'Nyigisha' niyo Album ya Gatatu Naason asohoye kuva atangiye urugendo rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga. Iriho indirimbo zirindwi zakunzwe mu buryo bukomeye kugeza n'ubu zanakomeje izina ry'uyu muhanzi.
Hariho indirimbo 'Nyigisha' yitiriye Album ye, 'Abisi' igaragaramo umukinnyi wa filime uzwi nka Kanyombwa, 'Amatsiko' ivuga ku musore unyotewe n'urugo rushya, Umunyenga, 'Undwaza umutima' y'uwazinutswe urukundo, 'Inkuru ibabaje', 'Nduzuye', 'Uri mwiza' na 'Emera Tujyanye'.
Iyi Album yamaze gushyirwa ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki wa Naason. Isohotse mu gihe uyu muhanzi yari amaze amezi atandatu asohoye indirimbo ye yise 'Umwizerwa' yagiye igaragara kuri Top 10 z'ibinyamakuru bitandukanye.
'Nyigisha' iriho indirimbo zikoze mu buryo bw'umwimerere. Ibicurangisho byifashishijwe muri izi ndirimbo ni gitari za akusiti, base na solo zitanga umuziki w'umwimerere. Bivuze ko nta buhanga bwa mudasobwa bwifashishijwe kuri iyi Album.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "NYIGISHA" YA NAASON SOLIST
Izi ndirimbo uko ari icyenda ziri kuri Album zakorewe amashusho mu buryo bwa Live, kugira ngo Naason azajye abashak kuziririmba mu bitaramo n'ahandi mu buryo bumworohereye.
Mu kiganiro na INYARWANDA Naason yavuze ko yasubiyemo izi ndirimbo mu buryo bwa 'Acoustic' kubera ubusabe bw'abafana be no kuba yarashakaga kongera icyanga muri izi ndirimbo kugira ngo abantu bakomeze kuzikunda.
Ati 'Nashatse kuzisubiramo kubera ko harimo izibyinitse, harimo n'izidutuje ariko inyinshi zirabyinitse. Zifite ukuntu zicuranje mu bicurangisho byinshi. Kubera ko nsanzwe nicurangira, naravuze nti 'reka nzihe umwimerere ku buryo nshobora kuzajya njya no mu gitaramo n'ahandi nkaba nafata na gitari nkazicurangira.'
Akomeza ati 'Ariko nanone nabonye ko hari n'abantu babasha gukora bakibuka no gukora uburyo bwa 'Acoustic' kubera ko hari ubundi buryohe indirimbo ihita igira. Ikindi kindi cyabiteye ni abana babinsabaga, urabona harimo indirimbo zo mu 2010 nka 'Mfite amatsiko' n'izindi.'
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "UNDWAZA UMUTIMA" YA NAASONUyu muhanzi yavuze ko yasubiyemo izi ndirimbo agendeye ku zo abantu bagiye bamusaba ku rubuga rwe rwa Instagram zanakunzwe mu buryo bwumvikanira buri wese.
Naason yavuze ko izi ndirimbo icyenda yashyize kuri Album zose zifite amateka yihariye kuri we, kandi ko zagiye zubaka abantu mu ngeri zitandukanye.
Yavuze ko indirimbo ye yise 'Nyigisha' yanitiriye Album hari umugore wiyunze n'umugabo we nyuma y'uko ayumvise. Ndetse ko uyu mugabo yari igihembo yageneye uyu muhanzi, kuko yifashishije indirimbo ye yongeye guhuza abakundana.
Ati 'Hari mu 2012, hari urugo rwari rwarasenyutse baratandukanye umugabo n'umugore, indirimbo yanjye irabunga. Umugabo yambwiye ko yari amaze igihe kinini ahamagara umugore we rimwe na rimwe ntibanumvikane, rimwe na rimwe ntamwitabe. Umunsi umwe amwoherereza indirimbo yanjye 'Nyigisha' aramubwira ati 'wumve iyi ndirimbo' umugore nawe arayikunda birangira baragirana barayunga barongera bararwubaka.'
ÂUmuhanzi Naason yasohoye indirimbo ebyiri mu ndirimbo icyenda yashyize kuri Album ye ya Gatatu
ÂNaason yatangaje ko indirimbo ye 'Nyigisha' yitiriye Album ye kabiri ifite amateka akomeye kuko yahuje umugabo n'umugore bari baratandukanye
ÂNaason yasabye abafana be n'abandi kumushyigikira bumva izi ndirimbo yasohoye
Naason yasohoye indirimbo ebyiri "Nyigisha" ndetse na "Undwaza Umutima"
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO "NYIGISHA" Y'UMUHANZI NAASON SOLIST
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO "UNDWAZA UMUTIMA" Y'UMUHANZI NAASON SOLIST