Kuri uyu wa Gatanu hategerejwe kumvwa inzitizi zitangwa na Rusesabagina zituma adashobora kuburana mu mizi.
Uru rubanza ruri kuburanishirizwa mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga ruri ku Kimihurura mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.
Rusesabagina Paul wabaye Umuyobozi w’Impuzamashyaka ya MRCD ufite Umutwe w’Ingabo wa FLN wagize uruhare mu bitero byagabwe ku Rwanda bikagwamo abaturage b’inzirakarengane mu bihe bitandukanye, yanagaragarije urukiko ko hari indi mbogamizi ikomeye ituma ataburana mu mizi.
KURIKIRA UKO URUBANZA RURI KUGENDA:
09:08: Hashize amasaha 40, Ubushinjacyaha bubonye umwanzuro
Rusesabagina yabajije impamvu badahabwa umwanya uhagije wo gusuzuma umwanzuro.
Ati “Nkuko babonye umwanya wo gusoma iyo dosiye, natwe turawukeneye ku buryo tuzahura tukaganira, turi ku ntebe imwe n’ameza amwe. Tureshya ntawe usumba undi.’’
09:03: Me Rudakemwa yavuze ko buri gihe haba hagamijwe urubanza ruboneye kandi ibyo ntibyashoboka umuntu atiteguye ngo abone icyo mugenzi we yasubije ku nzitizi yatanze.
Ati “Turasanga ari umutego, mumbabarire kuri iryo jambo. Ubwo Ubushinjacyaha buvuga ko butangaza ko bwitegura kuburana habura iki ngo imyanzuro ishyirwe muri system. Bagomba kubikora mbere, abantu bakagera hano biri mu buryo.’’
08:57: Mu gusubiza, Ubushinjacyaha bwavuze ko atari ikosa ryabwo kuba butarasubije ku myanzuro ahubwo ari irya “Rusesabagina n’abamwunganira batinze gushyira imyanzuro muri system.’’ Bwagaragaje ko bwiteguye kuburana imyanzuro igashyirwa muri system nyuma.
08:55: Me Rudakemwa yabajije impamvu Ubushinjacyaha ntacyo bwasubije ku nzitizi za Rusesabagina.
RUSESABAGINA YAVUZE KO INZITIZI AFITE ARI UKO “YASHIMUSWE”
08:52: Rusesabagina yavuze ko yagejejwe mu Rwanda ashimuswe.
Ati “Ndi hano mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Narashimuswe. Ndashaka kubanza gusubizwa uburenganzira bwanjye, mfungurwe.’’
Gatera Gashabana ntiyabonetse mu rukiko
Gatera Gashabana wunganira Rusesabagina yandikiye Urukiko amenyesha ko ataboneka mu rukiko kubera urundi rubanza afite mu Mujyi wa Arusha muri Tanzania.
Rusesabagina yunganiwe na Me Rudakemwa Félix.
Urukiko rwasuye gereza rureba uko Rusesabagina afunzwe
Nyuma y’ibiganiro byahuje urukiko, Rusebagina n’abunganizi be, abayobozi ba gereza, urukiko rwabonye ko hari ibigomba gukosorwa birimo uburyo afashwa mu gutegura urubanza rwe.
Bitewe n’ubunini bwa dosiye, akwiye guhabwa imashini izashyirwamo dosiye, ndetse agahabwa igihe gihagije cyo gutegura urubanza rwe.
Urukiko rwanasabye ko inyandiko za Paul Rusesabagina zirebana n’urubanza zitajya zifatirwa ariko inyandiko zindi zajya zikorerwa urutonde rugahabwa ubuyobozi bwa gereza.
08:30: Perezida w’Inteko iburanisha, Muhima Antoine atangiye iburanisha avuga ko uyu munsi humvwa ubwiregure bwa Paul Rusesabagina.