MINAGRI yasabye abahinzi n’aborozi ubufatanye mu gihembwe cy’ihinga cya 2021 B -

webrwanda
0

Mu butumwa MINAGRI yatanze ku wa 1 Werurwe 2021 bujyanye n’ igihembwe cy’ihinga cy’Itumba cya 2021B gitangiye, yavuze ko icy’Umuhindo cya 2021A cyabonetsemo umusaruro mwiza.

Ubwo butumwa bukomeza buti “Turashimira imbaraga abahinzi n’aborozi babishyizemo zatumye igihugu kigira umusaruro mwiza w’igihembwe cy’Umuhindo dusoje. Abahinzi bumvise neza ubutumwa bwa MINAGRI bwo kongera umusaruro kugira ngo igihugu kibashe guhangana n’ingaruka z’icyorezo [cya Coronavirus].”

MINAGRI yasobanuye ko ubuso bwari buteganyijwe guhingwa bwahinzwe 100% kandi ikoreshwa ry’inyongeramusaruro rikiyongera ku buryo bushimishije, aho ikoreshwa ry’ifumbire ryazamutseho 46.3% ugereranyije n’Umuhindo w’umwaka ushize.

Yibukije ko igihembwe gishya gisanze u Rwanda n’Isi muri rusange bigihanganye na Coronavirus n’ingaruka zayo, iboneraho gusaba “ubufatanye” abahinzi n’aborozi, inzego z’ibanze, n’abandi bafatanyabikorwa bose mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi.

MINAGRI yasabye inzego zavuzwe haruguru gukomeza imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi hubahirizwa amabwiriza y’inzego z’ubuzima yo kwirinda COVID-19.
Yabasabye kongera ubuso buhingwa mu buryo buhuje, hahingwa ibihingwa byatoranyijwe bihakwiriye kandi hagendewe ku bujyanama butangwa n’inzego zishinzwe ubuhinzi zibegereye.

Hari kandi guhinga ubuso bwose buhingwa ntihagire ubutaka busigara budahinzwe haba i musozi, mu bishanga no mu nkuka zabyo, mu duhaga, no mu mibande.

Izo nzego zanasabwe kurwanya isuri hatunganywa imirwanyasuri, haterwa ubwatsi ku miringoti, hacibwa ibyobo bifata amazi aho bikenewe hose, kandi hasiburwa imigende y’amazi mu bishanga mu rwego rwo kugabanya ubukana bw’imyuzure yitezwe muri iri tumba.

Ubufatanye bunakenewe mu gutegura imirima hakiri kare no gutera imbuto ku gihe hakurikijwe uko imvura izaboneka hirya no hino mu gihugu nk’uko bigaragazwa n’amakuru y’iteganyagihe, kugira ngo ibihingwa bizabashe kubona amazi ahagije.

Aho isarura ry’ibigori ryatinze, abahinzi barakangurirwa guhungura amababi bagategura ubutaka, bagatera imbuto basimburanya ibihingwa nk’uko byateganyijwe, bityo bakazasarura ibigori indi myaka yaratewe.

Basabwe gukomeza kwitabira gahunda yo gukoresha imashini zihinga hagamijwe kwihutisha imirimo y’ihinga kugira ngo abahinzi be gucikanwa n’igihembwe cy’ihinga.

Ni ngombwa kwitabira kurushaho ikoreshwa ry’inyongeramusaruro (ifumbire mvaruganda, ifumbire y’imborera, ishwagara, n’imbuto z’indobanure). Ku bw’ibyo, abahinzi bose barasabwa gukomeza kwiyandikisha muri “Smart Nkunganire System” nk’uburyo bwemewe muri gahunda yo kubona inyongeramusaruro zunganiwe na Leta.

MINAGRI yasabye kwitabira kurushaho gahunda yo kuhira imyaka binyuze muri gahunda ya Nkunganire aho bishoboka hose no gufata neza amazi y’imvura uko bishoboka kose akazakoreshwa mu kuhira imyaka igihe imvura yaba icitse kare.

Ubufatanye bukenewe mu kurwanya indwara n’ibyonnyi bikunze guteza abahinzi igihombo, bitabira gutera imbuto nziza, basimburanya ibihingwa mu mirima aho gusubizamo ibihasaruwe mu gihembwe gishize, bubahiriza ibipimo batereraho imbuto kandi banakoresha imiti yabugenewe.

Barasabwa gukora ubukangurambaga mu gukingira amatungo indwara zikunze kuyibasira cyane cyane mu gihe cy’imvura nyinshi, ahegereye imigezi n’ibishanga.

Hakenewe kandi kurushaho kwitabira gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo kuri Nkunganire ya Leta nk’uburyo bufasha abahinzi n’aborozi guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Abahinzi basabwe gutera ubwatsi bwo kugaburira amatungo no gutegura kare uburyo bwo kubuhunika.

MINAGRI yasabye gukomeza kwitabira ibikorwa byo gufata neza umusaruro w’ibigori, abahinzi basarurira mu bwanikiro bwubatswe, bubaka ubw’igihe gito basaruriramo, kugira ngo umusaruro w’igihembwe cya 2021A uzabone isoko ryizewe kandi banitegure ku gihe ibikorwa by’isarura ry’igihembwe cy’ihinga cya 2021B.

Izo nzego na none zasabwe kuzategura kare ubuhumbikiro bw’imirama y’imboga kugira ngo imbuto zazo zizaterwa mu gihembwe gikurikira zizabonekere ku gihe.

Ubutumwa bwa MINAGRI bwatanzwe mu gihe urwego rw’ubuhinzi ruri mu zihanzwe amaso cyane muri ibi bihe ubukungu bw’Isi bwazahajwe n’icyorezo cya Coronavirus.

Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Mukeshimana Geraldine, asaba abahinzi n'aborozi ubufatanye mu gihembwe gitangiye cya 2021B



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)