Miss Grace na Miss Hense Musana bakiriwe mu biro bikuru by'umukozi wa Bank ya Kigali [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nk'umwe mu baterankunga bakuru b'irushanwa rya Miss Rwanda, Banki ya Kigali yahembye umukobwa wagaragaje umushinga urimo agashya ariko by'umwihariko ikazanamufasha kuwushyira mu ngiro.

Ni ibiganiro byari bigamije kurebera hamwe iby'uyu mushinga w'uyu mukobwa ndetse n'uburyo uzashyirwa mu ngiro ku bufatanye n'iyi banki.

Babinyujije ku rukuta rwabo rwa Twitter, Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali bwagize buti 'Umuyobozi wa Banki ya Kigali yakiriye mu biro Miss Rwanda 2021 Ingabire Grace na Miss Musana Teta Hense wegukanye ikamba rya Nyampinga wahize abandi mu kugira umushinga urimo udushya. Baganiriye ku mushinga we n'uburyo Banki izabafasha kuwushyira mu ngiro.'

Musana Teta Hense afite umushinga wo gukora ibikombe mu mpapuro zitangiza ibidukikije atari mu Rwanda gusa ahubwo no mu Karere.

Nyuma y'uko umushinga we utoranyijwe nk'uhiga indi azajya ahabwa ibihumbi 500 by'amafaranga y'u Rwanda buri kwezi bingana na Miliyoni esheshatu mu gihe cy'umwaka.

Aya mafaranga yose azatangwa na Banki ya Kigali ikazaba ari nayo ikurikirana umushinga we akazanahabwa ubufasha mu by'imari.



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-grace-na-miss-hense-musana-bakiriwe-mu-biro-bikuru-by-umukozi-wa-bank-ya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)