Menya impamvu kureka filime z'urukozasoni (Pornography) ari bibi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Filime z'urukozasoni (pornography) ni kimwe mu bintu byabaye ibiyobyabwenge mu buzima bwa benshi kuko uko umuntu agenda azamuka mu ntera yo kuzireba niko agenda yangirika mu bwonko. Ibi bitesha agaciro igikorwa cy'imibonano mpuzabitsina ubusanzwe Imana yashyiriyeho kongera ubumwe hagati y'umugabo n'umugore. Muri iyi nkuru turarebera hamwe icyakorwa mu kurwanya iyi ngeso.

Dore zmwe mu mpamvu ukwiriye kugendera kure filime z'urukozasoni:

1. Abenshi mubakobwa bakina izi filime baba barabijyanywemo kugahato binyuze mu icuruzwa ry'abantu cyangwa bakanafata ibiyobya bwenge kugirango bigabanirize ububabare ndetse birinde nokugira isoni nkuko bitangwamo ubuhamya nabamwe mubahoze bakora uyu mwuga.

2. Uretse kuba imbata z'imibonano mpuzabitsina, usanga abakinnyi b'aya mafilime bakunda guhura n'ibindi bibazo bikomeye mubuzima wabo birimo gukuramo inda ndetse no kwandura indwara zitandukanye.

3. Izi filime zihindura ishusho y'ukuri y'umugabo n'umugore Imana yabaremanye kuko zituma tubarebera mubijyanye n'ibitsina, ikibuno, amabere n'ibindi bifatika aho kwita kuzindi ndangagaciro bafite zirimo ubwenge, kubaha Imana n'indi mimaro itandukanye.

4-Izi filime zitesha agaciro igikorwa cy'imibonano mpuzabitsina ubusanzwe cyagenewe kongera ubumwe hagati y'umugabo n'umugore nyamara ugasanga izi filime zitwerekako ntacyo bitwaye gukorana imibonano mpuzabitsina n'abo ubonye bose, guca inyuma uwo mwashakanye, gufata kungufu ndetse n'ibindi bikorwa biteye isoni.

5. Kureba izi filime cyane bituma bamwe bahora bicira urubanza kugeza ubwo biyanga bakumva n'Imana yarabanze nyamara Yesu/Yezu yaraje kubohora imbohe nokubabarira abantu ibyaha byabo.

6. Kubakirisitu, kureba izi filime bibabera umutwaro kuko bibabera ubundi buzima bagomba guhora bahisha abo babana ndetse n'abayobozi babo mu idini, bigatuma batanagaragara mumirimo inyuranye y'idini kuzageza aho bashyiriye ahagaragara ubu buzima (Yakobo:5:16).

7. Gushaka no kureba izi filime usanga bitwara igihe kumunsi, mucyumweru, kukwezi ndetse nokumwaka nyamara icyo gihe cyakagombye gukoreshwa mukwita kumuryango, kunshuti, gusoma ijamo ry'Imana ndetse nogutekereza kubindi byakugirira akamaro.

8. Filime z'urukoza soni zica ubwonko bw'uzireba zikabuhindura umucakara kuburyo bitoroshye kubyikuramo nk'ibindi biyobya bwenge bisanzwe.

9. Umuntu ukunda kureba izi filime cyane, bishobora kumutera kuba indaya, gufata kungufu, kujya mubutinganyi, gukururira abana mubusambanyi, kwishora mubusambanyi n'abo mufitanye amasano yabugufi n'ibindi bishobora gutuma uhurwa cyangwa ugakunda imibonano mpuzabitsina kurwego rukabije.

10. Iyo ukunda kureba izi filime kandi, ushobora guhura n'ibindi bibazo bikomeye birimo kurangiza vuba cyangwa guhurwa uwo mwashakanye cyangwa se ntushobore kugera kubyishimo byawe byanyuma mugihe cy'imibonano mpuzabitsina.

11. Umuntu ukunda kureba izi filime ntibyamworohera kubona uko yigisha cyangwa arinda abana be kuzireba kandi nawe azireba doreko abana benshi bazireba bwambere bazikuye aho ababyeyi babo bazibika!

12.Kureba filime z'urukozasoni bishobora kubangamira kuburyo bukomeye imibanire n'ibyiyumviro byacu kubo tudahuje igitsina.

Dore inama enye zagufasha kwikura kuri filime z'urukozasoni

Mubyukuri ntibyoroshye kwikura kubucakara bwokureba izi filime, ariko izi nama 4 zagufasha:

1. Reba abantu wizeye kurusha abandi ubaganirize ikibazo ufite, ndetse ujye uhora ubamenyesha aho urugamba rwokwibuza kuzireba urugeze. Mugihe utangiye kubitsinda, shakisha imbaraga zo kubibwira uwo mubana.

2. Itandukanye n'aho wakuraga izi filime kuburyo bworoshye harimo imbuga z'ikoranabuhanga, kuzisiba muri mudasobwa yawe, muri telefone yawe, gufunga imirongo zibaho kuri Televisiyo n'ahandi.

3. Birumvikana ko ushobora guhura n'amahusho cyangwa n'izi filime utabigambiriye. Nibyizako wiyima umwanya wokuzireba ndetse ntushake kureba ibyisumbuye kubyo ukubitaniye nabyo munzira.

4. Ntukibagirwe gusenga no gusoma Bibiliya burimunsi kuko bizagabanya kurarikira izi filime ndetse bikagukangurira no kutayoborwa n'umubili (Abaroma 6:6).

source:amarebe.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Menya-impamvu-kureka-filime-z-urukozasoni-Pornography-ari-bibi.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)