Muhanga: Hatangiye kuboneka imibiri y’abazize Jenoside yubakiweho urusengero rwa ADEPR Gahogo -

webrwanda
0

Ni igikorwa cyatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Werurwe 2021 hifashishwa imashini mu rwego rwo kwihutisha akazi.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco, yavuze ko batangiye kubona imibiri kandi hari icyizere ko hazaboneka indi.

Ati “Twahereye mu gitondo tugejeje ku mugoroba, kuba tubonye imibiri biduhaye icyizere ko mu minsi dusigaje tuzabona n’indi.”

Yakomeje avuga ko kuba imibiri yatangiye kuboneka kandi n’ubushize ubwo bashakishaga bahakuye indi igera ku munani, bisobanuye ko muri ako gace hiciwe Abatutsi benshi muri Mata 1994.

Muri Gashyantare 2021 ni bwo Komisiyo igizwe n’inzego zitandukanye yanzuye ko igice cy’urusengero rw’Itorero ADEPR Gahogo ruherereye mu Karere ka Muhanga gisenywa, kuko bikekwa ko cyubakiye hejuru y’imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyo komisiyo yashizweho nyuma y’uko mu Ukwakira 2019 abaturage bacukuraga umuyoboro w’amazi mu gikari cy’Urusengero rwa ADEPR Gahogo ruri inyuma y’urugo rw’umuturage, babonye imibiri umunani y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse bikekwa ko harimo n’indi hagendewe ku bimenyetso byabonetse.

Iyo Komisiyo yashyizweho igizwe n’inzego zirimo ADEPR, Ibuka, Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, Inzego z’umutekano n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Kugeza ubu hari imibiri yatangiye kuboneka ariko ibikorwa byo gushakisha birakomeje kandi hari icyizere ko mu minsi itatu bihaye hazaboneka indi.

Bivugwa ko aho urwo rusengero rwa ADEPR Gahogo rwubatse hahoze hatuye umugabo witwa Bikorachini, ushinjwa kugira uruhare mu kwica Abatutsi benshi.

Gushakisha imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside biri gukorwa n'ubuyobozi ku bufatanye n'abaturage
Ibikorwa byo gushakisha imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi byatangiye kuri uyu wa Mbere
Imwe mu myenda yasanzwe ahatangiye kuboneka imibiri y'abazize Jenoside
Mu gice cy’ibaraza ry’uru rusengero rwa ADEPR Gahogo ahagana imbere aho binjirira, mu mbuga yarwo ndetse n’iruhande rw’indi myobo yacukuwe ubushize yo gufata amazi niho hari gushakishwa imibiri y'Abatutsi
Mu gushakisha imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi hifashishijwe imashini mu rwego rwo kwihutisha akazi
Mu Karere ka Muhanga hatangiye kuboneka imibiri y’abazize Jenoside yubakiweho urusengero rwa ADEPR Gahogo

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)