LIVE: Kurikira urubanza rwa Idamange Iryamugwiza Yvonne -

webrwanda
0

Idamange w’imyaka 42 y’amavuko yatawe muri yombi ku wa 15 Gashyantare 2021, nyuma y’iminsi akoresha imbuga nkoranyambaga agatangaza amagambo arimo gushishikariza abantu gukora imyigaragambyo imbere y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

Urubanza rwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwatangiye kuri uyu wa Kane tariki ya 04 Werurwe 2021, ruburanishwa mu buryo bw’ikoranabuhanga uregwa ari kuri Station ya RIB ya Remera aho afungiye mu gihe urukiko rwo rwari Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali.

Mu cyumba cy’iburanisha, harimo abanyamakuru ndetse n’abandi bantu bake bo mu nzego zishinzwe uburenganzira bwa muntu, mu gihe ku rundi ruhande Idamange ari kumwe n’umwunganizi we mu cyumba cya RIB.

KURIKIRA URUBANZA UKO RURI KUGENDA

11:20: Ubushinjacyaha buvuga ko inzego z’umutekano zitari gushobora kumva imvugo y’umuntu uhamagarira abantu guhaguruka bagahurira ku Rugwiro, ngo zikomeza gutegereza ngo iyo myigaragambyo itemewe ibe. Bwavuze ko gukomeza kurebera, byari kuba bisobanuye ko nta nzego zifatika zihari.

11:15: Umushinjacyaha ahawe umwanya, avuga ko ubwo Idamange yajyaga gutabwa muri yombi, yanze gukingura kandi ko abagenzacyaha bafite uburenganzira bwo kwinjira ku ngufu ari nabyo byabaye. Iyo yemera agakingura, batari kwinjira ku ngufu kandi ko yari ahagaze hejuru kuri etage abareba akabihorera. Bwavuze ko ubwo abagenzacyaha bajyaga kumuta muri yombi, bari babisabiye uburenganzira.

11:12: Amubajije niba yemera ko video ziri hanze zirimo amagambo agize ibyaha ubushinjacyaha bumurega ari we koko, maze asubiza ko ariwe ugaragara.

-  Idamange yasabye imbabazi

Mbere y’uko asoza umwanya yari ahawe, Idamange agize ati “Ndasaba imbabazi abantu bumvise ko imvugo nakoresheje ziremereye zikababangamira [...] Ndabisabira imbabazi nk’umunyarwanda utifuza gukomeretsa abandi.”

11:10: Ku cyaha cyo gutanga sheki itazigamiye, yavuze ko kitabayeho kuko iyo sheki yayitanze Nsabimana abizi neza ko nta mafaranga ari kuri konti ye. Yavuze ko ahubwo akwiye kurekurwa akajya kwita ku bana be bane bato kandi ko nta kimenyetso na kimwe ateganya gusibanganya, ko n’amashusho ye atazayasiba.

11:05: Ku cyaha cyo gutambamira imirimo y’igihugu, ngo ibyo yavugaga yavugiraga abanyarwanda kuko yumvaga akunze abanyarwanda. Ngo ntabwo yigeze atesha agaciro Coronavirus, ahubwo ngo icyo yakoraga yasabaga abantu kuyirinda, bubahiriza amabwiriza kandi yabikoraga ashingiye ku byo amategeko amwemerera.

11:00: Idamange yakomeje avuga ko ku cyaha cyo gutesha agaciro ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi, adashobora kugikora kuko atari umuntu wapfobya Jenoside ahubwo ko n’uwabikora yamurwanya.

10:55: Idamange yahawe umwanya kugira ngo atange ibisobanuro ku byo ubushinjacyaha bumushinja. Yavuze ko ku itariki 15 Gashyantare, iwe hagiyeyo abantu umunani ahagana saa munani z’amanywa. Ngo we yari ku ibaraza hejuru muri etage atuyemo.

Yavuze ko uwo munsi Imana yakinze ukuboko, kuko ubwo abo bashinzwe umutekano binjiraga batigeze bakomanga ahubwo ngo iyo imbwa ziba zitaziritse zari kubarya. Hashize umwanya ngo abantu ba RIB bambaye impuzankano binjiye bamusaba kumanuka hasi muri etage ntiyamanuka, barazamuka bamwambika amapingu.

Yavuze ko umupolisi bivugwa ko yakomerekeje ashobora kuba yarakomerekejwe n’urugi.

Ati “Sinzi uko uwo muntu byamugendekeye, nta nubwo nzi ko atari bagenzi be bamukomerekeje.”

10:50: Ubushinjacyaha bwasabiye Idamange gufungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 kubera uburemere bw’ibyaha bikomeye ashinjwa.

10:40: Ku cyaha cyo gutanga sheki itazigamiye, gishingiye kuri sheki y’ibihumbi 400 yahaye uwitwa Nsabimana Emmanuel. Ngo banki yarebye kuri konti ye isanga nta mafaranga ariho gusa ngo mu ibazwa rye yavuze ko yishyuye uwo Nsabimana.

10:35: Ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa, ngo Idamange utuye mu nzu ya etage, ubwo abashinzwe umutekano bajyaga kumufata, we n’abantu bari kumwe batangiye gutera amacupa abashinzwe umutekano maze umupolisi umwe arakomereka.

10:30: Umushinjacyaha yavuze ko ubwo Idamange yajyaga gufatwa, abashinzwe umutekano bageze iwe bamwereka ibyangombwa ariko yanga ko binjira. Muri uko kwanga ko yinjira, yatambamiye inzego z’umutekano kandi zifite ibyangombwa biziranga.

10:25: Ku cyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha hakoreshejwe ikoranabuhanga, bwavuze ko kuba yaravuze ko abanyarwanda bayobowe n’umuzimu, ari imvugo iharabika Perezida wa Repubulika, ikojeje isoni ndetse ko ari imvugo z’ibihuha kuko nta gihamya na kimwe agaragaza.

Bwavuze ko kujya kuri Youtube akavuga amagambo yateza impagarara mu baturage, ari ibintu yakoze abigambiriye.

Bwanavuze ku magambo ye yavuze y’uko leta isigaye ari baringa, bushimangira ko nta muntu wari wamutumye, ndetse akanongeraho n’imvugo zo gutukana avuga ko leta iyobowe n’amabandi n’abagome.

Umushinjacyaha yavuze ko uretse kuba ayo magambo ari ibihuha, ari imvugo nyandagazi.

10:20: Ku cyaha cyo gutesha agaciro ibimenyetso bya Jenoside, bwasubiyemo amagambo yavuze ko leta itondeka imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi nk’isukari bacuruza. Bwavuze ko amagambo ye adaha agaciro imibiri y’abishwe n’uko bibukwa. Bwavuze ko abajya gusura urwibutso ari mu rwego rwo kumenyekanisha ibyabaye kugira ngo bitazongera kubaho ariko we atabiha agaciro.

10:19: Ubushinjacyaha bwavuze ko mu biganiro bye yakunze kugaragariza abaturage ko leta y’u Rwanda ntacyo ikora, bukavuga ko nta muturage wari wamutumye, ko yahamagariye abaturage bose kujya kwigaragambya bamagana leta, anahamagarira n’abari mu mahanga ngo bahaguruke bajye kwigaragambya.

Ngo aya magambo agaragaza ko nubwo nta mvururu zabaye, ashobora guteza imvururu mu baturage kuko kuvuga ko abanyarwanda barambiwe gufatirwaho imyanzuro idahwitse, bihura n’ibivugwa n’ingingo zisobanura icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda.

10:15: Sheki itazigamiye Ubushinjacyaha bwavuze ko yayihaye uwitwa Nsabimana y’amafaranga ibihumbi 400. Ubushinjacyaha bwavuze uko ibindi byaha byakozwe. Ku guteza imvururu muri rubanda, rwavuze ko gishingiye ku biganiro bye yagiye anyuza ku muyoboro wa Youtube.

10:15: Umucamanza abajije Idamange niba yemera ibyaha aregwa, maze avuga ko byose nta na kimwe yemera.

10:00: Umucamanza atangije iburanisha, asoma umwirondoro wa Idamange, abazwa niba ariwo maze asubiza ko hari aho ubushinjacyaha bwibeshye ku izina ry’umubyeyi we.

Nyuma yo gukosora umwirondoro we, yasomewe ibyaha bitandatu aregwa, birimo kimwe gishya kitari cyaravuzwe mbere cyo gutanga sheki itazigamiye. Ibindi byaha birimo icyo guteza imvururu muri rubanda, gukubita no gukomeretsa ku bushake, gutesha agaciro ibimenyetso bya Jenoside.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)