#MissRwanda2021: Uburanga bwabakobwa 10 bayo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu marushanwa burya ni ngombwa ko haboneka uwa mbere n'uwa nyuma, gusa abakobwa 10 ba mbere barahabwa amahirwe yo kwinjira BootCamp, kuko hazashingirwa mu manota babonye mu buryo bwo kohereza ubutumwa bugufi no kuri interineti.

Harabura iminsi 2 abakobwa 20 bakamenyekana, muri iyi minsi isigaye, aba bakobwa bose uko ari 37, bafite akazi katoroshye ko kwiyamamaza hifashishijwe imbuga nkoranyambaga basaba inshuti n'abavandimwe kubaha amajwi.

Uyu mwaka wa 2021 ibintu byahinduye umuvuno muri Miss Rwanda, babikora mu nzira z'iyakure hifashishwa interineti. Abakobwa 20 ba mbere bazagira amajwi menshi kurusha abandi (SMS na Online), bazahita babona PASS ibajyana mu mwiherero (Boot Camp), 17 basigaye batahe.

Gutora kuri SMS, ni ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi, ukandika ijambo MISS ugasiga akanya, ugashyiraho nimero y'umukobwa utoye hanyuma ukohereza kuri 1525. Amarushanwa ya ba Nyampinga usanga hajyamo abakobwa biyizeye ku bwenge, uburanga n'imishinga yabo baba bamuritse.

Ttariki 06 Werurwe 2021 ni bwo hazamenyekana abakobwa 20 bakomeje muri iri rushanwa, mu muhango uzaba kuva saa kumi kumi n'ebyiri z'umugoroba (6pm) LIVE kuri Televiziyo KC2 na shene ya Youtube ya Miss Rwanda Official.

Reka turebe uburanga bw'abakobwa 10 bayoboye abandi.

1.Kabagema Laila: Amajwi ;180,080 (SMS) na 25,905 (Online)


2.Ishimwe Sonia: Amajwi 153,822 (SMS) na 27,057(Online)


3.Musango Natalia: Amajwi;130,454 (SMS) na 28,072 (Online)

4.Uwase Kagame Sonia: Amajwi 73,215 (SMS) na 9,343 (Online)


5.Umutesi Lea: Amajwi 62,473 (SMS) na 15,979 (Online)


6.Akaliza Amanda:Amajwi 58,308 (SMS) na 7,581 (Online)


7.Akaliza Hope:Amajwi 52,559 (SMS) na 7,242 (Online)


8.Ingabire Grace: Amajwi 50,092 (SMS) na 9,074 (Online)


9.Mutesi Doreen: Amajwi 31,391(SMS) na 13,735 (Online)


10.Ingabire Esther: Amajwi 32,290 (SMS) na 6,011(Online)





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103546/missrwanda2021-uburanga-bwabakobwa-10-bayoboye-abandi-mu-majwi-103546.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)