Minisiteri ya siporo yahagaritse amatora yagombaga kuvamo uzayobora ishyirahamwe ry'umukino w'intoki wa Volley Ball, basabwa gushyiraho amategeko ayagenga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa gatatu nibwo minisiteri yashyize hanze ibaruwa igenewe ishyirihamwe ry'umukino w'intoki mu Rwanda , FRVB yari ifite amatora mu mpera z'iki cyumweru kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27 Werurwe 2021, iyo baruwa ikaba uasubikaga ayo matora yagombaga kumenyekaniramo uzayobora iryo shyirahamwe.

Muri iyo baruwa yari iriho umukono wa Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Munyangaju Aurore Mimosa yabwiye FRVB ko ngo bagomba kubanza gushyiraho amategeko agenga ayo matora, ndetse hakanashyirwaho akanama gashinzwe ayo matora kazayayobora hakurikijwe amabwiriza azaba yashyizweho, aha ibi bikaba bigomba kuba byakozwe mu gihe cy'iminsi 15hakabona gutegurwa amatora.

Ibi iyi minisiteri ikaba yabibamenyeshye nyuma y'inama yateranye ku wa kabiri tariki ya 23 Werurwe 2021 igahuza iyo minisiteri ndetse n'ubuyobozi bw'iryo shyirahamwe, aha bakaba baraganiraga ku myiteguro y'amatora y'abagize komite nyobozi y'iryo shyirahamwe.

Aya matora ahagaritswe mu gihe ku mwanya w'uzayobora iri shyirahamwe, harimo Kagarama Kansiime Julius wari usanzwe ari visi perezida muri komite ishoje manda yayo yari iyobowe na Karekezi Léandre ndetse na Mukamurenzi Providence wari usanzwe ari umubitsi muri iyo komite.

Ku mwanya w'abahataniraga kuyobora Intekorusange hari hiyamamaje Geoffrey Zawadi usanzwe ari Perezida wa REG Volleyball Club ndetse na Ruterana Fernand Sauveur.

The post Minisiteri ya siporo yahagaritse amatora yagombaga kuvamo uzayobora ishyirahamwe ry'umukino w'intoki wa Volley Ball, basabwa gushyiraho amategeko ayagenga appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/minisiteri-ya-siporo-yahagaritse-amatora-yagombaga-kuvamo-uzayobora-ishyirahamwe-ryumukino-wintoki-wa-volley-ball-basabwa-gushyiraho-amategeko-ayagenga/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)