Musenyeri Edouard Sinayobye yahawe inkoni y'ubushumba bwa Diyoseze ya Cyangugu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni inshingano Musenyeri Sinayobye yahawe kuri iyi tariki ya 25 Werurwe, umunsi wanahuriranye n'umunsi mukuru wa Bikira Mariya, ubwo yamenyeshwaga ko azabyara umwana w'umuhungu kandi akamusama ataryamanye n'umugabo.

Kuri uyu munsi, Musenyeri Sinayobye yasengewe ndetse anayobora igitambo cya Misa cya mbere nka Musenyeri. Mu rwego rwo gusohoza ubutumwa bwe, Musenyeri Sinayobye yavuze ko azagendera ku ntego igira iti 'Ubuvandimwe muri Kirisitu'.

Muri uyu muhango, abandi basenyeri bose ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda bari bahari, ndetse yimitswe na Musenyeri Rukamba ukurikiye Inama y'Abepiskopi mu Rwanda.

Mu bandi basenyeri bari bahari harimo Cardinal Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali n'Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, Musenyeri Mgr. Andrzej Józwowicz, Intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Butare na Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda na Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Umwepiskopi wa Kabgayi.

Hari kandi Musenyeri Servilien Nzakamwita, Umwepiskopi wa Byumba, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Nyundo, Musenyeri Vincent Harolimana, Umwepisikopi wa Ruhengeri, Musenyeri Thaddée Ntihinyurwa, Arikiyepisikopi wa Kigali uri mu kiruhuko na Musenyeri Celestin Hakizimana, Umwepisikopi wa Gikongoro wanayoboraga Diyosezi ya Cyangugu.

Mu bandi bari bitabiriye uyu muhango barimo Padri Tumaini wari uhagarariye Diyosezi ya Bukavu yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Hari kandi abapadiri benshi, biganjemo aba Diyosezi ya Cyangugu, Abihayimana batandukanye n'imbaga y'abalayiki yaje kwakira Umushumba mushya.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yari ahagarariye Leta, ndetse mu bandi bitabiriye uyu muhango harimo abasenateri, abadepite n'abayobozi b'uturere. Inzego zihagarariye amadini n'amatorero atandukanye na zo zari zihagarariye.

Muri uyu muhango, Musenyeri Sinayobye yahawe inyigisho na bagenzi be, arasabirwa, arambikwaho ibiganza, avugirwa isengesho ry'Iyeguriramana, ari na ryo rikuru rikorwa muri iyi mihango, rikaba ikimenyetso cy'uko uwari padiri ahindutse Musenyeri.

Abapadiri bo muri Diyoseze ya Cyangugu kandi bashimiye Musenyeri mushya wabo, bamusezeranya kuzamwubaha.

Musenyeri Sinayobye yavuze ko yishimiye kuba yahawe izi nshingano, ati "Banyambitse impeta, ubwo nkazagomba guhora nyambaye iteka, ni ikimenyetso cy'uko ngiranye isezerano ridahinyuka n'umuryango w'Imana wa Diyoseze ya Cyangugu. Iyo mpeta si ikimenyetso gusa, iherekejwe n'inema Imana iduhaye ngo njyewe n'uwo tugiranye isezerano, Diyoseze ya Cyangugu, tuzahore turi umwe muri Kirisitu".

Yongeyeho ati "Diyoseze ya Cyangugu tugiranye isezerano, ni umugeni mwiza Imana yandambagirije, naramushimye. Mpamagariwe kuyikunda no kuyitangira nk'umubiri wanjye bwite. Ku bakirisitu ba Cyangugu, nanjye ndi umugeni Imana ibahaye".

Byari ibyishimo ubwo Musenyeri Sinayobye yimikwaga
Musenyeri Sinayobye yubitse inda nk'ikimenyetso cy'uko yemeye inshingano yahawe
Musenyeri Sinayobye arahirira inshingano zo kuba umweposkopi
Ubwo Musenyeri Sinayobye yimikwaga
Minisitiri Gatabazi yitabiriye uyu muhango
Ubwo abasenyeri bageraga ahabereye imihango yo kwimika Musenyeri Sinayobye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musenyeri-edouard-sinayobye-yahawe-inkoni-y-ubushumba-bwa-diyoseze-ya-cyangugu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)