Hari hashize iminsi abakobwa 37 bose bahatanye mu majwi yo kohereza ubutumwa bugufi SMS no gutora hifashishijwe Online, imbuga nkoranyambaga z'abategura irushanwa rya Miss Rwanda hariho abakobwa bose bari bahatanye kandi barahawe na nimero batorerwagaho.
Amatora yagombaga guhagarara Tariki 6 Werurwe 2021, maze Akanama Nkemurampaka kakicara kakareba abakobwa 20 bagomba gukomeza mu mwiherero. Akanama nkemurampaka kicaye mu nyubako ya Intare Arena bareba imyiyereko y'abakobwa 37 bagomba kuvamo 20 bazamara ibyumweru 2 mu mwiherero ahazarebwamo umukobwa umwe rukumbi uzahagararira u Rwanda nka Nyampinga wa 2021.
Muri 37 Akanama nkemurampaka katoye abakobwa 18 gusa bakomeza kuko 2 bagize amajwi menshi bari baramaze kubona Pass yo kwerekeza muri 20 nk'uko byatangajwe ko abambere 2 bazahiga abanda mu majwi bo ntakabuza bazajya muri Boot Camp.
Imitima ya benshi yari iri kudiha bibaza niba bakomeza, ntawanga intsinzi n'uko yayibura, abakobwa bose biyerekanye bivuga amazina babazwa n'ibibazo bitandukanye, icyagendeweho mu gutanga amanota, Emma Claudine uyoboye Akanama nkemurampaka yavuze ko ari uburyo aba bakobwa bagaragara, intambuko, imivugire, kwigirira icyizere mu gusubiza ibyo babazwa.
Saakumi n'ebyiri Akanama nkemurampaka kari kamaze gutera, buri mukobwa akiyerekana, ni umuhango waciye kuri Youtube wa Miss Rwanda Official na KC2 TV. Abakobwa 2 muri bo nta mpungenge bari bafite,aribo Kabagema Laila uhagarariye Umujyi wa Kigali we ayoboye abandi mu majwi aho afite amajwi 207,021(SMS) na 33,353 (Online) na Ishimwe Sonia uhagarariye Uburengerazuba n'amajwi 177,844 na 31,000 (Online).
Abagize Akanama Nkemurampaka ka Miss Rwanda 2021 barimo; Michèlle Iradukunda wa RBA, Basile Uwimana nawe wa RBA, Carine Rusaro, Pamela Mudakikwa, inzobere mu itumanaho na Emma-Claudine wamenyakanye mu itangazamakuruaho yari azwi mu kiganiro cya Radio Salus 'Imenye Nawe' mu mwaka 2005. Yabaye 'Baza Shangazi' mu kinyamakuru
Abasangiza b'amagambo muri uyu muhango bari 3 aribo; Nzeyimana Luck , umunyamakuru wa RBA,Martina Abera na Davy Carmel Ingabire.
Dore abakobwa 20 babonye PASS
 Kabagema Laila wambaye nimero 11
Ishimwe Sonia nimero 10

Isaro Lorita Bonitha, nimero 9

 Uwase Phionah nimero 35

Uwase Kagame Sonia nimero 34

Uwankusi Nkusi Linda nimero 32
Umutoniwase Sandrine, nimero 29

Umutoni Witness, nimero 28

Umutesi Lea Nimero  nimero 27

Teta Raissa Keza Nimero 23

Musana Teta Hense Nimero 18

Musango Nathalie Nimero 19

Kayitare Isheja Morella nimero 14

Kayirebwa Marie Paul Nimero 13

Kabera Chryssie nimero 12

Ingabire Grace Nimero7

Ingabire Esther nimero 6

Gaju Evelyne nimero 5

 Akaliza Hope nimero 2

 Akaliza Amanda nimero 1

Twavuga ko hari abakobwa bari mu myanya ya nyuma mumajwi ,Musana barimo Hense Teta na Gaju Evelyne bakaba binjiye muri 20 binjiye mwiherero , bahanyuranye umucyo.