Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Werurwe 2021, ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi mpuzamahanga w'amazi, amashyamba ndetse n'ubumenyi bw'ikirere.
Ni umunsi wizihijwe mu buryo bw'ikoranabuhanga mu rwego rwo gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Uyu munsi witabiriwe n'abantu batandukanye barimo abafatanyabikorwa baturutse mu bigo bya Leta n'ibyigenga, imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n' imiryango mpuzamahanga.
Minisitiri Mujawamariya, yavuze ko iyi minsi itatu yizihirijwe rimwe mu gushimangira imikoranire n'isano hagati y'amazi, umutungo w'amashyamba na serivisi z'iteganyagihe.
Minisitiri Mujawamariya yavuze ko abantu bakwiye kwita ku gaciro ko kumenya amakuru y'ikirere mu kwirinda ingaruka zizanwa no kutayamenya.
Ati 'Kumenya amakuru y'ikirere ni ngombwa mu bikorwa byacu bya buri munsi. Twabonye ko imyuzure, inkangu, umuyaga mwinshi n'amapfa bigira ingaruka ku mibereho yacu no ku iterambere ry'ubukungu.'
Yavuze ko hazakomeza gutezwa imbere ibikorwaremezo ndetse n'ikoranabuhanga riganisha ku kumenya amakuru y'iteganyagihe .
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere, Ngabonziza Prime, yavuze ko mu gukomeza kubungabunga umutungo kamere ndetse no guteza imbere gahunda ya Leta y'iterambre rirambye NST1 (2017-2024), hari gahunda igamije guteza imbere imishinga itandukanye yo kubaka urugomero rwa Muvumba rugamije gufasha mu kuhira imyaka, umushinga wo kubungabunga icyogogo cya Sebeya ndetse n'umushinga w'urugomero rwa Muhazi.
Yavuze ko hazakomeza kwimakazwa gahunda zizigabanya iyangirika ry'ubutaka , kurwanya imyuzure no guteza imbere uburyo bwo kubika amazi.
Ati 'Hazakomeza kwimakazwa gahunda zigabanya iyangirika ry'ubutaka, kurwanya imyuzure no guteza imbere uburyo bwo kubika amazi.'
Yavuze ko gahunda z'iterambere rirambye mu kubungabunga umutungo kamere zakomwe mu nkokora n'ingaruka n'ihindagurika ry'ibihe ndetse bigatuma rimwe na rimwe bisaba amafaranga y'ingengo y'imari adateganyijwe.
U Rwanda rwashyizeho gahunda zitandukanye zigamije kubungabunga ibidukikije ndetse no kugabanya imyuka ihumanya ikirere.
Leta y'u Rwanda yihaye intego yo kuba yaragabanyije 38% ku gipimo cy'imyuka ihumanya yohereza mu kirere mu 2030.
Iyo ntego ariko ngo izunganirwa na gahunda zitandukanye igihugu gisanzwe cyarashyizeho zijyanye no kubungabunga ibidukikije.
Izo zirimo nko gushishikariza abatura-Rwanda gukoresha gaz aho gukoresha inkwi n'amakara mu guteka, gukoresha ingufu z'amashanyarazi mu mwanya w'ibikomoka kuri peteroli aho bishoboka, kongera ubuso buteyeho amashyamba, kugabanya ibinyabiziga bisohora imyotsi myinshi kandi ihumanye n'ibindi.