Muri iki gihe bireze kubona abagabo bubatse ingo batereta abakobwa bakiri bato babashakaho ko baryamana gusa nyamara abakobwa bakaba bazi ko ari urukundo.
Ni byinshi abagabo bubatse bashukisha abakobwa batereta birimo amafaranga, impano zihenze, aba bagabo kandi hari ibinyoma bitwaza kugira ngo babone uko baryamana n'abakobwa:
Bimwe mu binyoma bakoresha ni Ibi bikurikira:
1.Turi hafi gutandukana
Nacyo ni ikinyoma. Niba koko ashaka gutandukana n'umugore we yakabaye yarabikoze hakiri kare akibona ko umubano n'umugore we udashoboka. Ikindi ukwiriye kumenya ni uko kubona gatanya ari ikintu kitoroshye, ese nakomeza kukuzirika ku katsi ntahabwe gatanya uzabigenza gute yaragutesheje igihe, yarakurungurukiye ubusa, yarakuriye utwawe?.
Abagabo benshi bubatse baba bashaka abo bataho igihe, bishimisha, nta rukundo ruhamye baba bakeneye. Baba bakeneye abakobwa cyangwa abagore bo kwishimishirizaho ariko iherezo bagataha mu rugo kureba abagore babo bashakanye.
2.Tubana gusa kubera inyungu z'abana
Iki nacyo ni ikinyoma gihurirwaho n'abagabo benshi. Iyo akubwiye aya magambo aba ashaka kukumvisha ko ari umugabo mwiza wita ku muryango we ndetse ko umugore ariwe wamunaniye kugira ngo gusa mukunde muryamane.
3.Sinkikunda umugore wanjye
Iki ni ikinyoma abagabo bubatse bahuriraho. Ni iki kikwemeza ko atagikunda umugore we? Uzi se icyatumye arekeraho kumukunda? Mubanye nk'uko abigusezeranya wowe mwazamarana kangahe? Tekereza kabiri. Kubivuga biroroshye ariko biragoye ko umugabo apfa kureka gukunda umugore we bashakanye.
4.Ntitukiryamana
Kuba atagitera akabariro n'umugore we cyangwa bamaze igihe kirekire badakora iki gikorwa nacyo ni ikinyoma. Niba se ariko bimeze kuki bakibana? Niba akibana n'umugore we kuki wowe ari kukubakaho umubano? Iherezo rizaba irihe, azasiga umugore we agusange?.
Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating
Comments
0 comments