Mu magambo yuzuyemo imitoma myinshi, umukunzi wa Yverry yamwifurije isabukuru nziza y'amavuko – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu munsi tariki ya 06 Werurwe nibwo umuhanzi Rugamba Yves uzwi cyane ku mazina ya Yverry, yagize isabukuru y'amavuko. Inshuti ze nyinshi, abafana be, abavandimwe be n'abandi batandukanye bakunze uyu musore bamwifurije isabukuru nziza babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bakoresha. Vanessa Uwase uzwi cyane ku izina rya Vanillah akaba ari n'umukunzi wa Yverry nawe yagaragaje urukundo rwinshi afitiye Yverry maze akoresha amagambo yuzuyemo imitoma myinshi amwifuriza isabukuru nziza. Ibi Vanillah yabikoze abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram nyuma yo gushyira hanze amwe mu mafoto ye ari kumwe na Yverry.

Nyuma yuko Vanillah ashyize hanze aya mafoto yayaherekesheje amagambo akurikira:

Aya niyo magambo Vanillah yatangaje

Couple ya Yverry na Vanillah ni imwe muri couple z'ibyamamare zikunzwe n'abantu benshi hano mu Rwanda ndetse z'ikitegererezo kubera urukundo aba bombi badahwema kugaragarizanya.

Like this:

Like Loading...



Source : https://yegob.rw/mu-magambo-yuzuyemo-imitoma-myinshi-umukunzi-wa-yverry-yamwifurije-isabukuru-nziza-yamavuko/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)