Uyu mubyeyi yafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Weurwe 2021 mu Mudugudu wa Kirirabana, mu Kagari ka Gahombo, mu Murenge wa Kigoma.
Ubwo abaturage babonaga uyu mubyeyi akora kiriya gikorwa bise kuroga, bahise bahurura maze batangira kumwadukira bamukubita.
Abaturanyi b'uyu mubyeyi bashinja amarozi, bavuga ko aherutse no gupfusha umugabo kandi ko bakeka ko ari we wamuroze.
Uwingeneye Godeline uyobora uriya Mudugudu wa Kirirabana, avuga ko ubwo yamenyaga ko abaturage bari gukubita uriya muturage, yahise yoherezayo ushinzwe umutekano kugira ngo abihagarike.
Uyu muyobozi yagize ati 'Akihagera kuko uwo mukecuru abaturanyi be basanzwe bamukekaho uburozi yemeye ko ibyo yakoreye mu nzira byo gusigira umwana umuti w'amahumane mu muhanda na byo byanduza, ni ko gusaba imbabazi ko atazongera gusa nyine abaturage bari bamukubise.'
Ubuyobozi bw'Akagari, na bwo bwavuze ko aya makuru bwayamenye ndetse ko bwatangiye kubikurikirana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagali ka Gahombo Safari Jean de Dieu yagize ati 'ariko gukubitwa si byo kandi turihutira kwibutsa abaturage ko kwihanira bitemewe bityo biratuma tunamenya abo bamukubise.'
UKWEZI.RW