Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Werurwe 2021, nibwo Mukandekezi yakubiswe mu buryo bukomeye n'abaturage babiri barimo umugore n'umugabo.
Aba baturage bamukubise bavugaga ko ari kuroga kuko babizi ko gusigira umuti w'amahumani mu nzira byanduza abandi bayinyuzemo.
Umunyamabana Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kigoma,
Mukantaganzwa Brigitte, yemereye IGIHE iby'aya makuru ariko ashimangira ko abakubise uyu muturage bamuhohoteye ndetse bagiye gukurikiranwa.
Ati ' Byabaye mbere ya saa sita gato ariko uko byagenda kose ntawemerewe kwihanira. Navuganye n'umuyobozi w'Umudugudu mubaza uko umurwayi ameze mubwira ko areba abo mu muryango we akajya kwa muganga kugira ngo tubone izo mpapuro zo kwa muganga maze abamuhohoteye bakurikiranwe kuko barazwi ni babiri.'
Yongeyeho ko nyirabayazana w'iki kibazo ari uwo mugore watangiye akubita uwo mukecuru cyane ko n'uwo mwana yari arimo gusiga umuti mu mutwe ari umwuzukuru we atari uw'uwo mugore.
Yaboneyeho gusaba abaturage bo muri aka gace kwirinda kwihanira ahubwo bakajya bagana ubuyobozi igihe hari ikibazo bagiranye na bagenzi babo kuko iyo umuntu akosherejwe hari amategeko amurengera anahana uba yahamwe n'icyaha.