Urubanza ruregwamo Rusesabagina ruburanishwa n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza. Ruri kubera mu Cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.
Kuri uyu wa Kane biteganyijwe ko urubanza rukomeza humvwa undi mutangabuhamya w’Ubushinjacyaha.
Rusesabagina Paul wikuye mu rubanza ku munsi wa kabiri nabwo ntiyagaragaye mu rukiko.
UKO IBURANISHA RIRI KUGENDA:
09:32: Habiyaremye yavuze ko yatangiye gukorana na Paul Rusesabagina mu ntangiriro za 2008 kugera mu 2009 afatirwa mu Burundi.
Habiyaremye yavuze ko yafashwe amaze kuganira n’abantu batandukanye ariko akenshi yavuganaga n’abashobora kwifatanya na bo mu ishyamba.
09:23: Habiyaremye yavuze ko yari mu mugambi wo gutera igihugu ari muri FDLR. Yasobanuye ko aganira na Rusesabagina yamubwiye ko inzira yose yakunda kugira ngo habeho impinduka mu gihugu zakwifashishwa.
Yakomeje avuga ko Rusesabagina yamubwiraga ko “Ni yo byananirana hakoreshwa imbaraga.’’
Uko Habiyaremye yahuye akanakorana na Rusesabagina
Habiyaremye Noël yavuze ko yahuye na Nsengiyumva Appolinaire Minani Innocent baganira ku bijyanye na politiki n’igisirikare.
Muri iki gihe ni bwo yongeye guhuzwa na Paul Rusesabagina baganira ku byerekeye n’aho yari ari. Icyo gihe yari yaramubwiye ku byerekeye ishyaka rye PDR Ihumure.
Minani yaje kumubwira ko mu mugambi we akeneye abarwanyi ndetse ahabwa inshingano zo gushaka ingabo.
Ati “Ibikoresho bya gisirikare kandi bihenze byasabaga amafaranga ariko Rusesabagina yambwiye ko atari ikibazo bihari.’’
Rusesabagina yagiye amwoherereza amafaranga mu byiciro bitandukanye.
Yavuze ko yanakoranye na Col Mbiturende Tharcisse, ndetse na we yabahuje na Rusesabagina baravugana.
Ati “Icyo gihe tuvugana sinari nzi ko avugana na Ingabire. Ntekereza ko yagendaga abagarira yose atazi irizera mbere. Twakomeje kuvugana numva twajyana muri iyo gahunda.
Mbiturende yamubwiye ko afite gahunda yo kujya mu Burundi, amubwira ko afitanyeyo gahunda na Gen Adolphe Nshimirimana wari ukuriye Iperereza.
Ati “Nabibwiye Rusesabagina. Yavuye Lusaka ajya Dar es Salaam mu gihe Mbiturende yavuye mu Majyaruguru ya Kivu anyura i Nairobi bahurira muri Tanzania.
Kubera ibyangombwa byabo byari byarangiye basabye Rusesabagina kubaha amafaranga, abaha 2000$ abicishije kuri Minani mu Bubiligi.
Ayo mafaranga yakiriwe na Mbiturende, nyuma yaho yohereje andi mafaranga 1000$.
Habiyaremye yahise ajya Kigoma gushaka ibyangombwa kuko we yari umuturage wa RD Congo.
Mbiturende yaje kumusanga Kigoma berekeza mu Bujumbura aho bahuriye na Gen Adolphe bamusaba ubufasha bwo kubona ibikoresho, ndetse u Burundi bukabafasha kugera mu Rwanda.
Ati “Yatubwiye ko abanza kuvugana na bagenzi be anatwizeza ko umushinga ari mwiza. Twabibwiye Rusesabagina ko umushinga washimwe.’’
Habiyaremye yabwiye Rusesabagina ko bakeneye telefoni zifashisha satellite kugira ngo bajye bashobora kuganira. Icyo gihe yamuhaye 1870$ n’andi 900$ yoherejwe biciye muri Western Union.
Ubwo bajyaga mu Bujumbura gufata ayo mafaranga, Habiyaremye na Mbiturenge bafashwe n’ubuyobozi bw’u Burundi boherezwa mu Rwanda banyujijwe ku Akanyaru.
Ubuhamya bwa Habiyaremye Noël wahoze muri FAR akaza no kwinjira muri FDLR
Habiyaremye Noël ukomoka mu Murenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Uburasirazuba. Yavutse ku wa 25 Ukuboza 1968.
Yafunzwe imyaka itatu n’igice, ahamijwe ibyaha bifitanye isano no kuba mu mutwe w’iterabwoba.
Yagiye muri FAR mu 1991, aza kuva mu Rwanda ajya muri Centrafrique aho yaje kuva ajya muri Congo. Icyo gihe ageze muri RDC yagiye mu mutwe wa ALIR ya kabiri.
Mu 2000, hamaze kuvuka umwuka mubi yafashe umwanzuro wo kujya mu ishyamba.
Icyari ALIR mu 2005 yahindutse FDLR hagamijwe kuyobya amarari kuko ibyaregwaga byari byinshi.
Habiyaremye wakurikiranaga amakuru mu bitangazamakuru yumvaga abanyapolitiki batandukanye barimo na Paul Rusesabagina.
Yagiye mu Bubiligi ahura n’uwitwa Rubingisa, yaje kumutumira amubwira gahunda afite, yumva gahunda ye ni nzima.
Baje kuvugana kuri telefoni amubwira ko ayoboye batayo, anamubwira ko hari ibyo yamufasha.
08:46: Ubushinjacyaha bwasabye ko iburanisha ryatangira humvwa undi mutangabuhamya.
08:44: Inteko iburanisha igeze mu rukiko, urubanza rugiye gutangira kuburanishwa.
KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI
Amafoto: Igirubuntu Darcy