Muhanga: Ntigurirwa yemereye urukiko ko yishe umugore we, asabirwa gufungwa burundu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga ni rwo ruri kuburanisha uru rubanza ruregwamo Ntigurirwa ndetse mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu yari mu rukiko.

Ntigurirwa ashinjwa icyaha cy'ubwicanyi buturutse ku bushake bukorewe ubwo bashakanye, yakoze mu ijoro rishyira tariki ya 4 Gashyantare 2021. Amaze gusomerwa icyaha akurikiranyweho ntiyagoranye yahise acyemera maze inteko iburanisha uru rubanza imusaba gusobanura uko yagikoze.

Ntigurirwa Daniel yavuze ko tariki ya 3 Gashyantare 2021 ahagana saa Cyenda z'umugoroba yavuye mu rugo agiye ku gasanteri ariko umugore we yari yamusabye ko ataha hakiri kare bakaza kuganira.

Yakomeje avuga ko mu nzira yahuye n'umugabo wamubwiye ko yari yaje kumureba ngo amurangire akazi bityo basangira inzoga, bagera saa Tanu n'igice za nijoro.

Ati 'Naratashye ngeze mu rugo narakinguje batinda gukingura maze umugore wanjye arakingura ahita ankubita inkoni nanjye ndayimwaka nyimukubita mu musaya ahita yitura hasi nanjye mpita mpunga ndagenda.''

Perezida w'Inteko iburanisha, Kankindi Olive, yamubajije ibijyanye n'isuka ya rasoro ivugwa ko yakoresheje mu kwica umugore we, avuga ko atazi ibyayo we yamukubise inkoni akitura hasi.

Ubushinjacyaha bwasabye kwerekana amafoto agaragaza uko ubu bwicanyi bwakozwe na Ntigurirwa bwakozwe.

Mu kwiregura, Ntigurirwa yakomeje kuvuga ko atigeze akoresha isuka yo mu bwoko bwa rasoro ivugwa n'Ubushinjacyaha ahubwo aho bavuga hagaragara ibikomere imbere mu maso ari aho yikubise hasi ubwo yamukubitaga inkoni ariko ibikomere bitatu bivugwa by'inyuma ku mutwe no mu gutwi ntabyo yigeze amutera.

-  Ubushinjacyaha bwasabiye uregwa gufungwa burundu

Ubushinjacyaha bwasabiye Ntigurirwa igihano cyo gufungwa burundu ndetse bwongeraho ko hadakwiye kubaho impamvu ngabanya gihano nubwo yaburanye yemera icyaha.

Bwavuze ko ubwo busabe bunashingiye ku bimenyetso byatanzwe n'abarimo umwana we. Uyu yavuze ko yumvise nyina ataka agasohoka agasanga aryamye imbere y'umuryango agahita yirukanka ajya gutabaza abo kwa nyirakuru ubyara se ndetse na se wabo.

Mu buhamya bwabo bose bahuriza ku kuba barasanze nyakwigendera yapfuye, aryamye hasi mu gihe umugabo we yari yamaze kugenda.

Ubushinjacyaha bwasabye ko kubera ubukana iki cyaha cyakoranywe hatazabaho koroshya ibihano bakamuha kuko yamwicishije isuka yo mu bwoko bwa rasoro.

Ibipimo byafashwe n'inzobere mu gupima abishwe byagaragaje ko nyakwigendera yangijwe mu kanwa ndetse akaba yarajombwe rasoro inshuro eshatu inyuma ku mutwe ndetse no mu gutwi.

Ntigurirwa yakomeje avuga ko yakubise umugore we inkoni akitura hasi ariko ahakana ko atigeze amwicisha rasoro ivugwa n'Ubushinjacyaha.

Yasabye kugabanyirizwa igihano cyo gufungwa burundu yasabiwe n'Ubushinjacyaha kuko yagikoze atabigambiriye, ahubwo cyamuguyeho.

Urukiko rwasoje iburanisha rutangaza ko umwanzuro kuri ubwo busabe uzasomwa tariki ya 5 Gashyantare 2021 saa Munani z'amanywa.

Urubanza ruregwamo Ntigurirwa ruri kuburanishirizwa mu Rukiko rwisumbuye rwa Muhanga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-ntigurirwa-yemereye-urukiko-ko-yishe-umugore-we-asabirwa-gufungwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)