Niyibizi Bonaventure wabaye Minisitiri w’Ubucuruzi yagizwe Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya I&M Bank -

webrwanda
0

Niyibizi asimbuye Irwin wabaye mu Nama y’Ubutegetsi ya I&M Bank kuva 2004 ndetse aza guhabwa inshingano zo kuyiyobora mu Ukwakira 2009.

Si ubwa mbere Niyibizi abaye umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya I&M Bank, kuko uyu mwanya yawubayemo kuva mu 2015 kugera mu 2017.

Abaye Umunyarwanda wa mbere uyoboye Inama y’Ubutegetsi ya I&M Bank, aho yitezweho kuzakoresha ubunararibonye akesha inzego za Leta n’iz’igenga yakozemo mu bihe bitandukanye mu kurushaho guteza imbere iyi banki.

Niyibizi yabaye Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Amakoperative w’u Rwanda kuva mu 1997 kugera mu 1999, yanabaye kandi Minisitiri w’Ingufu, Amazi n’umutungo kamere kuva mu 1999 kugeza mu 2000.

Uyu mugabo yanayoboye kandi Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ishoramari n’ibyoherezwa mu mahanga ( kuri ubu ni Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB).

I&M Bank yatangaje ko ubunararibonye bwa Niyibizi buzayifasha mu kurushaho gutanga umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda nk’ikigo cy’abikorera no guteza imbere impano z’Abanyarwanda.

Niyibizi yitezweho gukomeza kuzamura urwunguko, imikorere myiza, gufata neza abakiliya no kurushaho guteza imbere ikoranabuhanga rimaze gukataza muri iyi banki.

Niyibizi yavuze ko kuba yagizwe Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya I&M Bank ari iby’agaciro kuri we.

Ati "Ibi ni amahirwe akomeye kuri njye yo gufatanya n’abandi bagize Inama y’Ubutegetsi, ubuyobozi ndetse n’abakozi ba banki mu gushimangira, ibikorwa, politiki n’ingamba zitezweho kugeza banki mu rundi rwego kandi zikayishyira ku isonga mu rwego rw’amabanki."

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank, Robin Bairstow, yavuze ko ashimishijwe no kuba bungutse umuyobozi urambye mu byo bakora.

Ati “Mu by’ukuri dushimishijwe n’itorwa ry’Umuyobozi mushya w’Inama y’Ubutegetsi ya I&M Bank, uzageza banki ku rundi rwego. Niyibizi yagaragaje ubunararibonye n’ubushobozi mu bijyanye no kugera ku budashyikirwa mu by’ubucuruzi. Ajyanye n’icyerekezo banki iri kuganamo. Twiteguye kugera ku ntego za banki binyuze mu buyobozi bwe."

Robin Bairstow yakomeje ashimira Irwin ku bw’umuhate yagaragaje ubwo yari akiyoboye Inama y’ubutegetsi ya I&M Bank.

Ati "Turashima ubwitange n’ubunararibonye bw’uwahoze mu nama y’ubutegetsi akaba n’umwe mu bayitangije, William Irwin, mu buyobozi bwe buhebuje banki yarakuze iba imwe muri banki ngari kandi zubashywe ku isoko."

William Irwin yatanze umusanzu ukomeye kugira ngo I&M Bank ibe iri aho iri uyu munsi. Mu gihe uyu mugabo yamaze ayoboye Inama y’ubutegetsi ya I&M Bank yakoze byinshi byarushijeho kuzamura izina ryayo. Yagize uruhare mu kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga no guhanga udushya muri iyi banki.

Mu buyobozi bwe nibwo iyi banki yabashije gutangiza bwa mbere mu Rwanda uburyo bwo kubona servisi za banki hakoreshejwe ikoranabuhanga. Icyo gihe ni mu 2007.

Mu gihe cye nibwo kandi imigabane ya I&M Bank yabashije kujya ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda.

Mu myaka 16 Irwin yamaze ayoboye Inama y’ubutegetsi ya I&M Bank Rwanda, nibwo iyi banki yarushijeho gutera imbere. Mu 2020 umubare w’amafaranga ifitiye ubushobozi bwo gutanga nk’inguzanyo wageze kuri miliyari 208 Frw uvuye kuri miliyari 8 Frw wariho mu 2004.

I&M Bank ni imwe muri za banki z’ubucurizi zikorera mu Rwanda imaze kumenyekana cyane kubera imikorere myiza no gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi iha abayigana.

Niyibizi Bonaventure wabaye Minisitiri w’Ubucuruzi yagizwe Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya I&M Bank



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)