Iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya kabiri kuko ryatangiye mu mwaka ushize ndetse icyo gihe ryitabiriwe n’amatsinda 15.
Amatsinda 12 yaje ku isonga yarahembwe ndetse yatangiye kwiteza imbere. Urugero ni itsinda ryaje ku mwanya wa mbere mu buhinzi, ryo mu Karere ka Rwamagana ryitwa ‘Twite ku Buzima’, ryegukanye igihembo cya miliyoni 1 Frw, ubu rikaba ryaraguye ibikorwa byaryo, rigura imirima ndetse rishora no mu yindi mishinga irimo gutaka ibirori nk’ubukwe, kwambika abageni n’ibindi.
Iri rushanwa ritegurwa na MTN Rwanda mu rwego kuzirikana iterambere ry’urwego rw’abagore mu Rwanda, banashishikarizwa gutinyuka gukora no kwiteza imbere.
Muri uyu mwaka, iri rushanwa ryitabiriwe n’amatsinda 15, harimo amatsinda atatu afite imishinga y’ikoranabuhanga.
MTN Rwanda izahemba amatsinda atatu ya mbere muri buri cyiciro, itsinda rya gatatu rizahembwa amafaranga 400.000 Frw, irya kabiri rihabwe 700.000 Frw mu gihe irya mbere rizahembwa miliyoni 1 Frw.
Amatsinda atazabasha gutsinda nayo azagenerwa agahimbazamusyi ka 200.000 Frw.
Uyu mwaka kandi ufite umwihariko kuko Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Ng’ambi, yashyizeho igihembo cy’umwihariko kizahabwa itsinda ryitwaye neza kurusha andi, rizahembwa 2.000.000 Frw.
Mu kiganiro na IGIHE, Yvonne Mubiligi, ukuriye Ishami rishinzwe Imikoranire n’izindi nzego muri MTN Rwanda, ari naryo rifite aya marushanwa mu nshingano, yavuze ko intego y’iri rushanwa ari ugushimira no gushyigikira ibyagezweho n’abagore bari mu matsinda yo kugurizanya no kwizigamira.
Mubiligi yashimye abafatanyabikorwa barimo Itorero ry’Abangirikani (AEE), Inama y’Igihugu y’Abagore ndetse na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.
Mu butumwa bwa Albert Mabasi wo muri AEE yashimye cyane MTN Rwanda ku ruhare rwabo mu iterambere ry’umugore.
Uhagarariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore, Uwamahoro Marguerite Marie, yashimye MTN Rwanda ku nkunga itera abagore bari mu matsinda ibinyujije mu marushamwa, ibyabashoboje kongera igishoro, nabo bakiyumvamo ubundi bushobozi.
Yanaboneyeho n’akanya ko gukangurira abandi bagore batarinjira mu matsinda yo kwiteza imbere kubikora, kuko bituma bahuza imbaraga bagateganyiriza imbere habo heza.
Umuhango wo guhemba amatsinda uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Werurwe 2021, ukazaba hifashishhijwe ikoranabuhanga.