Nk’ubu niwumva u Rwanda uzarwumva muri Centrafrique, aho ingabo zarwo ziri guhashya inyeshyamba zihamaze igihe zijujubya abaturage.
Uru rugamba rw’iterambere rwagizwemo uruhare rukomeye n’inganda z’imbere mu gihugu. Kuva mu mwaka wa 2015 ubwo Leta yatangizaga ku mugaragaro gahunda ya ‘Made in Rwanda’ urwego rw’ubudozi ni rumwe mu zungukiye cyane muri iyi gahunda.
Bigitangira, inganda z’imyenda n’inkweto zari nke, ariko uko ibihe byashize, izi nganda zariyongereye, ubwoko bw’imyambaro na bwo buriyongera bikiyongera ku zindi nyungu zisanzwe zizanwa n’inganda, zirimo guhanga imirimo n’ibindi bitandukanye.
Mu bungukiye muri iyi gahunda, harimo Kagirimpundu Kevine na Shimwe Ysolde bari bamaze umwaka batangije ikigo gikora inkweto, baracyise ‘Uzuri K&Y’, bakaba ari nabo ba mbere bashinze uruganda rukora inkweto muri gahunda ya ‘Made in Rwanda’.
Imbuto y’umugisha yashibutse ku giti cy’umuruho
Nta gushidikanya ko ‘Uzuri K&Y’ ari cyo kigo kinini cy’Abanyarwanda gikora inkweto mu Rwanda. Mu kiganiro na IGIHE, Shimwe na bavuze ko urugendo rw’imyaka irindwi rwabagejeje kuri iri terambere rutaboroheye muri rusange.
Shimwe yagize ati “Ntabwo byari byoroshye na gato kuko twatangiye nta rundi ruganda rukora inkweto mu Rwanda twari kujya kureberaho, icyo twakoze twagiye dufata abantu bazikoraga ku muhanda dutangira kwigira hamwe.”
Yongeyeho ko icyo gihe bitari byoroshye kuko hejuru yo kutagira ubushobozi bw’igishoro, bari na bato cyane nta bumenyi buhagije bafite.
Yagize ati “Icyo gihe kandi ntibyari byoroshye, twari tukiri bato turi abanyeshuri nta bushobozi buhambaye twari dufite ngo tube twajya kwihugura hanze, ariko twarafatanyije twifashisha murandasi dutangira gukora.”
Mu ntangiriro ntibyari byoroshye, kuko ubwo ikigo cyabo cyatangiraga gutera imbere, baje kwibwa inkweto bari bamaze gukora bikabasubiza inyuma.
Shimwe yagize ati “UTC ni rimwe mu maduka yageze i Kigali mbere, twabonaga tuhashyize inkweto twabona abakiliya ariko tukaba nta bushobozi bwo gukodesha iduka twari dufite. Tuza kumvikana n’uwari urifite tumuha inkweto zisaga 150 ngo aziducururize.”
Yakomeje avuga ko imikoranire yabo yaje kugenda nabi wa muntu bahaye inkweto yica amasezerano bibaviramo igihombo cya miliyoni ebyiri.
Ati “Uko twabitekerezaga siko byagenze. Wa muntu twaje kumubura, amafaranga turayabura kandi twabaga tuyategereje kugira ngo tubone uko dukora izindi nkweto. Uko kumushaka, za nkweto n’inyungu byaduhombeje asaga miliyoni ebyiri.”
Nyuma y’iki gihombo, aba bakobwa bakomeje guhatana barakora, ndetse kuri ubu iduka ry’umukobwa wabambuye ni ryo bari gukoreramo.
Yagize ati “Ibintu dukora byubakiye ku rukundo tubikunda, niyo mpamvu tudacika intege. Twarakomeje turagerageza ndetse ririya duka twari turifite ku mutima kuko riri ahantu heza kandi turifiteho n’amateka. Navuga ko igihombo twagiriye muri UTC mbere cyaduteye ishyari ryiza, bituma dukora cyane kugira ngo natwe tugire iduka ryacu. Mu 2016 twafunguye iduka kuri Kigali Height, kuko aha (UTC) haduhoraga ku mutima, twahafunguye iduka mu mwaka wa 2020.”
Covid-19 yabaye kidobya mu bucuruzi bwa Uzuri K&Y
Kimwe n’ubundi bucuruzi bwose, ubwa Uzuri K&Y bwagizweho ingaruka zikomeye n’icyorezo cya Covid-19 kuko bimwe mu bikoresho bibafasha mu kazi kabo babikura hanze y’u Rwanda.
Ati “Twafunguye iduka ryacu rya UTC haciye iminsi ibiri hahita haza gahunda ya Guma mu rugo. Ubwo inyungu zose twari twiteze zarahangirikiye. Ikindi kandi ibikoresho byinshi dukoresha tubikura hanze, kuba ingendo zari zarahagaze ntitwabonaga ibikoresho. Kubera Covid-19, habayeho ihindagurika ry’ubucuruzi umuntu atazi ngo buracya hakorwe iki no kubura ibikoresho, byatumye tutabasha gusohora inkweto twateganyaga gusohora muri 2020.”
Shimwe yavuze ko bitewe n’ubusabe bw’abakiliya, bakoze iyo bwabaga babasha kubona ibikoresho inkweto zirakorwa, ubu ziri kuboneka mu buryo buvuguruye.
Ati “Abakiliya bacu bakomeje kutubaza inkweto tutari tugikora buri wese abaza izo ashaka. Twagerageje gukora uko dushoboye ubu ziri kuboneka kandi twabonye n’umwanya uhagije wo kuzikoraho neza ubu zirahari zimeze neza.”
Intego ni ukugera ku rwego rwa Adidas na Nike
Aba bakobwa bavuze ko inzozi zabo ari ukwagura ibikorwa byabo, ku buryo bigera ku rwego mpuzamahanga kandi uruganda rwabo rukaba nk’ibindi bigo bizwi cyane nka Adidas na Nike.
Yagize ati “Uyu mwaka tuzuzuza imyaka umunani Uzuri K&Y ibayeho. Twakoze ibikorwa byinshi ubu tumaze kugurisha inkweto zisaga ibihumbi 40, dufite amashami atatu mu Mujyi wa Kigali, twumva ari ishema rikomeye dufite kandi twishimira.”
Bavuze ko urugendo rugikomeje, kandi intego ari zose, bati “Urugendo ruracyakomeje, dufite icyerekezo cyo kuba ikirango kizwi ku Isi yose nka kumwe ubona Adidas ukayimenya waba uri mu Rwanda, Uganda n’ahandi hose ku Isi ukayimenya. Aho niho dushaka kubona Uzuri K&Y aho izaba imeze nka Nike buri wese abasha kuyibona akayimebya.”
Shimwe yashimangiye ko ukurikije urugendo n’inzira banyuzemo, baje kwiga ko urugendo rw’iterambere rushoboka kuri bose, bityo basaba abandi bakobwa bafite imishinga y’iterambere kwitinyuka bakayishyira mu bikorwa.
Yagize ati “Buriya hari igihe tubona ba rwiyemezamirimo barageze kure tukagira ngo byarizanye. Umuntu arahaguruka akarwana, rero abana b’abakobwa bakwiye guhaguruka bagakora ibyo bakunda bizabagirira umumaro mu hazaza.”
Yongeyeho ati “Kandi buriya gutangira umushinga ntibisaba amafaranga menshi, ahubwo bisaba kuba ufite igitekerezo noneho ukacyubaka, ubundi ugatangira kugikorera ibintu bizagenda biza.”
Kugeza ubu, Uzuri K&Y ifite amaduka atatu mu Mujyi wa Kigali, rimwe riri muri Kigali Height, UTC n’irindi rishya riri Kibagabaga. Bacururiza no kuri murandasi ndetse no ku rubuga rwa Africare.
Amafoto Uwumukiza Nanie