Muhanga: Gushakisha imibiri y'Abatutsi bivugwa ko yubakiweho urusengero bigiye gutangira - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri Gashyantare 2021 nibwo Komisiyo igizwe n'inzego zitandukanye yanzuye ko igice cy'urusengero rw'itorero ADEPR Gahogo ruherereye mu Karere ka Muhanga gisenywa, kuko bikekwa ko cyubakiye hejuru y'imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Iyo komisiyo yashizweho nyuma y'uko mu Ukwakira 2019 abaturage bacukuraga umuyoboro w'amazi mu gikari cy'Urusengero rwa ADEPR Gahogo ruri inyuma y'urugo rw'umuturage, babonye imibiri umunani y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse bikekwa ko harimo n'indi hagendewe ku bimenyetso byabonetse.

Ni Komisiyo igizwe n'inzego zirimo ADEPR, Ibuka, Ubuyobozi bw'Akarere ka Muhanga, Inzego z'umutekano n'Urwego rw'Igihugu rw'iperereza (RIB).

Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yavuze ko ku wa Mbere tariki ya 22 Werurwe 2021 ibikorwa byo gushakisha iyo mibiri bitangira hifashishijwe imashini.

Ati 'Gushakisha imibiri biratangira kuri uyu wa Mbere, kandi twasanze ari ngombwa ko hakoreshwa imashini kuko ari yo yihutisha akazi.'

Amakuru agera kuri IGIHE yemeza ko kuri uyu wa Gatanu icyo gikorwa cyatangiye kumenyekanishwa.

Ahakekwa ko hari imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni mu gice cy'ibaraza rw'urusengero rwa ADEPR Gahogo ahagana imbere aho binjirira, mu mbuga yarwo ndetse n'iruhande rw'indi myobo yacukuwe ubushize yo gufata amazi.

Inkuru bifitanye isano: Muhanga: Hanzuwe ko igice cy'urusengero bikekwa ko cyubakiye ku mibiri y'abazize Jenoside gisenywa

Igice cy'uru rusengero ni cyo kigiye gusenywa kuko bikekwa ko cyubakiye ku mibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-gushakisha-imibiri-y-abatutsi-bivugwa-ko-yubakiweho-urusengero-bigiye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)