Muhanga : Kuri ADEPR-Gahogo hatangiye kuboneka imibiri y'abishwe muri Jenoside #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari hamaze iminsi havugwa amakuru ko kuri ruriya rusengero rwa ADEPR-Gahogo hari imibiri y'abishwe muri Jenoside ndetse ubuyobozi bwa ruriya rusengero bukaba bwari bubibizi bukabihishira.

Mu kwezi k'Ukwakira 2019, hari habonetse imibiri umunani (8) hafi ya ruriya rusengero ubwo abaturage bariho bacukura umuyoboro w'amazi mu gikari cya ruriya rusengero.

Mu kwezi gushize, komisiyo yashyizweho ihuriweho n'inzego zitandukanye kwiga kuri kiriya kibazo, yemeje ko igice cyubakiyeho iriya mibiri gisenywa kugira ngo ishakishwe.

Kuri uyu wa Mbere ni bwo hatangiye igikorwa cyo kuyishakisha hifashishijwe imashini, habonetse imibiri y'abishwe muri Jenoside ndetse n'imyambaro bari bambaye.

Rudasingwa Jean Bosco uyobora umuryango uharanira inyungu z'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wa Ibuka mu Karere ka Muhanga, yavuze ko kuba habonetse iriya mibiri, bitanga icyizere ko hari n'indi.

Bihaye iminsi itatu yo kuyishakisha ku buryo izajya kurangira babonye indi mibiri y'inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ahubatse ruriya rusengero, hahoze hatuye umugabo ushinjwa kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku buryo hariya hantu hashobora kuba harishwe benshi.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Muhanga-Kuri-ADEPR-Gahogo-hatangiye-kuboneka-imibiri-y-abishwe-muri-Jenoside

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)