Mineduc yasohoye gahunda y'uburyo abanyeshuri bazajya mu biruhuko - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere, rivuga ko Ministeri y'Uburezi ku bufatanye n'inzego zirimo Polisi, Urwego Ngenzuramikorere, RURA, Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, RBC, ndetse n'ibigo bitwara abagenzi bamaze guteganya ahantu hazifashishwa mu kwakira abanyeshuri bazaba bava mu mashuri abacumbikira, berekeza mu byerekezo batahamo.

Iri tangazo rigira riti 'Iyi gahunda yakozwe mu rwego rwo kwirinda kwandura icyorezo cya Covid-19 ku banyeshuri bazaba bari mu ngendo, kubabungabungira umutekano no kubafasha kubona imodoka zibageza ku buryo bworoshye aho abanyeshuri bataha.'

Gahunda y'ingendo ku banyeshuri

Ku wa gatatu tariki ya 31 Werurwe uyu mwaka, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by'amashuri byo mu turere twa Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro, Nyanza, Musanze, Nyamasheke, Rusizi, Rwamagana na Kayonza.

Ku wa Kane tariki ya 1 Mata uyu mwaka, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by'amashuri byo mu turere twa Huye, Gisagara, Gakenke, Ngororero, Nyabihu na Bugesera.

Ku wa Gatanu tariki ya 2 Mata uyu mwaka, hazataha abanyeshuri biga mu bigo byo mu turere twa Ruhango, Nyamagabe, Nyaruguru, Gicumbi, Rulindo, Karongi, Rutsiro, Ngoma na Kirehe.

Ku wa Gatandatu tariki ya 3 Mata uyu mwaka, hazataha abiga mu bigo byo mu turere twa Muhanga, Kamonyi, Burera, Rubavu, Gatsibo na Nyagatare.

MINEDUC yatangaje ko abanyeshuri bazajya bafatira imodoka ku mashuri aberekeza mu byerekezo batahamo, bigakurikiranwa n'ubuyobozi bw'ishuri. Akarere kazakurikirana ko buri muyobozi w'ishuri yakoranye n'abashinzwe gutwara abagenzi kubona imodoka zizatwara abanyeshuri.

Aho abanyeshuri bahagurukira ku mashuri, hagomba kuba harateganyijwe ibikoresho by'isuku, hari n'ubundi buryo bwateganyijwe bwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Abanyeshuri bazafashwa n'itsinda rizashyirwaho n'urwego rw'Akarere, hanyuma guhuza ibikorwa na raporo bikorwe n'urwego rw'Intara.

Ahateganyijwe ku rwego rw'Intara n'Umujyi wa Kigali

Ahazifashishwa mu gufasha abanyeshuri mu ngendo mu Mujyi wa Kigali ni kuri Stade ya Kigali iri i Nyamirambo. Mu Ntara y'Amajyepfo abanyeshuri bazafatira imodoka kuri Stade ya Huye na Muhanga.

Mu ntara y'Amajyaruguru, abanyeshuri bazahurira kuri Stade ya Musanze mu gihe mu Ntara y'Iburasirazuba, abanyeshuri bazaba bari ku Kibuga cya Kayonza TVET naho mu Ntara y'Iburengerazuba ni kuri Stade ya Karongi na Stade ya Rubavu.

Bimwe mu bikoresho bizakoreshwa mu gukumira Covid-19

Mu rwego rwo gufasha abanyeshuri gutaha mu buryo bwubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, hateguwe ibikoresho birimo ahantu hahagije abanyeshuri bazajya bakarabira intoki, cyangwa ubundi buryo bwo kwirinda nko gukoresha umuti usukura intoki (hands sanitizers).

Hari kandi ubwiherero n'ibikoresho by'isuku bihagije, ibikoresho byo gupima ubushyuhe bw'umubiri, ibikoresho by'ubutabazi bw'ibanze, imodoka yakwifashishwa mu gutwara abarwayi bibaye ngombwa, ndetse n'icyumba kinini kirimo intebe na matora cyakwifashishwa mu gihe habonetse umuntu ukekwaho icyorezo cya Covid-19.

Minisiteri y'Uburezi yavuze ko abakozi bashinzwe uburezi mu mirenge bazajya bakusanya amakuru bayoherereze abashinzwe uburezi ku rwego rw'akarere, nabo bayahe abayobozi b'akarere bungirije bafite imibereho myiza mu nshingano zabo.

Bitewe n'igihe kinini amashuri yamaze yarahagaritswe mu Rwanda mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19, igihembwe cya mbere cy'uyu mwaka w'amashuri cyabaye kirekire kurusha uko byari bisanzwe, kuko cyatangiye mu Ugushyingo umwaka ushize ku banyeshuri bamwe na bamwe.

Mineduc yamaze gutangaza gahunda y'uburyo abanyeshuri bazataha muri ibi bihe bya Covid-19



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mineduc-yasohoye-gahunda-y-uburyo-abanyeshuri-bazajya-mu-biruhuko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)