Minisiteri y'Uburezi yatangaje ko abana 5% batasubiye ku mashuri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bitewe n'igihe kinini amashuri yamaze yarahagaritswe mu Rwanda mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19, hari abanyeshuri batabashije gusubira ku mashuri ku mpamvu zirimo kuba hari abatewe inda, ababuze amafaranga y'ishuri n'ababuze ayo kugura ibikoresho.

Mu kiganiro n'abanyamakuru cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Werurwe 2021, Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko muri rusange buri kwezi bakora ibarura kugira ngo barebe imibare y'abanyeshuri basubiye mu mashuri ndetse hakanacukumburwa impamvu z'abatarasubirayo.

Yavuze ko muri rusange ibarura baheruka gukora [mu mpera za Gashyantare 2021], ryagaragaje ko mu mashuri y'incuke abagera kuri 4% batasubiye mu mashuri mu gihe abanza ari 5% ndetse n'ayisumbuye n'ay'ubumenyi ngiro bose bakaba ari 5%.

Yakomeje agira ati 'Bigaragara ko tugifite abana benshi batasubiye mu ishuri, ndetse twagerageje no kureba impamvu yabyo […], hari abagiye bagira ikibazo cy'amafaranga ndetse n'ibikoresho by'ishuri, hari n'abagiye babura imyenda y'ishuri kubera igihe kinini twamaze tutiga hariho abagiye bayikorana ku buryo yangiritse, abana bamwe bakagira ipfunwe ryo gusubira ku ishuri badafite imyenda.'

'Ariko dufite n'icyiciro cy'abana benshi bagiye mu yindi mirimo irimo ubuhinzi ndetse n'iyo mu rugo, aha ngaha ndagira ngo inzego z'ibanze zidufashe kugira ngo ba bana nabo bagaruke mu ishuri […] kugera igihe kinini twamaze turi muri guma mu rugo abenshi binjiye muri iyo mirimo ku buryo kugaruka mu ishuri byananiranye.'

Minisitiri Dr Uwamariya yavuze kandi ko hari ikindi kibazo gikomeye cy'abana batewe inda ndetse n'abandi bashyingiwe bityo bakaba batarasubiye mu mashuri.

Ati 'Ikindi kibazo cyagaragaye ni icy'abana b'abakobwa batewe inda zitateganyijwe, ndetse hariho n'abashatse imburagihe. Izi ni zo mpamvu zateye iyi 5% y'abana batasubiye mu ishuri ariko natwe ntabwo twatereye aho turakomeza dushakishe.'

Mineduc yaburiye ababyeyi n'abandi bantu baba bagifite abana mu ngo zabo batarasubiye ku mashuri ko hari ibihano bibategereje.

Abanyeshuri basabwe kwitwararika mu gihe cy'ibiruhuko…

Mineduc yatangaje ko guhera ku wa Gatanu tariki ya 2 Mata 2021, abanyeshuri bazatangira gutaha bajya mu biruhuko nyuma y'uko bamwe muri bo bamaze amezi atanu ku mashuri.

Abanyeshuri bazarangiza gutaha ku wa 3 Mata basubire ku mashuri ku wa 19 Mata 2021.

Mineduc yashimye by'umwihariko inzego z'ubuzima, iz'ibanze n'izindi nzego zitandukanye ndetse n'abarezi n'abanyeshuri bitwararitse mu gihe cy'amezi agera kuri atanu abanyeshuri bamaze ku mashuri ariko bibutswa ko urugamba rugikomeje.

Minisitiri Dr Uwamariya ati 'Icyo dusaba kugira ngo tutongera gusubira aho twavuye, turasaba rero ko abana baje kuruhuka ntabwo baje mu birori. Ntabwo ari umwanya wo gukora umunsi mukuru tuzaba twishimira ko Yezu yazutse ariko turasabwa ko tubyishimira mu miryango yacu.'

Yakomeje agira ati 'Abenshi muri bo baritegura ibizamini bya leta, hari abarangiza umwaka wa gatandatu w'amashuri abanza n'abarangiza icyiciro rusange ndetse n'ayisumbuye. Icyo tubasaba ni uko bagenda bakaruhuka, bakaguma mu miryango yabo kuko nibatana gato baratuma dusubira mu bihe twarimo.'

Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko kugira ngo aba banyeshuri badatana bizagirwamo uruhare n'ababyeyi, ababarera ndetse n'abayobozi b'inzego zitandukanye zirimo iz'ibanze. Ariyo mpamvu abo mu mashuri abanza n'ayisumbuye bataragera igihe cyo kwishima ahubwo ari umwanya wo kuruhuka no gutegereza urwo rubanza rubategereje.

Minisitiri w'Uburez, Dr Uwamariya Valentine, yaburiye abafite abana mu ngo zabo bataragiye mu mashuri
Minisitiri w'Uburez, Dr Uwamariya Valentine, yaburiye abafite abana mu ngo zabo bataragiye mu mashuri
Abanyamakuru batandukanye bitabiriye ikiganiro abagize Guverinoma basobanuriyemo ingamba nshya zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19

Amafoto: Muhizi Serge




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisiteri-y-uburezi-yatangaje-ko-abana-5-batasubiye-ku-mashuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)