Bamwe muri abo bangavu batangiye guhabwa ubufasha bugizwe n’ibikoresho birimo imashini zidoda kugira ngo babashe kubona uko bita ku bana babo.
Umwe muri abo bakobwa yavuze ko yanyuze mu ruhuri rw’ibibazo birimo gutereranwa n’imiryango, kubura uko yandikisha umwana mu bitabo by’ibyirangamimirere, kubura ubwisungane bwo kwivuza n’ibindi.
Avuga ko yari afite inzozi zo kuzaba umupolisi ziza kuburizwamo no gutwita imburagihe ageze mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye.
Ati “Nakundanye n’umuhungu amezi atatu, aranshuka njya kumusura, ansaba ko turyamana, ntwara inda mpita mva mu ishuri kuko narigaga.”
Mugenzi we wakuriye mu buzima bw’ubupfubyi we yatewe inda n’umugabo basenganaga amwizeza kumushyira mu ishuri ry’imyuga.
Ati “Njyewe nyine ukuntu natewe inda twahuriye mu masengesho. Nabonaga asenga najye nsenga mbona y’uko atabikora. Anyizeza kungurira imashini idoda, anjyana i Kigali birangira anteye inda”
Batangiye kugarura icyizere cy’ubuzima
Mu mihigo Akarere ka Nyaruguru kahize harimo no gusubiza mu ishuri abakobwa batewe inda imburagihe, kubigisha imyuga no kubaha ibikoresho bibafasha kuyishyira mu bikorwa.
Ku ikubitiro bafatanyije n’abafatanyabikorwa nka Association Modeste et Innocent, AMI, abakobwa 20 bo mu Mirenge ya Rusenge na Ngera bigishijwe kudoda mu gihe cy’amezi ane bahabwa imashini, ibitambaro byo kudoda n’ibindi bikoresho bifite agaciro gasaga miliyoni 8 Frw.
Umwe mu bahawe ibi bikoresho witwa Niyonizeye Claudine, yavuze ko bizamufasha kubaka ejo heza.
Ati “Bizangirira akamaro kuko niba najyaga mbanza guhamagara papa w’umwana ngo ampe amafaranga ya mituweli, nzabyigurira ntiriwe mubaza ngo mpa isabune cyangwa musaba ikindi.”
Umukozi muri AMI ushinzwe gahunda y’imishinga iteza imbere abaturage, Nyirabizimana Emeritha, yavuze ko abo bakobwa batewe inda imburagihe ubufasha bahabwa bukwiye kubababera intangiriro yo kugira imibereho myiza.
Ati “Turabasaba kubyaza umusaruro izi mashini kandi bagakomeza kwitwara neza birinda ibishuko. Nyuma yo kubaha izi mashini, tuzanakomeza kubakurikirana tubaha ubushobozi n’ubujyanama.”
Umukozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Nyaruguru, Uwimana Raphael, yavuze ko imashini zidoda abo bakobwa bahawe ku bufatanye n’abafatanyabikorwa, ari muri gahunda yo kwesa imihigo no kubafasha gusohoka mu bibazo batewe no gutwita imburagihe.
Inkuru wasoma: Nyaruguru: Abakobwa barenga 3000 barimo n’abataruzuza imyaka 18 batewe inda mu 2020/21