Mu Rwanda hatangijwe icyumweru cyo gutanga amaraso ku bantu bose babyifuza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gikorwa cyatangiiriye ku cyicaro cy'ahatangirwa amaraso giherereye ku bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, cyateguwe n'ikigo kitegamiye kuri leta kigamije kurengera ubuzima no kurinda indwara, HESCO, ku bufatanye n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, inzego z'ibanze ndetse n'Ishami rishinzwe gutanga amaraso mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri HESCO, Twesigye Francis, yavuze ko batangije iki gikorwa hagamijwe gushishikariza umuryango nyarwanda kwitabira gutanga amaraso no guhindura imyimvure idahwitse ya bamwe ku byerekeye icyo gikorwa.

Yongeyeho ko ku rwego rw'Isi mu byerekeye gutanga amaraso RBC yari iri kuri 60%.

Ati 'RBC yari igeze nko kuri 60% ukibaza impamvu batari ku 100% ngo tube dufite amaraso. Ni ya myumvire usanga abantu bafite ku gutanga amaraso. Muri ibyo byose rero nibyo dushaka kugira ngo turebe yuko abanyarwanda babyirinda.'

Uwera Marie Claire ukora mu ishami rishinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri RSSB, yavuze ko iki kigo cyashoboye miliyoni 10 Frw kugira ngo gishyigikire iki igikorwa cyo gutanga amaraso nka kimwe mu biramira ubuzima bw'abantu.

Yakomeje agira ati 'Gutanga amaraso ni ukurengera ubuzima, ni ikintu kiza gifitiye akamaro abanyamuryango n'Abanyarwanda muri rusange […] amaraso ni ikintu gikenerwa cyane, ngira ngo nk'ababyeyi babyara, hari abanyamuryango bacu nabo bagira impanuka z'akazi bakenera amaraso. Amaraso ni ikintu gikenewe ariyo mpamvu twashyigikiye iki gikorwa.'

Umuyobozi wungirije w'ishami rishinzwe gutanga amaraso mu Mujyi wa Kigali, Dr. Alexia Mukamazimpaka, yashimiye abanyarwanda bitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso ndetse avuga ko muri iki cyumweru cyahariwe iki gikorwa bateganya kwakira udusashe tw'amaraso 300 ni ukuvuga 60 ku munsi.

Yongeyeho ati 'Turateganya ko muri uyu mwaka wa 2021 tuzakira amashashi angana n'ibihumbi 80, umwaka ushize twakiriye ibihumbi hafi 70. Tugiye mu buryo amaraso ahagije mu bitaro, turi hejuru ya 93%. Ibi ntibivuze ko hari umurwayi uyakenera ngo ayabure, ahubwo ni uko umubare w'abari mu bubibuko bw'ibitaro uba ari muto kurusha uwo ibitaro byifuzaga.'

Uwitwa Habumutima Hassan, umaze imyaka irenga icumi atanga amaraso yavuze ko abikora ku bushake kugira ngo arengere ubuzima bw'abantu.

Ati 'Mba numva ngomba gutanga amaraso kugira ngo hagire abantu babasha kugira ubuzima barokoke kubera ko baba bakeneye amaraso. Udafite amaraso ubuzima ntibukora neza.'

Niyimurora Albert ukora mu Murenge wa Kacyiru nawe wari waje gutanga amaraso yabwiye IGIHE ko ari ubwa mbere aje gutanga amaraso ndetse ko yahoraga abyifuza ariko akabura aho ayatangira.

Ati 'Icyatumye nza gutanga amaraso, ni umutima wo gufasha. Kuko aya maraso dutanga ajya gufasha ababaye kandi bayakeneye. Ni ubusanzwe nifuzaga kuyatanga ariko nkabura uwamfasha kubona aho nyatangira. Ariko nagize amahirwe byumva ku kazi mpita nihutira kuza.'

RBC ishishikariza abantu abantu gutanga amaraso kenshi, ikavuga ko umuntu wese uri hagati y'imyaka 18 na 60 yemerewe gutanga amaraso. Uwayatanze agomba kumara iminsi 60 akabona gutanga andi. Abakingiwe Coronavirus bo bagomba gutanga amaraso nyuma y'iminsi 14 bahawe urukingo.

Ibyerekeranye n'imyumvire abantu bafite ko uyatanze agira ikibazo, Dr. Mazimpaka yabamaze impungenge ababwira ko ataribyo, abasaba kugirira ikizere Minisiteri y'Ubuzima n'abaganga babafasha kuyatanga kuko hari ibyo umuntu agomba kuba yujuje ngo ayatange, ndetse ko ntawashyira ubuzima bw'abo mu kaga.

Abagiye gutanga amaraso buzuza amafishi atanga amakuru yose ku muntu ugiye gutanga amaraso
Agashashi gahabwa ugiye gutanga amaraso, kugira kaze gushyirwamo ayo ari butange
Dr. Mazimpaka Alexia ukora muri RBC arashishikariza abantu kwitabira igikorwa cyo gutanga amaraso ku buryo buhoraho
RBC iteganya ko muri iki Cyumweru izakira udushashi tw'amaraso 300, ni ukuvuga 60 ku munsi
Ubwo batangizaga ku mugaragaro icyumweru cyahariwe gutanga amaraso
Umukozi wa RBC afasha umuntu ugiye gutanga amaraso
Umwe mu bari bari gutanga amaraso
Uwera Marie Claire yavuze ko RSSB yatanze inkunga ya miiyoni 10 Frw zo gushyigikira igikorwa cyo gutanga amaraso



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-rwanda-hatangijwe-icyumweru-cyo-gutanga-amaraso-ku-bantu-bose-babyifuza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)