Mucyo Philbert ushinzwe ibikorwa by'ikipe ya UTB VC, yasezeranye imbere y'amategeko n'umukinnyi w'ikipe y'igihugu ya Volleyball na RRA, Niyomukesha Euphrance.
Uretse kuba Philbert azwi muri Volleyball nka Team Manager wa UTB VC ni umwe mu bafasha umukinnyi wa ruhago, Danny Usengimana kubona amakipe (agent), we na Niyomukesha Euphrance bakaba basezeranye nyuma y'igihe kinini bakundana.
Ku munsi w'ejo hashize ku wa Kane nibwo aba bombi basezeranye imbere y'amategeko mu Murenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro.
Nyuma y'uko bamaze gusezerana kubana akaramata aho bazatandukanywa n'urupfu, indi mihango y'ubukwe harimo gusezerana imbere y'Imana izaba ku wa Gatanu tariki ya 12 Werurwe 2021.
Muri Kanama 2020, nibwo Mucyo Philbert yaciye bugufi asaba Niyomukesha Euphrance ko yamwemerera akazamubera umugore maze iminsi asigaje ku Isi akajya abyuka amubona iruhande, undi na we ntiyazuyaje yateze ikiganza bamwambika impeta ya fiançailles.