Ni inde wababwiye ko ariya majwi ari ayanjye... - #rwanda #RwOT

webrwanda
4 minute read
0

Bruce Melodie ni umuhanzi watangiye umuziki by'umwuga mu mwaka wa 2011 ikibuga yinjiyemo impanga zari ebyiri zemewe Meddy na The Ben aho aba bahanzi babiri bari bamaze imyaka igera kuri itatu mu muziki. Nyamara nyuma y'ibyabaye mu minsi micye ishize, Bruce Melodie ugira amashyengo menshi, hari amajwi yasakaye avuga ko nawe ari umwe mu banyabigwi mu muziki akaba yariyunze kuri bakuru be yubaha bakaba batatu.


Munyakazi impanga ya Meddy na The Ben mu muziki

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv mu masaha macye ashize cyari kiyobowe n'umunyamakuru Murungi Sabin. Mu minsi micye ishize hasohotse amajwi y'uyu muhanzi yagiraga ati 'Sha man Emmy buriya rero igihe kirageze ko ibintu bisobanuka njyewe ibyo bibolu byawe ntabwo nabyumva kimwe nawe aba batipe banyu b'abasani nta kintu nta kimwe na kimwe cyakagombye gutuma ungereranya na bo kuko iki ni igihe cyanjye, erega ntabwo ari ibintu byo kwikina, kwikina ni ukwivuga ibigwi bitari byo umva impamvu ya mbere udakwiye kungereranya nabo.'

Akomeza asobanura impamvu ati "Aba batipe icya mbere cyo ni abanebwe, ni abanebwe ni abanebwe babi!. Abantu basohora akaririmbo kamwe mu mwaka icyamamare ndakora ubuse ngaho shaka nki kintu shaka ikintu kimwe mpuriyeho na bariya batipe, nta na kimwe habe habe. Njyewe mba numva binambabaje iyo uvuze ngo nkwi ngo runaka na runaka si nk'uriya muniga wabo wirirwa abavugira kuri instagram uriya sha uhm sha nani yirirwa abavugira kuri instagram, yiririrwa asakuza aranabavugira yewe yewe diaspora, si instagram nanjye nkagira indi hari umunsi nawe nzabyuka nkahita murangiriza gahunda nawe nk'ukuntu yirirwa araburiza abandi.'


Bruce Melodie wemera ko amajwi amaze iminsi acicikana ari aye

Aya majwi akimara kujya hanze byahise byemezwa ko yavugaga Meddy na The Ben. Ku ruhande rwe mu kiganiro yagaragaje ko byamutunguye kumva ikiganiro yagiranaga n'umuntu witwa Emmy mu mwaka wa 2017 hari n'aho avuga 2018 cyaragiye hanze kandi bwari ubutumwa buri hagati y'abantu babiri bugaherezwa abanyarwanda by'umwihariko abakunzi b'umuziki bigafata intera ihambaye nk'iyo byafashe maze abantu harimo n'inararibonye bagafata umwanya wo kumwambika urubwa batabanje no kumubaza.


Nambitswe urubwa ariko wacika njye nyamara ntiwacika Imana

Ikindi hari n'abahanzi batarava mu muziki bamwe muri bo banabarizwa muri Diaspora batigeze biyumva bagafata umwanya wo kumva ko yavuze bakuru be babiri Meddy na The Ben asa n'ugaragaza ko aribo kuri ubu ageraranwa nabo kuko abo bandi batiyumvise bumvise abo bamushyira mu rwego rumwe nabo.

Bruce Melodie avuga ko yakuyemo isomo kandi yahaboneye inshuti n'umwanzi binamwereka ishyari n'urwango abantu bamwe bamufitiye ati 'Njye umutipe yarambwiye ngo abahanzi bo muri Diaspora barusha gukora abahanzi bari Local bo mu Rwanda njyewe ndavuga ntabwo bishoboka noneho ndavuga nti runaka ari gukora ibi runaka ari gukora ibi noneho muha ibyanjye nitangaho urugero.'

Agaruka kuri Emmy ati "Wandaburije nk'inshuti utuma abantu bantuka kubera amajwi twohererezanyaga tuganira nk'inshuti, njyewe wenda wacika ariko Imana ntiwayicika.'


Uko ufata umuntu ntibyagakwiye guhindurwa n'akantu gato

Abajijwe ati 'Ese abantu barakurenganije bagendeye kuri Audio', Bruce Melodie yahise asubiza ati 'Yego, kuko ntabwo wafata Sabin ngo umuntu akubwire ngo yatukanye ntabyo umuziho ngo uhite wemeza ngo yatukanye". Bamubajije bati 'ese hari umunyamakuru waguhamagaye cyangwa umuntu uwo ari wese mu bakuvuzeho ngo agusobanuze', ati 'Nibwo namenye ikibazo mfite mu bantu, abantu bari barwaye akantu barabuze ahantu baturikira bagira gutya bohererezwa Audio.'

Ni ikiganiro cyamaze isaha n'iminota irenga itanu. Bruce Melodie yagaragaraga nk'umuntu uvuga ukuri ugereranije ariko na none wakozweho n'ubutumwa bumaze iminsi bucicikana ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru, yongeraho ko habaye hari uwamwangira ikiganiro cyagiye hanze agace gato uwo ataba yari asanzwe amukunda. Yatangaje ko na bakuru be mu muziki Meddy na The Ben batigeze bagira icyo batangaza, umubano bafitanye uramutse wangijwe n'ariya majwi yemera ko ari aye, uwo mubano waba utari usanzwe uhari.

"Ndi umuhanzi mukuru ariko nubaha bakuru banjye" Bruce Melodie


Bruce Melodie yagize ubutumwa agenera abafana be ati 'Ndi umuhanzi mukuru kuko singana na Juno, nubaha bakuru banjye umuntu wese wari watekereje ko natunze urutoki abo nasingije nkabasenya yaba yaribeshye kuko sintekereza bicuramye. Ikindi mbafitiye indirimbo nshya mu bihe bya vuba.'

Hari n'aho yagarutse ku burenganzira bwe bwo kuvuga uko yumva n'uko abona ibintu kandi bidakwiye kubuzwa kwivugira ko ari uwa danje 'arenze' kandi yumva ari uwa danje koko na cyane ko "Turi muri Showbizy ariko idakwiye kuvangwamo iby'imyaka yahise ni ko mbyumva njye n'abantu banjye".



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104124/ni-inde-wababwiye-ko-ariya-majwi-ari-ayanjye-bruce-melodie-bwa-mbere-yavuze-ku-majwi-yasak-104124.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 25, January 2025