Meddy agiye gukora ubukwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibyishimo bisendereye ku muryango wacyuje ubukwe! Bikaba n'iby'ikirenga ku muryango ushyingije mu muryango w'amashyo. Ntako bisa kubona uhuza inshuti, abavandimwe n'imiryango mu birori by'urwibutso.

INYARWANDA yabonye amakuru yizewe avuga ko tariki 21 Gicurasi 2021, Meddy n'umukunzi we Mimi bazakorera ubukwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amakuru anavuga ko ababyeyi ba Meddy bazajya muri Amerika gushyigikira umuhungu wabo.

Meddy agiye kurushinga na Mimi mu gihe hashize amezi hafi atatu amwambitse impeta y'icyizere mu muhango wabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika; hari tariki 18 Ukuboza 2020.

Wari umunsi w'amateka kuri Meddy Mwene Sindayihebura Alphonse na Cyabukombe Alphonsine.

Nyuma yo kwambikwa impeta, Mimi ukomoka muri Ethiopia yandikanye ibinezeza agaragaza ishimwe rikomeye afite ku mutima we.

Uyu mukobwa w'inzobe icyeye yabwiye Meddy ko arenze buri kimwe cyose umuntu yakenera ku mugabo. Ko atigeze na rimwe agira inzozi zo kugira umugabo ufite urukundo, unyitaho, w'umwizerwa, 'urenze wowe'.

Yabwiye Meddy ko 'Ndi umunyamugisha kuba uri uwanjye ubuziraherezo. Uri Impano itangaje Imana yampaye.'

Mimi yavuze ko umutima we wuzuye ibyishimo kuko umunsi we Meddy yawugize uw'agahebuzo [Umunsi yizihirijeho isabukuru y'amavuko]. Ati 'Nzahora ngushimira.'

Meddy yashimagije uyu mukobwa avuga ko ari mwiza imbere n'inyuma kandi ko yishimiye kumwita uwo bagiye kurushinga byemewe n'amategeko.

Ati 'Uri mwiza imbere n'inyuma...Nabaye umunyamugisha kukwita uwo tugiye kurushinga. Ndagukunda mukunzi wanjye Mimi."

Soma: Meddy yateye ivi yambika impeta y'urukundo umukunzi we ku isabukuru y'amavuko ye

Nabaye umunyamugisha kukwita uwo tugiye kurushinga: Meddy kuri Mimi yambitse impeta y'urukundo

Uri impano itangaje Imanayampaye: Akari ku mutima w'umukobwa wambitswe impeta na Meddy

Umuhanzi Meddy agiye gukora ubukwe na Mimi nyuma y'igihe bari mu munyenga w'urukundo

Meddy yavuze ko ari umunyamugisha kuba agiye kurushinga na Mimi yifashishije mu ndirimbo 'Ntawamusimbura'

Meddy yateye ivi ashyigikiwe n'umuhanzi Emmy ndetse na Shaffy uzwi mu ndirimbo 'Akabanga'

Byari ibyishimo by'ikirenga ku nshuti n'abavandimwe bashyigikiye Meddy mu gikorwa cyo gutangiza umushinga w'ubukwe



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104420/meddy-agiye-gukora-ubukwe-104420.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)