- Umugore wo mu Karere ka Nyanza wo mu Mudugudu wa Kirirabana, mu Kagari ka Gahombo, mu Murenge wa Kigoma , yakubiswe iz' akabwana n' abaturage nyuma yuko bamubonye ashyira imiti y'amahumane umwuzukuru we mu nzira, bakamushinja kuroga.
Uyu mugore witwa Mukandekezi Beatrice w'imyaka 54 y'amavuko yakubiswe ubwo yahyiraga imiti y'amahumane mu mutwe w'umwuzukuru we abikorera mu nzira abaturanyi bakavuga ko ari ukuroga kuko babizi ko byanduza abandi maze barahurura batangira kumukubita.
Uyu mubyeyi yafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Weurwe 2021.
Umuyobozi w'Umudugudu wa Kirirabana, Madamu Uwingeneye Godeline yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko babimenye ko hari umuturage uri gukubitwa yoherezayo ushinzwe umutekano arabihosha.
Uyu muyobozi yagize ati 'Akihagera kuko uwo mukecuru abaturanyi be basanzwe bamukekaho uburozi yemeye ko ibyo yakoreye mu nzira byo gusigira umwana umuti w'amahumane mu muhanda na byo byanduza, ni ko gusaba imbabazi ko atazongera gusa nyine abaturage bari bamukubise.'
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Gahombo, Bwana Safari Jean de Dieu yavuze ko iby'uko hari umuturage wakubiswe akekwaho kuroga yabyumvise, ariko ko ntawaje kurega.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagali ka Gahombo Safari Jean de Dieu yagize ati 'ariko gukubitwa si byo kandi turihutira kwibutsa abaturage ko kwihanira bitemewe bityo biratuma tunamenya abo bamukubise.'
Ibyo abaturanyi ba Mukandekezi bashingiraho bavuga ko aroga ni uko umugabo we aherutse gupfa bigakekwa ako ari we umuroze.
Abaturage bahuruye ari benshi maze baramukubita karahava
Source : https://impanuro.rw/2021/03/31/nyanza-umugore-yakubiswe-nabaturage-izakabwana-bamushinja-amarozi/