Kwicisha bugufi ibanga ryo kwishimirwa n'Imana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mibereho ya buri munsi Imana idushakaho ko twicisha bugufi kuko ari ikiraro kitugeza ku cyubahiro.'Kubaha Uwiteka ni ko kwigisha ubwenge, Kandi kwicisha bugufi kubanziriza icyubahiro.' Imigani 15:33

Nuko acira abararitswe umugani, abonye uko bashaka intebe z'icyubahiro arababwira ati 'Nutorerwa gutaha ubukwe ntukicare ku ntebe y'icyubahiro, hataboneka undi watowe ukurusha igitinyiro maze uwabatoye mwembi akaza akakubwira ati 'Imukira uyu', nawe ukahava umarwa n'isoni ujya kwicara inyuma y'abandi bose.Ahubwo nutorwa ugende wicare inyuma y'abandi bose, kugira ngo uwagutoye aze kukwibwirira ati 'Ncuti yanjye, igira imbere.'Ni bwo uzabona icyubahiro imbere y'abo mwicaranye musangira, kuko umuntu wese wishyira hejuru azacishwa bugufi, kandi uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.'

Kandi abwira uwamuraritse ati 'Nurarika abantu ngo musangire ku manywa cyangwa nijoro, ntukararike incuti zawe cyangwa bene so, cyangwa bene wanyu cyangwa abaturanyi b'abatunzi, batazakurarika nawe bakakwitura. Ahubwo nurarika utumire abakene n'ibirema, n'abacumbagira n'impumyi, ni bwo uzahirwa kuko bo badafite ibyo bakwitura, ahubwo uziturwa abakiranuka bazutse.' Luka 14:7-14

Ni ibintu bikomeye cyane kubwira umuntu ufite icyubahiro gake, kuko abantu bahora bagishaka. Yesu abwira abantu akoresheje inkuru yumvikana, avuga ku bintu umuntu wese ahita yumva. Yarimo abwira abantu ati' Nuramuka utumiwe mu birori ibyo aribyo byose, ntuzagende ngo uhite ujya mu b'imbere kuko utazi umubare wabatumirwa. Iyo wagiye ukicara mu ntebe z'imbere ariko utazi umubare wabantu batumiwe kuko hashobora kuza ukurusha icyubahiro, bakahagukura.

Yesu aravuga ati 'Byazaba ikimwaro mugihe baba baguhagurukije, ariko nanone bizaba icyubahiro mugihe wagiye ukicara inyuma, maze uwagutumiye akaza akakubwira ati ' Ngwino mu byicaro baguteguriye.' Yesu yongera kuvuga ati 'Kandi nimukoresha ibiriori, ntugatumire bene wanyu, ninshuti zawe zabugufi, kuko ibyo nubikora uzaba ubikoreye kugira ngo na bo nibakora ibindi nka byo bazagutumire ahubwo ujye utumira ibirema, n'abacumbagira kuko ingororano yawe iri mu ijuru kumunsi w'umuzuko.

Niba umuntu akeneye icyubahiro cyane, ijambo ry'Imana ritubwira ko abashaka ubwiza n'icyubahiro no kudapfa babishakisha gukora ibyiza badacogora, izabitura ubugingo buhoraho. Ariko hari n'abandi bishyira hejuru, ibyo nibyo bibanziriza kugwa.

Dore ibyiciro biri munzu y'Imana:

Impano n'umuhamagaro. Hari aba barabyize mu ngeri zose, hari n'abandi Imana iba yarahaye impano ntaruhare babigizemo, kuko Imana yashakaga kuzabakoresha. Muri iyi minsi abantu benshi bari kwitiranya umuhamagaro n'impano. Kuko hari ababyiga n'abandi babihawe n'Imana bamwe bakabikoresha ku nyungu z'Imana abandi kunyungu zabo. Ariko Pawulo yandika yaravuze ati " Uzirikane guhamagarwa kwanyu kuko ab'ubwenge bahamagawe atari benshi. Kandi yahamagaye bene abo kugira ngo ikoze isoni abanyabwenge n'abiyita bo. Kandi ni twe bo mugihe cya none nk'uko n'abicyo gihe cya Pawulo bari bahari.

Ubu abantu basigaye basesengura bagashyira ijambo ry'Imana mu bice bitandukanye aho kumvira Umwuka ngo bumve icyo ibashakaho.

Luka18:9-14 Uyu mugani yawuciriye abiyiringiye ubwabo ko bakiranuka, bagahinyura abandi bose. Ati 'Abantu babiri bazamutse bajya mu rusengero gusenga, umwe yari Umufarisayo undi, ari umukoresha w'ikoro. 11'Umufarisayo arahagarara, asengera mu mutima we ati 'Mana, ndagushimiye yuko ntameze nk'abandi b'abanyazi n'abakiranirwa n'abasambanyi, cyangwa ndetse n'uyu mukoresha w'ikoro. 12 Mu minsi irindwi hose niyiriza ubusa kabiri, ntanga kimwe mu icumi mu byo nungutse byose.' 13'Naho uwo mukoresha w'ikoro ahagarara kure, ntiyahangara no kūbura amaso ngo arebe mu ijuru, ahubwo yikubita mu gituza ati 'Mana, mbabarira kuko ndi umunyabyaha.' 14 Ndababwira yuko uwo muntu yamanutse ajya iwe, ari we utsindishirijwe kuruta wa wundi, kuko uwishyira hejuru azacishwa bugufi, ariko uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.'

Nuko abantu baza bakareba kubandi bakagenda birata ibyo bakora n'ibyo bakorera Imana, aho guca bugufi. Ariko muri iyi nkuru Bibiliya itubwiye ugaragara nk'umunyabyaha we acabugufi agasaba Imana imbabazi.

None Imana iratubwira ko dukwiriye kwicisha bugufi, dusabe Imana iducishishe bugufi, kuko birakomeye. Ntitwifate uko tutari. Dukwiye kuba ab'umumaro duhindure isi dushingiye ku Ijambo ry'Imana ridusaba kwicisha bugufi tukumvira icyo idutegeka.

Source :cepurhuye.org

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Kwicisha-bugufi-ibanga-ryo-kwishimirwa-n-Imana.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)