Miss Mutesi Jolly wegukanye ikamba rya Mids Rwanda mu mwaka wa 2016 yabwiye abamukurikira ku rubuga rwa Twitter ko ashyizeho igihembo kingana n'amadolari y'Amerika 100 (Asaga ibihumbi 90 y'amanyarwanda) ku muntu uzafora umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2021.
Mu magambo ye bwite, Miss Mutesi Jolly yagize ati "Who is next? #MissRwanda2021 predictions! 100$ to whoever predicts the winner first! Ese wowe ubona ari nde uzasimbura @NaomieNishimwe ?Win yourself 100$ with me by predicting the next MissRwanda , write down who u think will be the next miss Rwanda 🇷🇼 this Saturday and why? ".
Ku wa gatandatu tariki ya 20 Werurwe 2021 nibwo hateganyijwe umuhango wa nyuma (Grand Finale) wa Miss Rwanda ari nawe uzamenyekanamo umukobwa uzahiga bagenzi be 19 maze akegukana ikamba rya Miss Rwanda 2021. Ni ibirori bizabera muri Intare conference Arena.
Comments
0 comments