Kwizera w’imyaka 16 yahurije hamwe abangavu 1200, bamaze kwizigamira miliyoni 10 Frw -

webrwanda
0

Yahurije hamwe abana b’abakobwa 1200 bo mu Murenge Ntyazo , Akarere ka Nyanza, aho buri wese atanga amafaranga 150 Frw buri Cyumweru, nyuma ya mafaranga yamara kugera ku bihumbi 10 Frw, bakongererwaho ibihumbi 15 Frw, yose hamwe akaba 25 000 Frw, bakaguramo ihene.

Kwizera avuga kandi ko indi ntego ikomeye yari afite ubwo yatangizaga uyu muryango wa ‘My Goal Project Organization’ yari ugushishikariza abana b’abakobwa gukunda ishuri, aho abinyujije muri gahunda yatangije akayita ‘Urubohero Girls Program’.

Ababyeyi ba Kwizera batandukanye afite imyaka itatu akurira mu buzima bushaririye bwatumye atekereza uko yakora igishoboka cyose ngo arwanye inda zitateguwe.

Mu kiganiro na IGIHE, yagize ati “Nabonye ubuzima nanyuzemo bwo kubaho utabana n’umubyeyi wawe, numva nshaka kurwanya izi nda zitateguwe kuko nizo usanga abana bavutsemo aribo baba inzirakarengane zazo.”

Yakomeje agira ati “N’ubwo ntavutse muri ubwo buryo, nabaye inzirakarengane y’uko ababyeyi banjye batandukanye mu buryo ntazi, n’uburyo navutsemo, harera Imana.”

Kwizera yavuze kandi ko ngo ku ishuri yizeho icyiciro rusange rya GS Ruyenzu riba mu Karere ka Nyanza [ubu yiga mu mwaka wa Kane w’amashuri yisumbuye], habonekaga inda ziterwa abanyeshuri biganaga kandi ugasanga nk’umwana wiga mu wa kabiri w’amashuri yisumbuye bamushukishije amandazi bakamusambanya akaba aratwite.
Ati “Ibyo byanteye umujinya bintera n’ishyaka ryo gushaka icyo nakora ngo ibyo bintu mbirwanye, ese twa tuntu duto babashukisha, nta kuntu bo batwibonera bitanyuze mu nzira z’ubusambanyi? Iyo ugiye gusaba barakubwira bati ntunganyiriza ikibazo mfite […], noneho kuba abana baba badafite amakuru ku buzima bw’imyororokere bagashiduka batewe izo nda.”

Kwizera usanzwe ari n’Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Nyanza, yahise afata icyemezo cyo guhuriza hamwe abana b’abakobwa abigisha uburyo bwo kwigira agamije gukumira ibyo bibazo byose.

Kuva mu 2019, ubwo batangiraga kwishyira hamwe ari abana 1200, binyuze muri ya mafaranga 150 Frw buri mwana azigama ku Cyumweru, umwaka wa 2020 warangiye bamaze kwizigamira miliyoni 10 Frw.

Ubwo amashuri yongeraga gufungura imiryango mu gihe cya COVID-19, aba bana bakoresheje ayo mafaranga bagura imyenda n’ibikoresho by’ishuri, abandi bishyurira mituweri imiryango yabo, bagura ihene n’ibindi.

Kwizera ati “Dufite amatsinda 12, aho buri tsinda rifite abana 100, kandi dufite konti tubitsaho ayo mafaranga ku buryo nyuma y’igihe runaka twicara tukareba icyo twakoresha ya mafaranga harimo kugura izo hene cyangwa kugura ibindi bikoresho abana baba bakeneye.”

Yakomeje agira ati “Iyo ngiye kubakangurira kuza kwishyira hamwe, ndababwira nti muze mbereke uko mwabona amafaranga, bitanyuze mu nzira mbi, ubuzima n’ahazaza hacu biri mu biganza byacu.”

Kwizera avuga ko mu gutangira uyu muryango yaciwe intege n’abantu benshi bamubwira ngo abanze yiyubake abone gufasha bagenzi be. Ni ibintu yaje kurenga atumbira intego ye ndetse abifashijwemo n’amahame ye agenderaho.

Ati “Abancaga intege bambwiraga ko ndi umwana ariko nkababwira ko nubwo ntacyo nzi hari ibyo nshoboye byagirira akamaro igihugu kuko njye mfite amahame ngenderaho ariyo Imana, Igihugu, Umuryango, Ubuzima ndetse no Kwizigamira.”

Kuri we, avuga ko kuva yamenya ubwenge yatangiye gutekereza icyo yazamarira igihugu cye. Ibi ngo byaje gukomeza n’ijambo ry’Umukuru w’Igihugu ry’uko ‘Imana yaduhaye ubwenge, iduha igihugu, ni gute tutabikoresha?’

Kugeza uyu munsi, Kwizera avuga ko nta bufasha budasanzwe ahabwa ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza, uretse kumufasha mu bijyanye no gutanga ibiganiro cyangwa kumushakira abayobozi baza gutanga ibiganiro muri abo bana, nta bundi bufasha bujyanye n’ubushobozi ahabwa.

Abana bato bahurijwe hamwe bigishwa kwizigamira none ubu bafite ihene zavuye muri uko kwizigamira
Inzego zitandukanye z'igihugu zitabira ibikorwa bigamije gushishikariza aba bana kwizigamira
Kwizera asanzwe ari Umuyobozi uhagarariye urubyiruko mu Karere ka Nyanza
Umuryango 'My Goal Project Organization' ufasha abakobwa bakiri bato kwizigamira



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)