Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru IGIHE abitangaza,Lomami Marcel yafashwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Werurwe 2021. Kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko kuva mu 2019, uyu mugabo yatangiye guhoza umugore we ku nkeke ariko muri icyo gihe akenshi iyo habagaho gukimbirana bariyungaga bikarangira.
Nyuma y'aho bagiranye ibibazo kugeza ubwo ku wa 13 Ukwakira 2020, umugore yareze umugabo we muri RIB, anakorerwa dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha. Icyo gihe, Lomami yakurikiranyweho ari hanze.
Ku wa Gatanu w'icyumweru gishize, tariki ya 12 Werurwe 2021, ni bwo Lomami yakoreye umugore we ibikorwa byo kumuhoza ku nkeke, bituma afata umwanzuro wo kongera kumurega.
Umuvugizi w'Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko iperereza riri gukorwa mbere y'uko dosiye ye ishyikirizwa Ubushinjacyaha.
Yagize ati 'RIB irihanangiriza abantu bose bahohotera abo bashakanye. Ntibikwiye ko umuntu ahohotera uwo bashakanye. Inama RIB itanga ni uko igihe ibibazo bumva badashobora kubyikemurira bajya begera inzego za Leta zikabafasha kubikemura aho kuguma muri ayo makimbirane ashobora gutuma hakorwa ibindi byaha biremereye nk'ubwicanyi.''
Yasabye abaturage bose gufatanya mu kurwanya icyaha cyo guhohoterana no kwirinda kugihishira kugira ngo gicike burundu.
Lomami Marcel yatoje mu makipe arimo Rayon Sports (yungirije) na Gasogi United yafashije kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere, ariko nyuma ayivamo yerekeza muri Gorilla FC, aho kuri ubu yungirije Ruremesha Emmanuel.
Igitabo cy'amategeko ahana ibyaha mu Rwanda giteganya ko umuntu wese uhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe hagamijwe kumubuza kubaho mu mudendezo, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri.
Icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake cyo gihanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.
Source: IGIHE