"Ntabwo Imana ijya gutira imbaraga ku wundi muntu ngo ibashe kudutabara"Dominic avuga ku ndirimbo ye nshya" Gwizimbaraga" #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari hashize igihe kinini Dominic Ashimwe atagaragara mu muziki, benshi batekereje ko atakiba mu Rwanda, abandi bakeka ko yaba yaramanitse inanga ye agasezera umuziki bucece.

Ashimwe wamenyekanye mu njyana z'indirimbo zihimbaza Imana yavuze ko kumara igihe kinini nta gihangano gishya ashyira hanze byatewe n'izindi nshingano yari afite mu muryango we yagombaga kuzuza.

Yagize ati 'Ni njye mukuru mu muryango, byansabaga kwita ku bavandimwe banjye mu buryo buhagije, hanyuma kandi ndi umunyeshuri muri kaminuza ku buryo ngomba gukurikirana amasomo nta kujenjeka kugira ngo abanze arangire ajye ku ruhande bityo nzoroherwe no gukomeza umuziki neza nta nkomyi. Ntabwo naretse kuririmba, nta na gahunda mfite yo kubihagarika kuko ni umuhamagaro nitabye ntazuyaje, ndabikunda cyane.'

Ashimwe uri gusoza amasomo ye muri Mount Kenya University mu Ishami ry'Itangazamakuru n'Itumanaho, avuga ko yifuje kugenda gake mu rugendo rwo kwita ku muryango we, gukurikirana amasomo no gukora umuziki.

Ati 'Nari kubifatanya n'umuziki bikemera ariko nta cyizere nari mfite ko byose byagenda neza uko bikwiye. Byari byiza gukora kimwe kikarangira nkabona gukora ikindi, ni bwo buryo nasanze butanga umusaruro wizewe kandi uhamye uzira kwicuza nyuma. Ntabwo Imana izaguhembera ko wakoze byinshi cyane, izaguhembera gusa uburyo wabikozemo niba bwari buhuje n'ugushaka kwayo.''

Mu mikorere y'umuziki wa Dominic Ashimwe nkuko yagiye abitangaza mu myaka yo ha mbere, avuga ko kuririmba atabikora nk'umwuga umuha amafaranga y'imibereho ahubwo ko abikora nk'umuhamagaro gusa. Ibi bigaragarira ku cyemezo gikomeye azwiho ko atajya yishyuza ibitaramo bye ahubwo gahunda ye ni ukugeza ubutumwa ku ngeri zose z'abantu.

Icyo gihe yagize ati 'Nahisemo kudakora muzika nyishakamo amafaranga ambeshaho ahubwo mpitamo gushaka akandi kazi kamfasha kubaho nk'abandi bose. Gukora ibi byari amahitamo yanjye gusa ntaho bihuriye n'ibindi undi wese yatekereza ko nagendeyeho. Nifuza ko ubutumwa bwiza ndirimba bugera ku ngeri n'inzego zose z'abantu: abakire n'abakene, abakomeye n'aboroheje…. Imana nishima kumpera umugisha mu murimo wayo izabinkorera ku bw'ubuntu bwayo gusa, ariko si cyo mpanze amaso.''

'Nshishikajwe no gukora ibishoboka byose ngo ubutumwa ndirimba ntihagire n'umwe ucikanwa na bwo biturutse ku mpamvu iyo ari yo yose. Hirya y'ibi byose mbikiwe ingororano nziza zitangirika. Uko ni ko mbyizera.''

Indirimbo nshya Dominic Ashimwe yashyize hanze yayise 'Gwiza imbaraga'', yumvikanamo amagambo akomeza abantu, akabaremamo ibyiringiro.

Mu kiganiro na IGIHE, Ashimwe yavuze ko indirimbo ye nshya yayikoze agamije kwibutsa abantu gukora kw'Imana.

Yagize ati 'Ntabwo Imana ijya gutira imbaraga ku wundi muntu ngo ibashe kudutabara, Oya! Uko yakwiyeretse mu bihe byashize, kwa kundi yitamuruye usumbirijwe ukayibona n'ubu iracyabishoboye kugutabara rwose kandi ibikora ku bw'ubuntu bwayo gusa nta kindi irebyeho. Ni Imana idahindurwa n'ibihe. Gwiza imbaraga z'umutima ukomere, Uwiteka ntajya ananirwa, ntasinzira ahora ari maso ku bwawe nanjye.'

Indirimbo 'Gwiza imbaraga' yasohotse isanga izindi ndirimbo zirimo iyitwa 'Ndishimye', 'Akadomo ka nyuma' na 'Wambereye imfura' zizaba ziri kuri album ye nshya yise 'Urufatiro'.

Reba hano indirimbo nshya ya Dominic Ashimwe yise 'Gwiza imbaraga'

Source: Igihe.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ntabwo-Imana-ijya-gutira-imbaraga-ku-wundi-muntu-ngo-ibashe-kudutabara-Dominic.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)