Mfite icyaka! Noella Izere wasabye Sugira ko... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzikazi Noella Izere ukora muzika mu njyana Gakondo ufite ijwi ryiza, muri iyi ndirimbo ye nshya yise 'Icyaka' yumvikanye aririmba ko afite Icyaka cy'urukundo rutavangiye. Ati: "Mbega icyaka, niwenga uzenge rwinshi nirushya uzampe rwinshi,...urukundo rudafunguye urumpe rwose uko rwakabaye...".

Noella Izere akomeje kwerekana ko yifuza Sugira Ernest

Ni indirimbo yasohoye nyuma yo kuvugwa mu nkuru zitandukanye zirimo kuba yarafashwe n'amarangumutima akifuza ko umukinnyi Sugira Ernest yamutera inda. Icyo gihe ariko uyu mukobwa yabwiye InyaRwanda ko byari amarangamutima.


Noella Izere aririmba injyana gakondo

Kuri iyi nshuro Noella Izere yabwiye InyaRwanda ko agifitiye ubwuzu uyu mukinnyi kandi ko igihe kizagera bagahura bagasabana. Avuga ko iyi ndirimbo yakozwe na Meira mu buryo bw'amajwi ikaba yarakorewe muri studio yitwa Umushanana Records. Amashusho yayo yakozwe na Badnews Production.


Iyi ndirimbo irimo umukinnyi wambaye imyambaro y'Amavubi ku buryo bigaragaza ko Noella Izere asa nk'ukifuza Sugira Ernest. Uyu muhanzikazi yabwiye InyaRwanda.com ko uwo mukinnyi ugaragara muri iyi ndirimbo ye azamusobanura mu minsi itaha ariko akaba yifuza ko Sugira Ernest iyi ndirimbo yazamugeraho.


Noella Izere ni murumuna wa Liza Kamikazi wamamaye muri 'Rahira' yakoranye na The Ben. Muri iyi ndirimbo Izere Noella yumvikana ameze nk'uririmba umusore yifuza ko yamukunda ku buryo wabihuza n'umukinnyi yihebeye.

Ubwo Ikipe y'igihugu Amavubi igizwe n'abakina imbere mu gihugu yatsindiraga itike yo kujya muri ¼ cy'irangiza muri CHAN 2020 ku gitego cyari gitsinzwe na Sugira Ernest, abanyarwanda basazwe n'amarangamutima, umuhanzikazi Noëlla Izere we biramurenga cyane anyarukira kuri Twitter abwira Sugira ati: "Basi uzantere inda"

Ni inkuru yasakaye cyane mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga ndetse na Sugira yaje kugira icyo avuga kuri uyu mukobwa mu kiganiro cyanyuze kuri shene ya YouTube ya Rayon Sport yitwa Rayon Sports Tv. Uyu mukinnyi yabanje kugaragaza ko atizeye ibintu bitangarizwa ku mbuga nkoranyambaga na cyane ko hariho abiyitirira abandi.

Yongeye kumubaza ati 'Uramumwimye? (umwana)', Sugira asubiza ati: "Oya, nta kintu ntangaje, mpisemo kwifata. Biriya ni ibyo ku mbuga nkoranyambaga ntabwo wabiha agaciro cyane, ngo ugire ikintu ubivugaho, ushobora gusanga ari undi wamwiyitiriye, akiyitirira ririya zina".


Sugira Ernest yatuwe indirimbo 'Icyaka' ya Noella Izere

Sugira yabwiwe ko uyu mukobwa Noella abyiyemerera (ko nta muntu wamwiyitiriye ku mbuga nkoranyambaga), nuko Sugira ati 'Ubwo butumwa ntabwo nabubonye. Ubwo hari impamvu yabyanditse, ntabwo muzi amaso ku maso, ndakeka na we atarambona. Simbizi (yavugaga ko atabizi niba bazabonana

Sugira yabwiwe ko uyu mukobwa Noella abyiyemerera (ko nta muntu wamwiyitiriye ku mbuga nkoranyambaga), nuko Sugira ati 'Ubwo butumwa ntabwo nabubonye. Ubwo hari impamvu yabyanditse, ntabwo muzi amaso ku maso, ndakeka na we atarambona. Simbizi (yavugaga ko atabizi niba bazabonana.

Reba indirimbo ya Izere irimo umukinnyi wambaye imyenda y'Amavubi




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104084/mfite-icyaka-noella-izere-wasabye-sugira-ko-yamutera-inda-yamukoreye-indirimbo-video-104084.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)