Mu bakobwa 37 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2021, Akanama Nkemurampaka karatora abakobwa 18 bonyine bakomeza kuko 2 bagize amajwi menshi bamaze kubona 'PASS' yo kwerekeza muri 20 bari butsinde bakajya mu mwiherero.
Imitima ya benshi iri kudiha bibaza niba bakomeza, ntawanga intsinzi ni uko yayibura. Abakobwa bose bari kwiyerekana bivuga amazina babazwa n'ibibazo bitandukanye. Ikiri bugenderweho mu gutanga amanota, ni uburyo bagaragara, intambuko, imivugire no kwigirira icyizere mu gusubiza ibyo babazwa.

Kabagema Laila yamaze kubona PASS ya BootCamp
Mu gihe abakobwa 35 bose bari kubaza imitima yabo niba batsinda, Kabagema Laila uhagarariye Umujyi wa Kigali we aratuje kuko ayoboye abandi mu majwi aho afite 207,021(SMS) na 33,353 (Online), agakurikirwa na Ishimwe Sonia uhagarariye Uburengerazuba n'amajwi 177,844 na 31,000 (Online).

Kabagema arabayoboye mu buryo bw'amajwi ya SMS na Online
Ishimwe Sonia nawe akaguru ku kandi kubera ari ku mwanya wa kabiri mu majwi
Aratuje cyane kuko yamaze kubona itike imwerekeza mu mwiherero (Boot camp)
Inkuru wasoma: INYARWANDA HOTPICKS: Abakobwa 20 bashobora kujya mu mwiherero wa Miss Rwanda 2021