Miss Mushambokazi Jordan wari umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda 2018, yakorewe umuhango w'ibirori byo gusezera ku bukumi (Bridal Shower) yinjira mu butegarugori. Ibi ni ibirori bibaye nyuma y'uko tariki ya 30 Mutarama 2021 yasezeranye imbere y'Idini ya Islam. Uyu muhango ukaba warabaye ku munsi w'ejo hashize ku cyumweru tariki ya 28 Gashyantare 2021 aho witabiriwe n'inshuti za hafi za Mushambokazi ndetse n'abavandimwe be.
Muri ibi birori kandi yagaragayemo abategarugori bandi bari baje kugira inama zirandukanye zuko Miss Mushambokazi agimba kwitwara mu rugo rwe rushya aho azaba ari na mutima w'urugo rwe na Mbonyumuvunyi Karim baherutse gusezerana.
Tariki 18 Gashyantare 2021 nibwo Mushambokazi  na Karim barasezeranye imbere y'amategeko mu murenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Ibi birori byari byahanjirijwe n'ibyabaye tariki ya 30 Mutarama 2021 aho Mushambokazi yasezeranye na Mbonyumuvunyi Karim mu idini ya Islam. Aba bombi bakaba barasezeranyijwe na Sheikh Ashrif Ndayisenga ari na we washyize hanze amakuru y'uko aba bombi baseseranye.
Manuka hasi utubwire icyo ubuze mu inkuru kandi wifuzaga kukimenya✍ cga Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru umaze gusoma. Urakoze🙏
Source : https://yegob.rw/miss-jordan-mushambokazi-yakorewe-ibirori-bya-bridal-shower-ninshuti-ze-amafoto/