Iri vuriro rito riherereye mu Kagari ka Nyagasozi mu Murenge wa Mutenderi.
Bamwe mu barikoreragamo babwiye TV1 ko kuva ku muforomo wavuraga abarwayi kugeza k'uwari ushinzwe gucunga umutekano w'iri vuriro bambuwe n'uyu rwiyemezamirimo ndetse anahita aburirwa irengero.
Uwari umubitsi waryo Uringaniye Jeanine yagize ati ' Ikibazo mfite ni icy'uko nambuwe na rwiyemezamirimo wa hano kuri iri vuriro witwa Bucyana Anastasie . Twakoze amezi atanu aduhembamo amezi abiri, ubu tumubaza amezi atatu ataraduhemba, njyewe n'ubu ndamuhamagara telefone ntayifate kandi ikibazo cyacu ari gitifu w'Akagari arakizi ari umurenge urakizi n'Akarere karakizi .'
Yongeyeho ko ingaruka bari guhura nazo ari iz'uko rwiyemezamirimo mushya wahawe iri vuriro ari kumusaba imfunguzo z'ububiko bw'imiti.Yavuze ko atazazitanga atishyuwe.
Ati ' Ingaruka n'uko rwiyemezamirimo mushya wamusimbuye aza kunyaka imfunguzo z'ububiko bw'imiti nkamubwira ko ntazimuha uwo bahaye iri vuriro ataraza ngo atwishyure.'
Uwari ushinzwe gucunga umutekano w'iri vuriro we yagize ati ' Nari umuzamu w'ivuriro aha. Ikibazo mfite ni uko muri ayo mezi atatu namukoreye ntabwo yigeze ampemba na rimwe.'
Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodis yabwiye IGIHE ko bari gushaka guha rwiyemezamirimo mushya iri vuriro kugira ngo rikore nk'uko bikwiye.
Ati ' Tubirimo dufite na dosiye nini cyane turimo dukurikirana kuko turashaka ko rwiyemezamirimo mushya yinjiramo, ntabwo ari imiti myinshi n'uko rwiyemezamirimo aba ashobora kuba yarasizemo ibikombe bibiri cyangwa kimwe. Twebwe icyo dukora, dufata ikigo nderabuzima kiri hafi kigafasha abarwayi bahari ariko dufite rwiyemezamirimo mushya twenda kwinjizamo.'
Yavuze ko ikibazo cy'abahoze bakorera iryo vuriro bazakomeza kugikurikirana.