Musenyeri Edouard Sinayobye yahawe Ubwepiskopi , Amafoto #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Werurwe 2021, muri Diyosezi ya Cyangugu, Musenyeri Edouard SINAYOBYE yahawe Ubwepiskopi , nk'uko yabitorewe na Papa Francis, ni we ugiye kuyobora iyo Diyosezi , uyu muhango wabereye kuri Stade ya Rusizi mu Karere ka Rusizi.

Twibuke ko  Papa Francis yatangaje ko yamutoreye kuba Umwepiskopi wa Cyangugu ku wa gatandatu taliki 06 Gashyantare 2021, ku isaha y'i saa saba mu Rwanda. Musenyeri Edouard aje gusimbura Musenyeri Yohani Damaseni BIMENYIMANA, Umwepiskopi wa Cyangugu witabye Imana mu ntangiriro z'umwaka wa 2018.

Muri uyu muhango kandi Abepiskopi bose bo mu Rwanda bari bahari. Ni ukuvuga Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, abapadri benshi, biganjemo aba Diyosezi ya Cyangugu, abihayimana batandukanye.

Uyu muhango kandi witabiriwe na Musenyeri Philippe Rukamba, Umwepisikopi wa Diyoseze Gatulika ya Butare akaba ari na we muyobozi w'Inama y'Abepisikopi mu Rwanda.

Uyu muhango witabiriwe na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney, abasenateri; abadepite n'abayobozi b'uturere batandukanye, nabo bari bahari. Abahagarariye amadini n'amatorero atandukanye na bo ntibahatanzwe.

Mu itangwa ry'ubwepiskopi, uwatorewe ubwepiskopi arigishwa, agasabirwa, akaramburirwaho ibiganza n'abepiskopi bahari, akavugirwaho isengesho ry'iyeguriramana (ni ryo rikuru, ni ryo ntimatima y'iki gikorwa, kuko muri ryo, uwari Padri aba Umwepiskopi) kandi agasigwa amavuta ya Krisima. Ni ko byagenze no kuri Musenyeri Edouard SINAYOBYE.

Amaze guhabwa Ubwepiskopi, abapadri bo muri Diyosezi bamusezeraniye kumwubaha, we n'abazamusimbura bose. Yaramukije kandi abari aho, mu buryo bujyanye n'ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Nyuma yaho, Musenyeri Edouard SINAYOBYE, Umwepiskopi mushya, ni we wakomeje atura Igitambo cya Missa.

Amafoto dukesha Archdiocese of Kigali



Source : https://impanuro.rw/2021/03/25/musenyeri-edouard-sinayobye-yahawe-ubwepiskopi-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)