Miss Rwanda Nishimwe Naomie yashimye impano y... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibihangano bishushanyije biri mu bihenda mu bihugu byateye imbere na hano mu Rwanda, ababikora ni bacye. Ibishushanyo bigenda bigira agaciro uko bikura binyuranye n'ibindi bintu bigenda bita agaciro uko bisaza.

Umusore uri mu kigero kimwe n'icya Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie nk'uko yabivuze mbere yo kumushyikiriza iyi mpano y'agatangaza ikoze mu buryo n'ijoro ari bwo ibona neza kurenza ku manywa, yagize ati 'Nagukunze ukimara kuba Miss Rwanda umutima wanjye unkururira gukora igishushanyo cyiza kigaragaza ubwiza bwawe". 

"Ndi mu ba mbere batangiye kugukurikirana bihoraho mu gihe wafunguranga Instagram yawe. Kuri ubu nta foto yawe ntareba kuko ibikorwa ukora numva mbikunze kandi nzakomeza no kubikunda.'

Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomi yari afite amatsiko menshi yo kubona igihangano yakorewe n'umunyempano udasanzwe mu byo akora HiRwArtman nyamara akomeza amubwira ko yashimye uko yitwaye nyuma yo kwambikwa ikamba n'uburyo yakira abamugana yaba ku mbuga nkoranyambaga no mu buzima busanzwe.

HIRWA Artman ati 'Igishushanyo cya mbere nakoze cyawe cyantwaye iminsi ibiri gisohotse ngishyize kuri instagram nkoze tag uhita umbwira ko ukishimiye wifuza ko nakiguha turabitegura none nyuma y'igihe umunsi ni uyu.'

Nk'uko uyu munyempano abivuga abantu bakomeje kujya bamubaza niba muri iyi iminsi yiteguye gushushanya undi mukobwa ugiye gutorerwa kuba Miss Rwanda nyamara we yahisemo kubereka ko agishyigikiye uriho maze akora indi yabivuze.

Agira ati 'Nashushanyije iyi shusho cyangwa nakoze iki gihangano cyantwaye ibyumweru bibiri nta kindi nkora ngira ngo nzayikuzanire nashimye uko witwara kandi ngira ngo nereke n'abantu ko nyigushyigikiye. Ni iby'agaciro kuba bibaye kandi nkabikora nk'uko nari nabiteguye ucyambaye ikamba.'

Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomi wari ufite amatsiko yashyikirijwe impano ye na HiRwArtman maze aramushima ati 'Nishimiye impano yawe nakunze ibihangano byose wakoze kandi nzajya ngushyigikira, ikindi ntuzacike intege ufite ubushobozi buzakugeza kure.'

Igihangano cyakozwe na HiRwArtman kigatuma banamenyana kuko Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie yakishimiye bikomeye


Impano yafashe HiRwArtman ibyumweru bibiri ataryama ayitunganya ngizagere kuri MISS RWANDA 2020 NISHIMWE Naomie

Igihangano cy'amateka ya MISS RWANDA 2020 NISHIMWE Naomie yashyikirijwe n'umunyempano HiRwArtman



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104078/miss-rwanda-nishimwe-naomie-yashimye-impano-yahawe-habura-amasaha-mbarwa-agatanga-ikamba-a-104078.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)