Abakingiwe ni 351 barimo impunzi 197 n’abakozi bazikurikirana. Muri iyi nkambi habarizwa impunzi 283 zo mu bihugu bitandukanye bya Afurika zavuye muri Libya, zikahacumbikirwa by’igihe gito zitegereje ko ibindi bihugu bizakira cyangwa bikaziha ubuhungiro.
Nyuma y’iminsi itandatu gukingira bitangiye, inkingo zirenga 220.000 zimaze gutangwa ku bantu b’ingeri zinyuranye uhereye ku bafite ibyago byinshi byo kwandura.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Werurwe 2021, gukingira byakomereje mu Nkambi ya Gashora aho 351 bakingiwe.
Hassan Abdelbagi Hassieny w’imyaka 29 akomoka muri Sudani y’Epfo, yavuze ko atatekerezaga ko yakingirirwa mu gihugu cyamwakiriye nk’impunzi ariko ko ari iby’agaciro kuba ari mu ba mbere bahawe urukingo.
Ati “Ntabwo nari niteze gukingirwa mu buryo bwihuse nk’ubu. Nabonaga ko ntazakingirwa mu gihe cyose nkiri hano ntari mu gihugu cyanjye. Sinabona ijambo nakoresha ngo risobanure uko niyumva gusa ndashimire u Rwanda mbikuye ku mutima.”
Asaffa Azib Kedani ukomoka muri Eritrea, we yavuze ko yatunguwe no kwisanga mu bagomba guhabwa urukingo mbere.
Ati “Natunguwe rwose, nishimiye kuba nabaye mu ba mbere bakingiwe kandi ndashimira u Rwanda ku bw’iki gikorwa cyihariye.”
Umugabo w’imyaka 21 ufite abana babiri, Abdul Basie Ismail Mohamed, wo muri Somalia yavuze ko yatinyaga ko ashobora gusiga umuryango we mu gihe yaramuka ahitanywe na Covid-19.
Ati “Ndi umugabo ufite abana babiri n’umugore, rero nahoraga mfite impungenge mvuga nti mu gihe nagaragarwaho n’iyi ndwara byagira ingaruka ku muryango wanjye, nizeye ko bigiye kumfasha ndetse ntekereza ko byandinda kwandura mu gihe kizaza.”
Impunzi zicumbikiwe muri iyo nkambi, inyinshi zamaze kubona ibihugu bizazakira.
Umukozi mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNCHR, Dina Attalla, nyuma yo gukingirwa, yatangaje ko ari iby’agaciro kubona impunzi zitaweho. Kuri we ngo bizafasha mu gihe cyo kuzohereza mu bihugu bizazakira.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Minema, Kayumba Olivier, yavuze ko impamvu bahereye ku mpunzi z’i Gashora ari uko isaha n’isaha zishobora kujya mu kindi gihugu.
Ati “Impamvu twabatekerejeho ndetse no kubyihutisha ni uko bashobora kuzajya hanze, mu bindi bihugu. N’ubwo hari inkingo nke ariko nabo ni bake. Izindi mpunzi nazo ziratekerezwaho cyane abagomba kujya mu bindi bihugu nibo bihutirwa.”
Inkingo za Covid-19 zirenze 220.000 zimaze gutangwa mu gihugu hose kuva iyi gahunda yatangira. Muri zo harimo izisaga 11.000 zahawe abamotari n’abanyonzi, imfungwa n’abagororwa, DASSO, n’abandi bafite ibyago byo kwandura.
Amafoto: Minema