Nkubiri yasubiye mu rukiko, yerekana ko icyaha kiri mu byo ashinjwa cyashaje -

webrwanda
0

Ibyaha Nkubiri aregwa bifitanye isano na miliyari 2 Frw ashinjwa kunyereza mu bucuruzi bw’ifumbire mvaruganda binyuze mu kigo cye cya ENAS, agahimba imikono byitwa ko ari iy’abantu bafashe ifumbire mvaruganda ntibishyure, ashyiraho n’abatarayihawe kugira ngo ahabwe amafaranga na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Uyu munyemari aregwa ibyaha birimo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, guhisha ibintu byakoreshejwe cyangwa byagenewe gukoreshwa icyaha n’ubuhemu. Bifitanye isano n’ibikorwa byo gukwirakwiza ifumbire mvaruganda yakoraga mu Ntara y’Uburasirazuba.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 9 Werurwe 2021, nibwo Nkubiri yongeye kugezwa mu rukiko.

Ni iburanisha ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rya Skype mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus. Nkubiri n’umwavoka we bari muri Gereza ya Mageragere mu gihe abacamanza n’abashinjacyaha bari mu rukiko.

Iburanisha ryagombaga gutangira saa Mbili ariko habaho imbogamizi zatumye rishyirwa saa Tanu n’iminota 20.

Iburanisha rigitangira Nkubiri yahise asaba ijambo avuga ko mbere yo gutangira kuburana mu mizi hari inzitizi afite. Yavuze ko inyandiko mpimbano aregwa ntazo Ubushinjacyaha bwigeze bwerekana.

Abunganira Nkubiri babwiye urukiko ko hari inzitizi ebyiri bafite zirimo kuba MINAGRI yaguma mu rubanza cyangwa niba ifite uburenganzira bwo kururegeramo indishyi ndetse n’iyerekeye ubuzime bw’icyaha, aho berekanye ko icy’inyandiko mpimbano cyashaje kuko kirengeje imyaka itatu.

Abunganizi ba Nkubiri bavuze ko basanga nta nyungu ndetse nta n’ububasha MINAGRI ifite, ndetse itakabaye iri muri uru rubanza iregera indishyi. Bavuze ko niba hari umuntu wakabaye asaba indishyi z’icyaha Nkubiri akurikiranyweho ari uwahimbiwe umukono.

Uhagarariye MINAGRI yagaragaje ko Leta ifite ubabasha bwo kuregera indishyi muri uru rubanza kuko yagizweho ingaruka n’icyaha cy’inyandiko mpimbano Nkubiri akurikiranyweho.

Ubushinjacyaha nabwo bwahawe umwanya bugaragaza ko busanga MINAGRI ifite ububasha bwo kuregera indishyi muri uru rubanza.

Nyuma yo kwiherera, Inteko Iburanisha yanzuye ko inzitizi zagaragajwe n’uruhande rwa Nkubiri Alfred z’uko MINAGRI nta bubasha ifite bwo kuregera indishyi nta shingiro zifite.

Ku yindi ijyanye n’ubusaze bw’icyaha, urukiko rwavuze ko Ubushinjacyaha buzayitangira ibimenyetso mu iburanisha mu mizi.

Umucamanza yanzuye ko iburanisha rizakomeza tariki 24 Werurwe 2021.

Nkubiri aregwa bifitanye isano na miliyari 2 Frw ashinjwa ko yanyereje mu bucuruzi bw’ifumbire mvaruganda binyuze mu kigo cye cya ENAS



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)