LIVE: Ubuhamya bwa Dr Martin ku buryo Rusesabagina yakusanyaga amafaranga yo gutera inkunga iterabwoba (Amafoto na Video) -

webrwanda
0

Urubanza ruregwamo Rusesabagina ruburanishwa n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza ariko rukaba ruri gukorera mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Uyu mugabo w’imyaka 66 ntiyagaragaye mu rukiko nyuma y’uko mu iburanisha riheruka ryo ku wa 12 Werurwe 2021, urukiko rwatesheje agaciro ubusabe bwe bwo kongererwa amezi atandatu yo gutegura neza dosiye ye.

Yagize ati “Ndagira ngo mbwire urukiko n’ubucamanza ko uburenganzira bwanjye bw’ibanze bwo kwiregura no kugira uburenganzira ku rubanza ruboneye, urukiko rwanze kubwubahiriza.”

Yakomeje agira ati “Kuba rero uburenganzira bwanjye bwanze kubahirizwa, ndagira ngo menyeshe urukiko ko nta butabera na bumwe ntegereje hano bityo nkaba mbamenyesha ko ntazongera kwitabira uru rubanza. Urubanza rwanjye ndaruhagaritse.”

Urukiko rwahise rukomeza iburanisha ruhereye kuri Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wahoze ari Umuvugizi wa MRCD/FLN, Umutwe w’Inyeshyamba wagabye ibitero bitandukanye mu Rwanda.

Uyu musore w’imyaka 39 aregwa ibyaha 17 bifitanye isano n’iterabwoba ndetse yaburanye byose abyemera, anabisabira imbabazi.

Biteganyijwe ko iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Werurwe 2021, ritangira humvwa Me Nkundabarashi Moïse wunganira Nsabimana ‘Sankara’.

UKO IBURANISHA RIRI KUGENDA:

-  Umuryango wa Rusesabagina wari ugamije gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda

Mu buhamya bwe, Dr Martin yavuze ko hari bamwe bamwandikiye bamusaba kumufasha.

Umwe mu bayobozi yanditse inyandiko avuga ko yemeye kuba umuhamya mu rubanza nk’uko yafashije izindi mpunzi.

Yavuze ko ‘turi mu mwanya nk’uwo Paul Rusesabagina yarimo muri Hotel des Mille Collines.’

Yakomeje avuga ko hagombaga gukorwa ibishoboka izo mpunzi ntizisubizwe mu Rwanda.

Dr Martin yavuze ko yamenye ko izo mpunzi zashinjwaga kwinjira muri Amerika n’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka muri Amerika kandi baregwa ibyaha.

Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation yavugaga ko yiyemeje gufasha imfubyi n’abapfakazi kugira ubuzima bwiza ariko nta bikorwa bifasha abo bantu wari ufite.

Ati “Rusesabagina yari arajwe ishinga no kuvana Perezida Kagame ku butegetsi.’’

Yavuze ko hari igihe umwavoka umwe w’Umunyamerika yafashwe ariko abakozi n’abimenyereza umwuga muri Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation babwira gushyira igitutu ku buyobozi ngo arekurwe.

Dr Martin yavuze ko Foundation ya Rusesabagina yanagiraga uruhare mu kotsa igitutu amahanga ndetse yanafashije mu gutanga amakuru yifashishijwe muri Mapping Report.

Ibyo yabwiwe ku Rwanda, Dr Martin abifata nk’uburyo bwo guhakana Jenoside

Mu Ukwakira 2009, Dr Martin na Rusesabagina ni bwo bahuriye muri restaurant muri Chicago. Yamusabye kumubera umukorerabushake ndetse arabyemera atazuyaje.

Muri uwo muryango yaninjijemo umwe mu banyeshuri be bimenyerezaga umwuga.

Dr Martin yavuze ko Paul Rusesabagina yavugaga ko yarwanye ku Batutsi muri Mille Collines, agatuma Abahutu b’abahezanguni batabica.

Ku wa 15 Gashyantare 2010, uwari Ambasaderi w’u Rwanda, James Kimonyo yashinje Paul Rusesabagina gukorana na FDLR ariko abari bayirimo baramusetse.

Icyo gihe Paul Rusesabagina yagaragaje ko ari uburyo Leta y’u Rwanda igerageza kumuharabika.

Rusesabagina we yavugaga ko igisirikare cy’u Rwanda kiniga ibintu, ndetse inyandiko ye yavugaga ko leta yamunzwe na ruswa, ijyana abantu gusura urwibutso rwa Jenoside nko kwiyerurutsa.

Yavuze ko amakuru yose yari yarahawe, yamenye ukuri kwayo yigereye mu Rwanda akareba uko abarutuye babayeho.

Rubingisa yasabye Dr Martin kumwandikira igitabo kivuga ku buzima bwe

Dr Martin usanzwe ari umwanditsi akaba amaze kwandika ibitabo bitatu yasobanuye uko Rubingisa Providence yamusabye kumwandikira igitabo kikitwa icye.

Rubingisa yavugaga ko yabaye intwari nka Rusesabagina kuko nawe yarokoye Abatutsi. Nabonaga yivuguruza kuko byanabonekaga mu kuri kwe kwavugirwaga muri ayo matsinda.

Dr Martin yakomeje ubuhamya avuga ati “Yambwiraga ko habaye Jenoside ebyiri kuko uko Umututsi yicwaga, hicwaga Umuhutu umwe cyangwa babiri. Uko twaganiriye yagiye yivuguruza, avuga ko ababyeyi be bombi ari Abahutu ariko bashiki be bari bameze nk’Abatutsi kuko bari bafite amazuru asongoye. Byageze aho nkurikirana mu rukiko nsanga amwe mu mazina Rubingisa yavuze, abo bantu bari mu Nterahamwe. Urugero, ubwo Rubingisa yambwiraga ijoro Habyarimana yaguyemo, ngo yari kumwe na Karekezi Eugene barebana umupira. Naje kubona ko uwo muntu yari akomeye mu Nterahamwe. Ibyo byabaye mu rubanza rwa Ntagerura Andre n’abandi bantu.

Rubingisa yanavuze ko imiryango yose y’Abatutsi yabaga ihishe ibitso by’Inkotanyi.

Yavuze ko mu mazina yamubwiraga, amenshi yasanze ari ay’abantu bakoze Jenoside ndetse bamwe bagahamywa ibyaha n’inkiko.

Yamubwiraga ko nta kibazo yagiranye na Leta ya Habyarimana kandi ko Abatutsi batigeze babangamirwa mbere ya Jenoside.

Ati “Yavugaga ko nta Jenoside yabayeho ahubwo habaye intambara yatumye hapfa abasivili. Byatumye niba uwo Rubingisa ariwe. Mu biganiro byo kwandika igitabo nagiranye nawe naje kumenya ko bimukiye mu nkengero za Chicago mu 2003, yaturanye na Mudahinyuka Jean Marie Vianney [Zuzu] namenye ko ari Interahamwe ikomeye cyane. Rubingisa yavugaga ko Zuzu ntacyo yakoze ahubwo yibasiwe na Leta ya Kagame. Yamubwiye ko adafite aho aba kandi yararokotse Jenoside. Yaje gushinga GFR (Global Family Rescue) yafashaga mu gukusanya inkunga zivuye mu mashuri.’’

Mu 2006, hashinzwe umuryango wari uhuriwemo na Rubingisa na Rusesabagina wari ufite ‘Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation’.

Rusesabagina yahaye umuryango GFR amadolari ibihumbi 50$ ariko uza gufungwa nyuma y’igenzura ryakozwe n’u Rwanda.

Benshi mu bafashwaga n’uwo muryango, bari abo mu muryango wa Rubingisa ndetse imishinga yashakiraga amafaranga yayashyiraga mu bikorwa bye muri Tanzania.

Rubingisa yaje kwimurira ibikorwa bye muri Uganda ahatangiza undi muryango.

-  Ubuhamya bwa Dr Michel Martin ku buryo yamenyanye na Rusesabagina

Mfite amakuru namenye afite aho ahuriye n’urubanza kandi nifuje kugeza ku rukiko. Yerekeye ibyo Rusesabagina yakoze n’abandi bahuriye muri PDR Ihumure.

Nabyanditse kuko amakuru mfite yavuye ahantu hatandukanye kandi hari ibimenyetso byinshi bitandukanye. Menshi mu makuru nabonye, ahuye cyane n’uwo ndi we nk’umwarimu n’umushakashatsi. Nsanzwe ngira amatsiko, iyo ikintu kibaye nkomeza nkibazaho nkagisobanukirwa.

Ikindi nshaka kubabwira ni uko nabitse amakuru, hafi y’ibintu byose by’ikoranabuhanga ndabifotora, nkiyoherereza email. Ibyo bifitanye isano n’ibyo ngiye kubagezaho. Ibyo byose nagiye mbibika neza ndetse mu kwitegura ubu buhamya nasubiye muri izo emails.

Mu 2009 ni bwo uwitwa Rubingisa Providence bahuye amusaba kumufasha kujya gutanga ikiganiro cyagarutse ku buhamya bwe nk’uwarokotse Jenoside.

Hagati ya 2009 na 2010, namufashije mu buryo bufatika kugira ngo umuryango yashinze wita ku bakene utere imbere.

Rungisa ntiyari azi Icyongereza neza, ndetse yansabaga kumwandikira. Ni kenshi yampaye umubare w’ibanga w’ibyo yandikiranaga n’abandi ndacyabifite.

Yasobanuye ko muri iyo nama hari amatorero n’amashuri afasha kubona inkweto n’imyambaro ku mfubyi n’abapakazi.

Yajyaga muri emails akareba abantu akabasaba ibindi bikoresho. Byageze aho atangira kumbwira ati ‘uzi ibanga ryo kwinjira muri emails zanjye, genda ubikore.’

Mbere byari ibintu bijyanye n’umuryango yashinze ariko nyuma yansabye ibirenze.

Hari igihe yansabaga ibiro mu rugo iwanjye akavugana n’abandi Banyarwanda barimo Paul Rusesabagina bavuga kuri politiki.

Icyo kiganiro cyabaga amasaha menshi kikaba mu Kinyarwanda. Yambwiye ko ibyo biganiro byayoborwaga na Paul Rusesabagina, wabaga mu ishyaka rya PDR Ihumure rirwanya

Yambwiye ko bafashaga umunyapolitiki witwa Bernard Ntaganda wari ufite ishyaka rya PS Imberakuri rirwanya ubutegetsi.
Rubingisa yambwiye ko gahunda ya PDR Ihumure yari iyo gufasha Bernard Ntaganda mu matora y’Umukuru w’Igihugu, ahatanye na Paul Kagame.

Bari barumvikanye ko Ntaganda natsinda amatora, Rusesabagina azaba Perezida.

Rubingisa yigeze kumbwira ko nta wundi washoboraga kumenya ibyifuzo Paul Rusesabagina yari afite kuko yitwaraga nk’umuntu w’umugiraneza.

Muri Mutarama 2010, Rubingisa yambajije niba nafasha Ntaganda kwandika umurongo wa Politiki ushitura ibihugu by’u Burayi.

Yansabye kandi kubona visa, namufashije gukosora inyandiko ze za politiki ariko ntabwo namufashije kubona visa.

Ndacyafite kandi amatsinda nka 170 arimo inyandiko bandikiranaga zirimo ibintu bya politiki byerekeye u Rwanda, ibiganiro, impaka n’ibitekerezo abanyamuryango ba PDR Ihumure babaga bahererekanya.

Wasangaga ari ikiganiro cyamaze amasaha menshi. Sinari nzi Ikinyarwanda ariko byinshi muri ibi biganiro byabaga biri mu Gifaransa n’Icyongereza cyangwa bivanze.

Natangiye kubikurikira mfite amatsiko ariko nari natangiye gukeka ko aba bantu hari ibyo barimo nkajya nkoresha ikoranabuhanga rya Google ngo mbisome.

Nari nziko hari amatsinda arwanya Leta kandi nkayashyigikira kuko numvaga demokarasi ikenewe.

Natangiye kugira impungenge kuko kuva mu 2009 kugera muri Gicurasi 2010, nari ntangiye kwemera ko hari ukuntu abantu bagoreka ibijyanye na Jenoside yakorewe mu Rwanda. Ibyo byanteye guhangayika kuko nabonaga byarabaye ibintu bya politiki, n’ingengabitekerezo ya Hutu Power igamije guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Itangazamakuru ryarifashishijwe mu kuyobya amarari

Dr Martin yavuze ko mu gihe abo bantu bavuganaga n’itangazamakuru muri Amerika byatumaga batanga amakuru atari yo.

Yavuze ko bashoboraga kuvuga ibyabaye ku Batutsi nko guhagarikwa kuri bariyeri, gutotezwa n’ibindi byose bakabikora nkana.

Ati “Babeshyaga nkana ku bijyanye na Jenoside n’amoko. Nari nzi ko hari Abahutu bishwe n’abahizwe ariko nta Bahutu bishwe bahowe ubwoko cyangwa berekanye indangamuntu zabo kuri bariyeri.’’

14:08: Umunyamerika Dr Michel Martin wigisha ibijyanye no kwita ku Baturage ni we mutangabuhamya ugiye kuvuga ku buryo yahuye na Rusesabagina. Yahoze akora nk’umukorerabushake muri Foundation ya Rusesabagina ‘Hotel Rwanda Foundation’ ibarizwa mu Mujyi wa Chicago muri Leta ya Illinois.

14:02: Mugenzi Jean Claude na Umuhoza Barbara babanje kurahirira imbere y’urukiko mbere yo gutangira gusemura ibyo umutangabuhamya agiye kuvuga.

Muri iyo ndahiro bavuze ko bazakora umurimo bashinzwe ntacyo birengagije kandi bakawukora uko ugomba gukorwa nta buhemu, ndetse ko mu gihe bitakorwa gutyo babihanirwa n’amategeko.

13:57: Inteko Iburanisha yagarutse mu byicaro byayo. Hagiye kumvwa umutangabuhamya uvuga uko Rusesabagina yakusanyaga amafaranga yo gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba.

-  Ababuranyi bose bahawe ‘ecouteurs’ zibafasha kumva neza ubuhamya bugiye gutangwa n’umutangabuhamya w’umunyamahanga wamaze kugera mu rukiko.

13:24: Iburanisha ryasubitswe by’akanya gato mu gihe hanozwa ibikenewe kugira ngo umutangabuhamya utavuga Ikinyarwanda asange byateguwe neza ndetse na serivisi zo gusemura zatunganyijwe.

Ubushinjacyaha bwavuze ko umwe mu batangabuhamya atavuga Ikinyarwanda busaba ko hagenwa uburyo bufasha mu gusemura.

Umucamanza Muhima Antoine yasabye ko hanozwa ubwo buryo bwo gusemura kugira ngo uwo mutangabuhamya yinjire asanga byateguwe.

13:20: Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko rwakwemera kumva abatangabuhamya bagaragaza ukuri ku ishingwa ry’imitwe y’iterabwoba n’ivuka rya MRCD/FLN ya Rusesabagina.

Uko FLN yavutse

FDLR imaze kubona ko yashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba yatangiye amayeri mashya.

Muri uyu mutwe haje kuzamo kutumvikana hagati y’abari abanyapolitiki n’abayobozi b’igisirikare.

PDR Ihumure ya Paul Rusesabagina na FDU Inkingo ya Ingabire Victoire bashatse gukorana na FDLR ariko biranga.

Mu rubanza rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga, Ingabire Victoire yavuzweho kwitabira inama yari igamije gushaka kwinjiza abasirikare ba FDLR mu ishyaka rye.

Mu 2009, Paul Rusesabagina yashatse gushinga umutwe w’ingabo ushamikiye kuri PDR Ihumure.

Ku wa 22 Nzeri 2009, Leta y’u Burundi yafashe abasirikare bakuru ba FDLR, Lt col Tharcisse Mbiturende na Lt. Col Noël Habiyaremye, icyo gihe bageragezaga uwo mugambi wo gutangiza igisirikare.

Nyuma yo guta muri yombi aba bagabo, Nshimirimana Adolphe yandikiye ibaruwa umuyobozi ushinzwe Iperereza ku ruhande rw’u Rwanda.

Muri iyo baruwa avuga ko Rusesabagina yari afitanye imikoranire n’abo bantu ndetse hari n’inyandiko zerekana ko habayeho kohererezanya amafaranga hakoreshejwe Western Union.

Icyo gihe nib wo hatangiye iperereza kuri Paul Rusesabagina n’abo bagiye bakurikiranwa muri iyo dosiye.

Aba basirikare bakuru Lt col Tharcisse Mbiturende na Lt. Col Noël Habiyaremye bagejejwe mu rukiko.

Lt. Col Noël Habiyaremye yemereye Ubushinjacyaha ko yakoranaga na Paul Rusesabagina bahujwe na Minani Innocent uba mu Mujyi wa Bruxelles. Baganiriye ko nta mutwe wa politiki wabaho udafite igisirikare.

Lt. Col Noël Habiyaremye yavuze ko gukora urugendo rugana mu Burundi, amafaranga yatanzwe na Rusesabagina anyujijwe kuri Minani Innocent, bayafatira mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Ibi kandi byashimangiwe ko ibyo yavugaga ku mafaranga yakiriwe ari byo bishingiye ku byavuye mu iperereza ryakozwe n’Ubushinjacyaha bw’u Bubiligi. Izo nyandiko zakuwe mu Bubiligi byagaragaye ko ku wa 7 Nzeri hatanzwe 2.138$, yiyongeraho 1.079$.

U Bubiligi bwakoze amaperereza agaragaza ubuhamya bwatanzwe na Lt. Col Noël Habiyaremye ndetse ku wa 14 Mutarama 2011, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabye Amerika gukora iperereza niba koko Rusesabagina ari we wohereje ayo mafaranga ndetse iki gihugu cyaje kwemeza ko ari ko byagenze.

Ubushinjacyaha buvuga ko umugambi wo gushinga umutwe w’ingabo ushamikiye kuri PDR Ihumure ari uwa kera, kandi watangiye gutekerezwaho nyuma y’uko gukorana na FDLR byanze.

12:54: Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu, Ruberwa Bonaventure yavuze ko abaregwa 21 bafitanye amateka ajyanye n’uburyo ibyaha byakozwe.

Ati “Hari abo turega kuba barabaye mu mutwe wa FDLR FOCA, ibindi bikorwa bigize ibyaha ni ibyakorewe muri MRCD/FLN.’’

Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu, Ruberwa Bonaventure

-  FDLR na yo yashyizwe mu mitwe y’iterabwoba

Habimana yavuze ko abarwanyi ba ALIR bateye u Rwanda biyise abacengezi bica abaturage, baranabambura.

Nyuma y’igihe, ubwo FDLR [yari ishyaka rya politiki] yavukaga yahise igira umutwe w’ingabo wiswe ALIR 2 ariko kubera igitutu yashyirwagaho nk’umutwe w’iterabwoba yanzura kwihuza yiyita ‘FDLR FOCA’.

Habimana ati “FDLR FOCA yatangiye kugaba ibitero mu Rwanda, hicwa abasivili ndetse hanangizwa ibikorwa remezo. FDLR nayo yashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba n’Akanama gashinzwe Umutekano ka Loni mu 2012. Bamwe mu barwanyi baje kuburanishwa kubera ibyo bikorwa by’iterabwoba.’’

Yasobanuye ko ibikorwa byakozwe bishimangira ko FDLR FOCA ari umutwe w’iterabwoba.

-  Amavu n’amavuko ya FDLR FOCA

12:35: Umushinjacyaha Habimana Jean Cabin yavuze ko bamwe mu bakurikiranywe muri iyi dosiye bakoze ibyaha bari muri FDLR FOCA.

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 havutse imitwe yarimo urubyiruko; irimo uw’Interahamwe wari ushamikiye kuri MRND n’uwitwa Impuzamigambi wari ushamikiye kuri CDR.

Ati “Iyo mitwe nta kindi yari igamije usibye kwica Abatutsi.’’

“Nyuma yo gutsinda, izo Nterahamwe zahunganye n’abaturage muri Zaïre [RDC y’ubu]. Bagezeyo batangira gutoza abo bantu bashaka kugaruka mu Rwanda gusoza Jenoside batangiye.’’

Icyo gihe hashinzwe ishyaka ryiswe PALIR ryari ifite umutwe w’ingabo witwa ALIR ndetse yari ifite umugambi wo guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Umushinjacyaha Habimana Jean Cabin yasobanuye uko FDLR FOCA yavutse

12:33: Habarurema yavuze ko ibikorwa byakozwe n’abaregwa babikoze bigizwemo uruhare na FDLR FOCA na MRCD/FLN.

12:26: Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre yavuze ko inkiko zo mu Rwanda na zo zasuzumye ibikorwa by’imwe mu mitwe irimo na FDLR zemeza ko ikora iterabwoba.

Yifashishije inyandiko ya Sandler yavuze ko imitwe y’iterabwoba mu bikorwa byayo idakora ibigaragarira buri wese ahubwo ikaba nubwo ikora ibikorwa bigamije gukuraho ubutegetsi buriho.

Habarurema yavuze ko izo ngero zizatangwa mu gihe ubushinjacyaha buzaba bwatangiye kwerekana imikorerwe y’ibyaha.

-  IGISOBANURO CY’UMUTWE W’ITERABWOBA

12:17: Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre yavuze ko Umwanditsi Sandler yavuze ko umutwe w’iterabwoba ari umutwe w’abantu bishyize hamwe bafite umugambi umwe wa Politiki wo kugera ku ntego za Politiki ariko bakabikora bakoresheje iterabwoba.

Yifashishije itegeko rya Amerika yavuze ko umutwe ushyirwa ku rutonde rw’iy’iterabwoba iyo abishyize hamwe bashishikariza abandi gukora iterabwoba, gukusanya amakuru cyangwa gutanga inkunga igamije gutera ubwoba.

Yavuze ko Loni, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, uwa Afurika Yunze Ubumwe, Canada bikora intoned z’imitwe y’iterabwoba.

Ati “Mu Rwanda kugira ngo umutwe witwe uw’iterabwoba, ikiwugira cyo ni uko uba ukora ibikorwa by’iterabwoba cyangwa warashyizweho hagambiriwe gukora ibikorwa by’iterabwoba runaka.’’

12:13: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko iterabwoba rikorwa ku basivili batitwaje intwaro kandi mu buryo butarobanura.

Ati “Ni igikorwa gikozwe mu buryo budatoranyije, kikazamura wa mwuka w’ubwoba kuko kiba gishobora kumugiraho ingaruka aho ari hose. Nyakubahwa Perezida, ibi bikorwa bishobora gukorwa n’abantu ku giti cyabo cyangwa mu matsinda, ibi byinjira neza muri iyi dosiye kuko abayikurikiranyweho bahuriye mu mitwe y’iterabwoba.’’

11:54: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko itegeko ry’u Rwanda risobanura iterabwoba nko gukora cyangwa gukangisha gukora ibikorwa bigamije gutuma inzego z’ubutegetsi za Leta zihindura imikorere yazo hakoreshejwe gufata bugwate umuntu umwe cyangwa benshi, kwica, gukomeretsa cyangwa gutera ubwoba abaturage hakoreshejwe uburyo ubwo ari bwo bwose bushobora kwica umuntu cyangwa kumukomeretsa; gukora cyangwa gukangisha gukora igikorwa, gutera ubwoba, guhangana cyangwa gutera leta, guhatira abaturage gukora cyangwa kureka ibyo bagomba gukora.

Yagaragaje ko itegeko ry’u Rwanda risobanura mu buryo buhuye n’amasezerano mpuzamahanga asobanura iterabwoba.

Yavuze ko hari abanditsi bagaragaje ko kugira ngo igikorwa gihanwe nk’icy’iterabwoba, kiba cyakorewe abasivili b’inzirakarengane, kandi hari impamvu za politiki kibyihishe inyuma.

Ati “Ubu bwicanyi buba bukozwe ku bantu ariko hagambiriwe gutera umwuka w’ubwoba ari nawo utuma bahatira Leta cyangwa izindi nzego, hagafatwa undi murongo runaka biturutse kuri bwa bwicanyi bwakorewe ba bantu.’’

Abanditsi bavuga ko gukora ibyo bikorwa by’iterabwoba ku bantu biba bigambiriye gutera ubwoba ku mbaga nini y’abaregwa.

11:31: Iburanisha rirasubitswe mu kanya gato, rirasubukurwa bidatinze. Umucamanza abisabwe n’umwe mu baburanyi atanze akanya ko kujya kwikiranura n’umubiri mbere y’uko iburanisha rikomeza.

11:25: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko iterabwoba ryabayeho kuva kera ariko ryagiye rihinduka bitewe n’imiterere y’ibyaha n’uko bikorwa.

Yifashishije igitabo cyanditswe na Todd Sandler yise “Terrorism: What Everyone Needs to Know’’, yasobanuye ko iterabwoba ryakozwe kuva kera ariko ryagiye rihindura isura yaryo bitewe n’uko ryakozwe.

Avuga ko ibiba biri inyuma yabyo byareberwa mu myaka 2000 ishize, ariko iririho ubu ntiryigeze ribaho ku buryo rikorwamo, ububi bwaryo n’uko bikorwa iki gihe.

-  UBUSHINJACYAHA BUGIYE GUKOMEZA KWEREKANA UKO IBYAHA ABAREGWA 20 BASHINJWA BYAKOZWE

11:13: Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique yavuze ko hari uburyo ibyaha byakozwe ndetse ubushinjacyaha bwasabye kwemererwa ko humvwa abatangabuhamya babiri bafite amakuru y’ingenzi mu rukiko arimo uko ibikorwa by’iterabwoba byatangiye ndetse bigatangirwa ibimenyetso.

Umushinjacyaha Habyarimana Angelique imbere y'inteko iburanisha

11:07: Nsengimana Herman wabaye Umuvugizi wa FLN asimbuye Nsabimana Callixte ‘Sankara’, yavuze ko hakwiye gutekerezwa ku buryo bwo gufasha abagororwa kubona amafunguro.

Ati “Iyo twiriwe kuri gereza hagati ya saa Yine na saa Tanu baduha ibigori tukabirya. Nk’ubu tuba twaje nta gakoma tunyweye. Burya iyo umuntu yariye ni bwo atekereza neza.’’

Umucamanza Muhima yijeje ko urukiko ruzaganira na Gereza bafungiyeyo hanyuma hakarebwa icyakorwa.

11:04: Nikuzwe Simeon yavuze ko mu kugena gahunda hanakwitabwa ku mibereho y’abaregwa kuko hari igihe umuntu aryama ameze neza ariko akaba yaramuka atameze neza.

Ati “Ubuzima tubayemo buratugoye kubera imirire tubona, mu birinda indwara, ibyubaka imbaraga n’ibindi.’’

Umucamanza Muhima Antoine yavuze ko mu gihe hari ikibazo hakoreshwa uburyo busanzwe bwifashishwa.

-  Abadipolomate bitabiriye iburanisha

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu, mu rukiko hagaragaye abadipolomate bo mu bihugu bitandukanye.

Mu gufasha gukurikirana urubanza bashyiriweho uburyo bwo gusemura butuma bakurikirana neza ibiri kuvugirwa mu rubanza.

10:40: Urukiko rwagaragarije ababuranyi ingengabihe (road map) y’uburyo urubanza rwaburanishwa. Abashinjacyaha n’abavoka bari gutanga ibitekerezo kuri iyo ngingo mbere y’uko hafatwa umwanzuro kuri iyo gahunda.

10:20: Me Nkundabarashi yavuze ko Nsabimana akwiye gufatwa nk’aho hari impamvu zifatwa nk’inyoroshyacyaha ku byaha akurikiranyweho.

Ati “Nsabimana yagaragaje gukorana n’inzego zose kandi n’Ubushinjacyaha hari ibyo duhuriyeho. Kuba yarafashe icyemezo cyo korohereza ubutabera kuva yatangira kubazwa muri RIB, Ubushinjacyaha n’ahandi, urukiko rukwiye kubirebaho.’’

Yavuze ko indi mpamvu ari uko Nsabimana Callixte ari ubwambere akurikiranywe n’inkiko byerekana ko yari asanzwe ari umuntu witwara neza muri sosiyete.

Ati “Indi mpamvu ni uburyo bw’imiburanire ya Nsabimana, yagiye agaragaza ko yitandukanyije n’ibyo umutwe yarimo wakoze. Izi mpamvu nyoroshyacyaha twagaragaje, ku ngaruka zagira tuzabivugaho nyuma.’’

Sankara abajijwe niba hari icyo yongeraho yagize ati "Ntacyo mfite cyo kongeraho Nyakubahwa Perezida.’’

Me Nkundabarashi Moïse n'umukiliya we Nsabimana Callixte 'Sankara' imbere y'urukiko
Me Nkundabarashi Moïse yeretse urukiko impamvu zitandukanye zirimo ko Nsabimana Callixte 'Sankara' yorohereje ubutabera kubona amakuru ku buryo byazaherwaho mu gihe ruziherera rufata umwanzuro ku byaha ashinjwa
Me Nkundabarashi Moïse aganira na Nsabimana Callixte 'Sankara'

10:15: Me Nkundabarashi yavuze ko hari ibikorwa bimwe Ubushinjacyaha bwerekanye ko bigize ibyaha bitandukanye kandi nyamara ‘bitagakwiye gukurikiranwaho mu gihe kimwe.’

Yavuze ko ibyaha bitatu birimo Kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, Gukora no kugira uruhare mu rubanza rw’iterabwoba no kuba mu mutwe w’iterabwoba bikwiye guhuzwa.

Ati “Nsabimana yasobanuye ko yari Visi Perezida wa Kabiri wa MRCD akaba n’Umuvugizi wa FLN. Ibyo yakoze yarabivuze.’’

-  Me Nkundabarashi Moïse yasabye urukiko kandi kuzareba ko ibyaha byakozwe mbere y’uko amategeko asohoka mu igazeti ya Leta bitagombaga gukurikiranwa.

Ati “Ibyo nabyo twumva urukiko rwazabisuzuma mu gihe ruzaba rwiherereye. Twe tubona hakwiye gushingirwa ku itegeko rya 2012.’’

10:01: Me Nkundabarashi Moïse wunganira Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yatangiye gusobanura ku biregwa umukiliye we hashingiwe ku mategeko. Yavuze ko umukiliya we yagaragaje uruhare rwe mu bikorwa, Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho.

Yavuze ko Ubushinjacyaha bwagaragaje Nsabimana nk’umuntu ufite imyitwarire idahwitse, byatumye yirukanwa muri Kaminuza y’u Rwanda, akajya kurangiriza amashuri muri Kaminuza yigenga ya Kigali.

Ati “Mu rubanza aho umuburanyi yemera icyaha, biba bifite ingaruka mu gihe urukiko rugiye kwiherera rufata icyemezo. Nimureba mu ikoranabuhanga ku kimenyetso cya 200, twagaragaje ibimenyetso bishimangira ko ibyo Ubushinjacyaha bwavuze atari byo cyane ku byo kwirukanwa muri Kaminuza y’u Rwanda.’’

Yavuze ko hari inyandiko zerekana ko Nsabimana yasoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda.

-  URUKIKO RWANZUYE KO URUBANZA RUKOMEZA KUBURANISHWA RUSESABAGINA ADAHARI

09:51: Abacamanza bagarutse mu byicaro byabo. Urukiko rwanzuye ko hashingiwe ku itegeko ryerekeye imanza z’inshinjabyaha, urubanza rugomba gukomeza.

Mu isesengura rwakoze rwagaragaje ko uregwa icyaha cy’ubugome agomba kwitabira iburanisha ariko ataboneka nta mpamvu zifatika yatanze akaba yaburanishwa adahari.

Rwatanze ingero za Ingabire Victoire na Munyagishari Bernard baburanye n’Ubushinjacyaha bivanye mu rubanza ariko nyuma rugakomeza.

Urukiko rwavuze ko hashingiwe ku ngero zitandukanye no kuba Rusesabagina Paul atitabye urukiko nta mpamvu, urubanza ruzakomeza kuburanishwa adahari kuko ari we wivukije uburenganzira.

Rwemeje ko buri gihe azajya amenyeshwa itariki y’urubanza, ndetse afite uburenganzira bwo kwitaba urukiko mu gihe urubanza rutarapfundikirwa.

-  Bigenda bite iyo umuburanyi wikuye mu rubanza?

Abanyamategeko basobanura ko ubusanzwe haba mu Bugenzacyaha, Ubushinjacyaha ndetse no mu Rukiko, umuntu afite uburenganzira bwo guceceka ariko ntabwo bibuza ibazwa cyangwa urubanza gukomeza.

Umunyamategeko Me Buhuru Célestin aheruka kubwira IGIHE ko ibyakozwe na Rusesabagina [kwikura mu rubanza] ari ibisanzwe ariko bitabuza urubanza gukomeza.

Ati “Ni uburenganzira bw’umuburanyi, ashobora no kutagira icyo avuga, akanzura ko nta kintu azongera kuvuga agaceceka, ashobora no kuvuga ko atazitaba ntazongere kuburana. Gusa urukiko narwo rufite ububasha bwo gukomeza rukamuburanisha adahari.”

Ubusanzwe mu gihe umuburanyi [aha ni Rusesabagina] yanze kwitaba urukiko, birashoboka ko yavugana n’umwavoka we akamuhagararira ariko kuri we yaba Gatera Gashabana [ukiri i Arusha muri Tanzania] na Me Rudakemwa Félix nta wagaragaye mu rukiko.

-  Amafoto y’abaregwa hamwe na Sankara bari mu rukiko, bategereje umwanzuro ku gukomeza cyangwa gusubika iburanisha kubera ko Rusesabagina Paul atagaragayemo

Nsabimana 'Sankara' areba muri dosiye ye mbere y'uko iburanisha ritangira
Nsabimana Callixte 'Sankara' yaburanye yemera ibyaha byose uko ari 17 ashinjwa

09:12: Inteko iburanisha ifashe iminota mike yo kwiherera ngo ifate umwanzuro niba urubanza rukomeza cyangwa rugasubikwa bitewe no kuba Rusesabagina Paul atabonetse mu rukiko ku mpamvu ze bwite.

Inteko iburanisha igizwe n'abacamanza batatu n'umwanditsi

09:07: Rugeyo Jean yifashishije ingingo ya 57 ivuga ibijyanye no kutitabira iburanisha rya bamwe mu baregwa mu rubanza ruhuriweho n’abantu benshi, yasobanuye icyo amategeko ateganya.

Ati “Nta cyatuma iburanisha ridakomeza mu gihe bisabwe n’ababuranyi. Ivuga ko iyo ibirego bidashobora gutandukanywa, bamwe bakitaba abandi ntibitabe, urukiko rubisabwe cyangwa rubyibwirije rushobora gusubika iburanisha mu nyungu z’ubutabera ariko byasabwe n’umuburanyi rugakomeza. Twe turasaba ko urubanza rukomeza.’’

Me Rugeyo Jean yavuze ko hashingiwe ku mategeko urubanza rukwiye gukomeza

09:01: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yifashishije ingero z’aho umuburanyi yikuye mu rubanza kandi rugakomeza kuburanishwa.

Yatanze urugero rwa Dr Léon Mugesera waburanishijwe Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imipaka adahari.

Yanavuze ko mu rubanza rwaregwagamo Ferdinand Nahimana, Hassan Ngeze na Barayagwiza Jean Bosco mu Rukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda i Arusha. Uyu wa nyuma yafashe icyemezo cyo kutitaba urukiko kandi rwanzuye ko urubanza rukomeza kuburanishwa nk’aho uregwa ahari.

Ati “Turasaba ko urubanza rukomeza kuburanishwa kandi rukazacibwa nk’aho yari ahari kuko yamenyeshejwe mu nzira zemewe n’amategeko.’’

Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu, Ruberwa Bonaventure
Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre aganira na mugenzi we, Dushimimana Claudine bari mu bagize itsinda ry'abashinjacyaha
Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre
Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique ni we uyoboye itsinda ry'abashinjacyaha

08:56: Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique yavuze ko urubanza rukwiye gukomeza.

Ati “Dusanga amategeko yubahirijwe kuko iburanisha ry’uyu munsi yari arizi. Turasanga nta cyabuza ko uyu munsi urubanza rukomeza, ni uburenganzira bw’uregwa kutitaba urukiko ariko urubanza rukwiye gukomeza nkuko biteganyijwe.”

08:54: Perezida w’Inteko Iburanisha, Umucamanza Muhima Antoine yatangiye asaba umwanditsi w’urukiko gusoma raporo ya gereza Rusesabagina afungiyemo yakoze raporo ko atitabira iburanisha.

Iyo raporo ivuga ko Rusesabagina ‘yanze kwitabira iburanisha yahamagajwemo ku mpamvu ze. Yavuze ko atazongera kwitabira urubanza. Yavuze ko n’ikindi gihe azahamagazwa muri uru rukiko ko atazitaba kuko nta butabera arwitezeho.’’

Perezida w’Inteko Iburanisha, Muhima Antoine

08:49: Inteko iburanisha yageze mu byicaro byayo. Iburanisha rigiye gutangira.

08:42: Abaregwa bageze mu rukiko bategereje ko inteko iburanisha ihagera igatangira kuburanisha urubanza. Iburanisha ryagombaga gutangira saa Mbili n’igice ariko hari ababuranyi bataragera mu rukiko bagitegerejwe.

  • Mu iburanisha riheruka Nsabimana Callixte ’Sankara’ yaburanye yemera ibyaha byose uko ari 17 ashinjwa.

Ibyaha biregwa Nsabimana Callixte ’Sankara’

  • Kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo.
  • Iterabwoba ku nyungu za politiki.
  • Gukora no kugira uruhare mu rubanza rw’iterabwoba.
  • Gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba.
  • Kuba mu mutwe w’iterabwoba.
  • Kugambana no gushishikariza abandi iterabwoba.
  • Ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi.
  • Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gufataho umuntu ho ubugwate.
  • Gukwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangiza Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga.
  • Guhakana Jenoside.
  • Gupfobya Jenoside.
  • Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro.
  • Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwika undi ku bushake, inyubako, ibinyabiziga bigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu.
  • Kugirana umubano na Leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara.
  • Guhabwa ku bw’uburiganya, gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano zitangwa n’inzego zabigenewe.
  • Ubufatanyacyaha ku cyaha gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake.
  • Gutanga, kwakira, gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba.

07:42: Abaregwa uko ari 20 ukuyemo Rusesabagina Paul wikuye mu rubanza bageze ku Rukiko rw’Ikirenga.

KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI

Inkuru bifitanye isano: Urukiko rwanze ubusabe bwa Rusesabagina bwo guhabwa amezi 6 yo gutegura dosiye, Sankara yemeye ibyaha 17 aregwa (Amafoto na Video)

Amafoto: Igirubuntu Darcy




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)