Mushikiwabo yakiriwe na Perezida Macron bagirana ibiganiro banasinya amasezerano #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubunyamabanga Bukuru bw'Umuryango w'Ibihugu bikoresha Igifaransa, butangaza ko Louise Mushikiwa yahuye na Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron bakaganira ku ngingo zinyuranye.

Baganiriye ku bijyanye no gukomeza kuzamura urwego rwo gukoresha Igifaransa mu Bufaransa ndetse no ku Isi hose.

Ngo banaganiriye kandi ko ku byo kwizihiza ubufatanye bw'Ibihugu bw'ibihugu bikoresha Igifaransa ndetse n'Umunzi Mpuzamahanga w'uru rurimi.

Louise Mushikiwabo na Perezida Emmanuel Macron kandi banasinye amasezerano y'imikoranire ishingiye ku Isano Umuryango wa OIF ufitanye n'Igihugu cy'u Bufaransa mu gushyira mu bikorwa intego yo kuzamura ururimi rw'Igifaransa ku rwego mpuzamahanga.

Perezida Emmanuel Macron ni umwe mu bari bashyigikiye Mushikiwabo ko yatorerwa kuyobora OIF muri 2018 ubwo yiyamamazaga.

Icyo gihe Perezida Emmanuel Macron yavuze ko Mushikiwabo ari umwe mu bagore bashoboye kandi ufite ubushobozi bwo kuba yayobora uriya muryango.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Mushikiwabo-yakiriwe-na-Perezida-Macron-bagirana-ibiganiro-banasinya-amasezerano

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)