Cyatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 werurwe 2021 hifashishijwe imashini, hatangira no kuboneka imibiri n'ibindi bimenyetso birimo imyenda abishwe bari bambaye.
Kuri uyu wa Kabiri, Perezida wa IBUKA mu Karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco, yabwiye IGIHE ko bakomeje gushakisha ahakekwa hose kandi hari indi mibiri yabonetse.
Ati 'Uyu munsi twiriwe dushakisha, aho twashakiraga twagiye tuhabona ibice bigize umubiri w'umuntu; tukabona igice kimwe aha tukarenga metero zingahe tukabona ikindi gice, ariko nabwo aho twashakiraga ntabwo nakubwira ngo twabonye imibiri y'abantu bangana gute. Ni ibyo bice by'imibiri bitandukanye twagiye tubona nabyo bitari byinshi ku rwego twatekerezaga.'
Rudasingwa yavuze ko kuri uyu munsi wa kabiri batangiye icyo gikorwa, bageze ku kigereranyo cya 90% bashakira aho bagombaga gushakira hose, bityo kizasozwa kuri uyu wa Gatatu.
Ati 'Uyu munsi rero aho twagombaga gushakira hafi ya hose tuhageze kure, nababwira ko tuhageze nko kuri 90%. Ibindi bice bisigaye nabwo tuzakomeza ku munsi w'ejo ari nabwo tuzasoza.'
Yavuze ko ibice byashakiwemo imibiri ari iby'inyubako zigaragiye urusengero (annexes) zasenywe kugira ngo babone uko bashakisha. Mu bikoresho byubatse izo nyubako hari ibyo itorero ADEPR Gahogo ryasabwe kwikuriraho nk'inzugi, amadirishya, isakaro n'ibindi kugira ngo bitangirika.
Ahandi hashakiwe ni mu mbuga iri imbere y'urusengero kandi hakekwaga ko umwobo uhari ushobora kuba ugana mu rusengero ariko basanga atari ko bimeze.
Ati 'Ahandi twashakiye ni imbere y'urusengero, abantu bakekaga ko umwobo ushobora kuba ugana mu rugi rw'urusengero aho abantu binjirira, ariko bitewe n'imiterere y'uwo mwobo uko twawusanze kandi tutabonyemo abantu ntabwo byabaye ngombwa ko twinjira muri urwo rugi.'
Rudasingwa yavuze ko kuri uyu wa Gatatu bakomereza ku kindi gice cy'inyubako zigaragiye urwo rusengero, aho ubushize bari babonye imibiri.
Hakenewe andi makuru
Rudasingwa yavuze ko n'ubwo igikorwa cyo gushakisha imibiri kuri urwo rusengero kizasozwa kuri uyu wa Gatatu, hakenewe andi makuru kuko imibiri bari biteze kubona itabonetse uko bikwiye.
Ati 'Twanatanze umwanya ngo abantu bakomeze gutanga amakuru; hari za nimero bahawe ngo bakomeze gutangaho amakuru niba hari undi ufite igitekerezo. Mu gihe tukiri kuri buriya butaka amakuru yose tuzahabwa azasuzumwa, nidusanga ari ngombwa ko n'ahandi hashakirwa n'ubwo haba atari muri hahandi hose twavuze, abantu babe bahashakira.'
Hari ibyo babonye bibabaje
Rudasingwa yavuze ko mu gushakisha imibiri byababaje kubona imyenda ariko ntibabone abari bayambaye.
Ati 'Hari ikintu kibabaje cyabayeho, hari amakuru twari dufite aho abantu baturangiraga bavuga bati 'hariya hari abantu, hiciwe abantu' mu gushakisha mbere twaragiye tuhabona imyenda myinshi iri hamwe, ariko dushatse imibiri turayibura.'
'Kugeza ubu ni ikintu tukibaza tuti 'mbese iyi myenda yabonetse aha hakaba hatarimo imibiri, ibi bivuze iki? Ese iyi mibiri yarimuwe, ese iyi mibiri ko imyenda itari kuza kunagwa aho, ese iyo myenda yo yavuye hehe?'
Yasabye abantu ko niba hari ufite amakuru kuri iyo myenda yayatanga yisanzuye, abibutsa ko utanze amakuru bitavuze ko ari we wakoze icyaha.
Yasabye kandi n'uwaba afite amakuru y'ahandi yaba akeka ko hari imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yayatanga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Yavuze ko imibiri yamaze kuboneka kuri urwo rusengero rwa ADEPR Gahogo n'indi ishobora kuboneka, yiyongera ku yindi umunani bari baherutse kubona, kandi nayo isanga indi itatu yari yarabonetse mbere. Kugeza ubu iyo mibiri yose isanga indi 93 yagiye iboneka hirya no hino mu Karere ka Muhanga.
Avuga ko ikizakurikiraho ari uko nibamara kubona neza amabwiriza y'imigendekere y'igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, ari bwo bazamenya gahunda bazafata yo gushyingura iyo mibiri.
Ati 'Niba byakorwa mu cyumweru cyo kwibuka bizaterwa n'amabwiriza yo kwirinda Covid-19, niba se bidakunze tubishyire muri gahunda y'iminsi 100.'
Bivugwa ko aho urwo rusengero rwa ADEPR Gahogo rwubatse hahoze hatuye umugabo witwa Bikorachini, ushinjwa kugira uruhare mu kwica Abatutsi benshi.
Inkuru wasoma: https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-hatangiye-kuboneka-imibiri-y-abazize-jenoside-yubakiweho-urusengero-rwa