Nkuko byagaragaye kuri camera za Afrimax Tv yari yabasuye, umwana w'imfura wa Mukakabera ariwe Samuel yavuze ko Mama we yafashwe n'uburwayi mu mpera z'umwaka wa 2016 ndetse byabaye ngombwa ko Samuel ava nu ishuri nyuma yo kurangiza amashuri ye abanza kugirango aze kwita kuri Mama we no kurera barumuna be.
Mu gahinda kenshi, Samuel yavuze ko uburwayi bwa Mama we bumuhangayikishije cyane dore ko nta kintu na kimwe abasha kwikorera, ibintu byose barabimukorera ndetse n'iyo ashatse kwikiranura n'umubiri abirangiriza aho aba aryamye hanyuma bakaza kumukorera isuku. Undi mwana wa Mukakabera witwa Lambert yavuze ko icyifuzo afite ari uko Imana yakwitwarira Mama we agatabaruka cyangwa se agakira akaba muzima.
Mukakabera mu mbaraga nke afite yabashije kuganira na Afrimax Tv aho yavuze ko yagerageje kujya kwivuza kwa muganga gusa bakabura indwara arwaye ahubwo akagaruka mu rugo. Yavuze ko aheruka kwa muganga mu mwaka wa 2019. Icyifuzo cya Mukakabera nuko Imana yaruhura abana be ikamwisubiza maze nabo bagakomeza kubaho ubuzima bwabo ndetse bakiteza imbere.
Uyu mubyeyi yavugaga kuri camera za Afrimax Tv asa nk'utifitiye icyizere ko yazakira. Undi mwana wa Mukakabera ariwe Hirwa nawe mu gahinda kenshi yavuze ko icyifuzo cye ari uko Mama wabo yakira akaba muzima cyangwa se akitaba Imana kuko kuba ameze uko ari ubu abarushya cyane.
Mu gusoza ikiganiro, Umwana w'imfura, Samuel, yavuze ko icyo yifuza ari ukubona abaterankunga babafasha bakabatera ingabo mu bitugu bakabasha kuvuza umubyeyi wabo agakira akaba muzima.