Uyu mukobwa ari mu myiteguro y'ubukwe hamwe na Mbonyumuvunyi Karim, bavuye mu murenge barabisinyira hasigaye ubukwe nyirizina.
Miss Mushambokazi, yagaragaje umunezero yatewe n'abakobwa bamushyigikiye mu birori byo gusezera ubukumi bise Bridal Shower.
Uyu mukobwa yashimiye abakobwa bose bitabiriye uyu muhango ahamyako bitari kugenda neza badahari.
ku wa kane tariki 19 Gashyantare 2021 nibwo Mushambokazi na Mbonyumuvunyi, basezeranye imbere y'amategeko y'u Rwanda, mu Murenge wa Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.
Tariki 30 Mutarama 2021, Mushambokazi n'umukunzi we Mbonyumuvunyi Karim bakoze wo umuhango wo gushyingirwa ugendanye n'amahame y'idini ya Islam idini uyu musore asanzwe abarizwamo.