Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 31 Werurwe 2021, biteganyijwe ko Ubushinjacyaha butangira bwereka urukiko ibyaha biregwa Nsengimana Herman wabaye Umuvugizi wa FLN mbere yo gutabwa muri yombi afatiwe mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nsengimana Herman ni mwene Kayumba Charles na Mujawamariya Anathalie. Yavutse 12 Nyakanga 1980, yavukiye mu Mudugudu wa Runazi, Akagari ka Rukingiro, Umurenge wa Busoro ho mu Karere ka Nyanza mu Majyepfo.
Nsengimana ni ingaragu yabaga mu gace ka Ziraro, Kitindiro, muri Teritwari ya Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo muri RDC. Abunganizi be ni Kabera Johnston na Rugero Jean.
Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha bibiri birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo no kuba mu mutwe w’iterabwoba.
UKO IBURANISHA RIRI KUGENDA:
09:52: Nsengimana Herman ashinjwa kuba yarinjije abantu mu mutwe w’ingabo za FLN. Akigera muri RDC, yinjiye mu birindiro byayoborwaga na Irategeka Wilson wari Visi Perezida wa Mbere wa MRCD.
Mu ibazwa rye Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yavuze ko ibyo kwinjiza mu gisirikare abasore bavuye muri Uganda n’u Rwanda byashinzwe Nsengimana Herman wafatanyaga na Twihangane Sherrif.
Ibyo abasore bageraga mu birindiro bya MRCD bakirwaga na Nsengimana Herman bagakora imyitozo mbere yo kwinjira muri FLN.
09:50: Ubushinjacyaha bwavuze ko inshingano z’ubuvugizi zikomeye mu iterabwoba kuko amagambo avuga aha imbaraga abarwanyi ndetse agaca igikuba mu baturage.
Umushinjacyaha Ruberwa ati “Umuvugizi ntakwiye gufatwa nk’umuntu woroheje mu mutwe w’iterabwoba.’’
09:47: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yanavuze ko mu bindi bimenyetso bishingirwaho ari ibiganiro byanyuze kuri Radio Ubumwe na BBC avuga ku bitero FLN yabaga yagabye ndetse anahamagarira urubyiruko kwitabira ibyo bikorwa.
Mu ibazwa rye, Nsengimana yumvishijwe ayo majwi ndetse yemeye ko ari aye kandi ari we wabitanze muri icyo gihe yari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
09:31: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yavuze ko icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba gishobora guhanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 15 ariko kitarengeje imyaka 20.
Yasobanuye ko kugira ngo umutwe w’iterabwoba ubeho hasabwa ibintu bibiri birimo gukorera kuri gahunda [aho MRCD yari ifite gahunda ikoreraho] ndetse na FLN ikaba ifite ingabo zayo.
Ati “Hari ibimenyetso byerekana ko yabaye mu mutwe wa MRCD/FLN bishingiye ku mvugo ze. Abazwa mu Bugenzacyaha ku wa 17 Mutarama 2020, yasobanuye uko yinjiye muri MRCD/FLN.’’
Nsengimana Herman yasobanuye uko akimara kwinjizwa muri FLN yoherejwe mu myitozo ya gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Mujyi wa Rutshuru.
Ruberwa ati “Imvugo ya Nsengimana yuzuzanya n’ibikorwa yagizemo uruhare. Ubwo yari umuvugizi yumvikanye ku mbuga nkoranyambaga yigamba bimwe mu bitero ndetse akanahamagarira abantu kwinjira mu mutwe w’iterabwoba wa FLN.’’
Umushinjacyaha Ruberwa yavuze ko hari ikiganiro cyanyuze kuri Radio Urumuri aho Nsengimana Herman wari Umuvugizi wa FLN, abajijwe ku gitero cyo ku wa 22 Nzeri 2019, yasubije ko icyo gitero cyagabwe Ku Cyapa mu Murenge wa Nyakarenzo hafi y’ahari ikigo cya Gisirikare.
Ati “Kwigamba icyo gitero byerekana uruhare yagize mu bikorwa by’iterabwoba. Ibyo yavuze byuzuzanya n’ibyavuzwe na bamwe mu bakigiyemo barimo Ntibiramira Innocent [na we ukurikiranywe muri uru rubanza] wavuze ko muri icyo gitero bari bagiye gutega imodoka.’’
Ntibiramira yavuze ko bakimara guhagarika imodoka biteguye kuyitwika, abasirikare bari ku burinzi babarasheho biruka ntacyo bakoze.
09:20: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yavuze ko ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo igikorwa cyakozwe, ubushake bwo kugikora mu buryo bunyuranye n’itegeko no kuba icyo gikorwa kinyuranye n’itegeko ry’u Rwanda byerekana ko Nsengimana Herman yakoze icyaha.
09:11: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yavuze ko mu ibazwa rya Nsengimana Herman yinjijwe mu ishyaka rya RRM na Nsabimana Callixte ‘Sankara’.
Yavuze ko mu bimenyetso byerekana ko Nsengimana Herman yabaye muri FLN harimo imvugo e zibyemera n’itangazo ryo ku wa 5 Gicurasi 2019 ryashyizweho umukono na Paul Rusesabagina wari Umuyobozi wa MRCD/FLN rivuga ko Nsengimana yagizwe Umuvugizi w’uyu mutwe.
UKO NSENGIMANA HERMAN YINJIYE MURI FLN
Umushinjacyaha Ruberwa yavuze ko ibyaha ashinjwa yabikoze ari muri Uganda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagati ya Mata 2018 na Ukuboza 2019.
Nsengimana Herman yavuye mu Rwanda ku wa 22 Mata 2014 ajya muri Uganda. Yari asanzwe aziranye na Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wari usanzwe ari inshuti y’umuvandimwe wa Herman.
Mu 2018 ni bwo Nsengimana yinjiye muri RRM, ishyaka rya Sankara. Nyuma yo kugirana ibiganiro Nsengimana yasabwe kuva muri Uganda akajya muri RDC, akaba umuyoboke wa RRM (Rwandese Revolutionary Movement) yinjiye muri FLN.
Ku wa 18 Mata 2018 ni bwo Nsengimana Herman yagiye mu birindiro ingabo za FLN zarimo ndetse ahageze ahabwa inyigisho za gisirikare, yazirangije ku wa 12 Nzeri 2018. Kuva icyo gihe yabaye umusirikare mu ngabo za FLN.
Nsengimana yabaye Komiseri ushinzwe Itangazamakuru ndetse n’Urubyiruko. Ubwo Sankara wari umuvugizi wa FLN yafatwaga, ku wa 5 Gicurasi 2019, yagizwe Umuvugizi w’uyu mutwe w’ingabo.
08:47: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yatangiye asobanura ibyaha biregwa Nsengimana Herman wabaye Umuvugizi wa MRCD/FLN ndetse n’ibimenyetso bishingirwaho.
Urutonde rw’abaregwa muri uru rubanza
1. Nsabimana Callixte alias Sankara
2. Nsengimana Herman
3. Rusesabagina Paul
4. Nizeyimana Marc
5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani
6. Matakamba Jean Berchmans
7. Shabani Emmanuel
8. Ntibiramira Innocent
9. Byukusenge Jean Claude
10. Nikuze Simeon
11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata
12. Nsanzubukire Felicien alias Irakiza Fred
13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba
14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba
15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas
16. Nshimiyimana Emmanuel
17. Kwitonda André
18. Hakizimana Théogène
19. Ndagijimana Jean Chrétien
20. Mukandutiye Angelina
21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard
KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI
Indi nkuru wasoma: Ishingwa rya MRCD/FLN n’uko Paul Rusesabagina yakoranye n’abahoze muri FDLR (Amafoto na Video)
Amafoto: Igirubuntu Darcy